Umutwe w’Interahamwe mu Rwanda waje ute?

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 9 ก.พ. 2025
  • Interahamwe iri ni izina risa naho rizwi na buri muntu wese mu Rwanda kugeza ku banyamahanga batabonye Jenoside yakorewe abatutsi. interahamwe ni umutwe wabicanyi waremewe kwica abatutsi .Izina interahamwe nkijambo ubwaryo ryamaze kwandura no kwangirika nyamara ryahoze ari ryiza kuko ugendeye ku gisobanuro cyaryo mu magambo yaryo risobanura ubufatanye bwo gukorera hamwe no guhuza imbaraga kw’ abantu bagakorera hamwe igikorwa runaka kandi bakagisohoza mu gihe runaka;bigomba kuba ari nayo mpamvu abari mu ishyaka rya MRND barahisemo izina nkiri bakaryita umutwe wabo w’abahezanguni witwara gisirikare wagenderaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside wari wiganjemo urubyiruko .Interahamwe kuri bamwe ni ijambo risobanuye urupfu.abazibonye bagusobanurira ko interahamwe bari abantu bakanganye bahoraga biteguye kwica ;babaga bambaye impuzankano zabo(Uniforme) abenshi muribo babaga banyoye ibiyobyabwenge bahutazaga icyo bahuye nacyo aho bacaga hose ;ibi byatumaga ubabonye wese icyo yakoraga kuruta ibindi kwari uguhunga agakiza amagara ye.
    Benshi bati amateka azakomeza kubaza interahamwe amaraso ya benshi byumwihariko ay’abatutsi zifite ku biganza byazo. Uko byagenda kose Umutwe w’ interahamwe uza imbere cyane mu bantu basenye u Rwanda kurusha undi uwari wese mu mateka y’iki gihugu.mu kiganiro IBYAHISHWE uyu munsi reka tugaruke kuri byinshi utamenye ku mutwe w’interahamwe uburyo zatozwaga ;ubuyobozi bwazo ;uburyo zashyizwe ku rwego rukomeye rwo kubasha kurimbura abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.ibi nibindi byinshi ntagarutseho ni muri kiganiro.IBYAHISHWE ni ikiganiro ukurikira ku NTSINZI TV uciye kuri TH-cam iki uwakiguteguriye ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho nitwa Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze.
    Tariki ya 15 mu kwa cumi na kumwe mu 1992 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Perezida w ’u Rwanda Yuvenal Habyarimana wari na Perezida w’ishyaka rya MRND ku rwego rw’igihugu kuko ni nawe wari wararishinze tariki 05 mu kwa karindwi mu 1975 nyuma y’ imyaka ibiri yuzuye neza ahiritse ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda.Uyu munsi wa tariki ya 15 yavugiye imbwirwaruhame imbere y’imbaga yabarwanashyaka be n’abaturage benshi avuga ku buryo atemera mishyikirano y’amahoro ya Arusha anagaruka ku nterahamwe mu magambo ye ati( Audio ya Discours ya Habyarimana mu Ruhengeri)Nuku igitekerezo cyo gushakira interahamwe imyenda y’ibitenge zamenyekaho. ntihashatswe imyenda gusa ahubwo interahamwe zashakiwe nibikoresho. Leta ku bufatanye n’umunyemari KABUGA Felisiyani hatumijwe imihoro 581000 ni toni zisaga 581 ibi byakozwe kuva mu kwa mbere mu 1993 kugeza mu kwa Gatatu mu 1994.
    Nujya muri Google ukandikamo ijambo interahamwe bakubwirako Interahamwe ari umutwe w’urubyiruko rwa MRND washinzwe myaka ya 1990. Uvuze gutyo ntabwo waba ugiye kure yukuri.
    Ku itariki ya 11 z’ukwa cumi na kumwe mu 1990 MUGESERA Leon wari umujyanama ushinzwe politiki mu bunyamabanga bukuru bwa MRND I