Tariki 19 / 07 / 1994 Ijambo Perezida Kagame yavuze

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 15 ต.ค. 2024
  • INKURU YA igihe.com/poli...
    ya 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murongo w’amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.
    Ibohorwa ry’iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa, ryatumye hashyirwaho guverinoma nshya iyobowe na Pasteur Bizimungu .
    Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage[abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.
    Maj Gen Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n’ibice bya PL Pwower na MDR Power.
    Ijambo rya (Maj Gen) Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo ryagiraga riti:
    Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Minisitiri w’intebe, banyakubahwa batandukanye muri aha, Banyarwanda Banyarwandakazi,
    Ku ruhande rwanjye ndumva uyu munsi ari umunsi ukomeye w’ibyishimo byinshi, umunsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw’u Rwanda, nubwo ari umunsi udutera kubabara iyo twibutse amarorerwa y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa u Rwanda rwahuye nabyo mu myaka ishize.
    Ni umunsi ukomeye, kuko nizera ko ari bwo bwa nyuma tubona ibibi nk’ibyo twahuye nabyo mu gihugu cyacu.
    Ndashimira Abanyarwanda bihuje bakarwanya ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda, ubutegetsi bwavanguraga Abanyarwanda mu bandi , ubutegetsi bw’igitugu, butoteza abo bwari bushinzwe kuyobora neza.
    By’umwihariko, ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zafatanyije n’abandi Banyarwanda bagatanga amaraso yabo barwanira ukuri. Ndashimira abo bose bitanze mu buryo bwose kugeza uyu munsi, ndakeka ko izo ngabo zigeze kure zigarura ituze mu bice byose by’u Rwanda.
    Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye.
    Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nkuko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.
    Inzira izahuza Abanyarwanda bose bakaba umwe, igihugu kikongera kikaba icy’Abanyarwanda, bafite ukwishyira bakizana, kandi bumva ko nta Munyarwanda ufite uburenganzira bwo kubwambura mugenzi we.
    Ni inshingano zitoroshye zo kugena inzira nshya z’ubuzima n’icyerekezo gishya by’abo tuyoboye. Nyamara ni inshingano zacu. Niyo mpamvu ntekereza ko abateje ibi bibazo byose kugeza uyu munsi bari hanze y’u Rwanda bashobora kuba bagifite ya migambi mibisha yabo.
    Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n’ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n’iz’Abanyarwanda bakoreye hamwe n’izo ngabo ngo babohore igihugu, nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo.
    Ndanashaka kwibutsa abagifite imigambi mibi, ko Abanyarwanda barwanyije ikibi, bakacyirukana bagihari kandi imbaraga zabo ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
    Mu yandi magambo, ndibutsa abashaka kudusubiza aho twavuye, ko imbaraga zigihari ngo zihangane nabo, zibarwanye kandi zibatsinde. Sinshaka gufata igihe kinini, hari abandi banyacyubahiro bashaka kubagezaho ubutumwa bwabo.
    Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana. Ndetse n’abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.
    Nongeye kubashimira, murakoze kandi murakoze cyane.

ความคิดเห็น • 20

  • @muhayimunduMacle
    @muhayimunduMacle 3 หลายเดือนก่อน +1

    Nkiriho nzahora nzirikana ubwitange bwinkotanyi lmana yibuka imirimo myiza izabibibukire❤❤🙏🇷🇼

  • @chriss-jen
    @chriss-jen ปีที่แล้ว +2

    Yooo mbega ukuntu munkumbuje birya bihe❤❤❤❤mana wee ukuntu afande Peace yarari umu jeune cyane we. Thank u Insinzi! Urankumbuje pe!

    • @leoncensabimana3907
      @leoncensabimana3907 ปีที่แล้ว

      Ngo bagukumbuje biriya bihe?

    • @peterkanamugire7216
      @peterkanamugire7216 ปีที่แล้ว

      Imana yadukuye kure numvaga ntakizere cyo kubaho none hashize 29yrs .lmana yarakoze kuduha H.E Paul Kagame

  • @RutabikangwaEmmanuel
    @RutabikangwaEmmanuel 6 หลายเดือนก่อน +1

    Ijambo ryiza cyane

  • @ManishimweOlivier-b7s
    @ManishimweOlivier-b7s ปีที่แล้ว +2

    Thank you intsinzi tv ndabakunda murimfura cyane mwamfashije kumenya amakuru menshi yamateka yacu cyane nkatwe twavutse nyuma ya Genocide rwose maze kumenya byinshi
    Cyane ko naniga Governance mbankeneye ayamakuru ndabakunda ❤❤❤❤

  • @Human1living
    @Human1living ปีที่แล้ว

    Mwarakoze.ubu tubasha❤❤❤ guseka

  • @biziyaremyeaimable9512
    @biziyaremyeaimable9512 ปีที่แล้ว +1

    Merci safari

  • @rukundorafiki-fv5zi
    @rukundorafiki-fv5zi ปีที่แล้ว

    Special thanks intsinzi TV gusa mugize neza mwazatugezaho amwe mumateka ya bamwe mu nkotanyi nka Lt Gen kayonga na Adam waswa. Murakoze cyane

  • @tuyisengejustine7419
    @tuyisengejustine7419 10 หลายเดือนก่อน +1

    Ariko Gatesi uri umwana wa Bagosora?

  • @newplatinums
    @newplatinums ปีที่แล้ว

    iyindirimbo ibanje ndayishaka uwayimpa namutura inkotanyi zadukunze kurusha uko zikunze tukaba uyumunsi turi muri iyi paradizo tubakesha HE: PK ntuzigera uducyenera ngo utubure tuzakwitaba imana iguhaze uburame kdi ijuru imana yarariguhaye nawe uduha urwanda urakagirinka n'abanyarwanda Turagukunda pe ❤❤❤❤❤

  • @senezatv9562
    @senezatv9562 ปีที่แล้ว

    Intsinzi murakoze kuduhamakuru atariho umukungugu
    HE Paul Kagame ni umubyeyi w' abanyarwanda

  • @ishimwejeanclaude7264
    @ishimwejeanclaude7264 ปีที่แล้ว +2

    Intore ibarusha intambwe *H.E. Paul KAGAME* natwe nkurubyiruko ntiduteze gusenya ibyagezweho ahubwo tugomba kubisigasira no kubirinda kandi twirinda uwakongera kuducamo ibice kuko abanyarwanda twabaye umwe

    • @peterkanamugire7216
      @peterkanamugire7216 ปีที่แล้ว

      Mugomba kurwanya ikibi nicyazana amacakubiri mu Rwanda

  • @soniagatesi7236
    @soniagatesi7236 ปีที่แล้ว +2

    Sha uri gifobagane peeee nayo ma peti sinzi aho wayakuye

  • @newplatinums
    @newplatinums ปีที่แล้ว

    Izindirimbo ndazishaka pe ziri original kuko nsigaye numva abazisubiyemo ntizindyohera zinsubiza inyuma nkumva urwanda runtemba mumaraso

  • @biziyaremyeaimable9512
    @biziyaremyeaimable9512 ปีที่แล้ว

    Mbega byizacyane

  • @martinhabimana
    @martinhabimana ปีที่แล้ว +2

    Mbega italiki iryoshye ku muryango wa HE Paul Kagame no kuri twe twese abanyarwanda dukunda amahoro.
    Taliki ya 19/7/1994 yarahiriye kuba Vice President
    Taliki ya 19/7/2020 yabonye umwuzukuru wa mbere
    Taliki ya 19/7/2022 abaona undi mwuzukuru wa kabiri

  • @JonasKamanzi-ot5fb
    @JonasKamanzi-ot5fb ปีที่แล้ว

    Nkotanyi,muragahomuhirwa,muzahoraninsinzidashira,mwarimuyobowe,nanyagasani,indirimbozanyu,zarizuzuye,urukundo,ntamatikuyazirangwagamo,mwarimutandukanyecyane,nabomwarwanaga,indirimbozabo,zarizuzuye,urwango,gutukana,ubugome,urwango,ivangura niyompamvu batsinzwe

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 ปีที่แล้ว

    Ubumwe bw'abanyarwanda nibyo warakoze HE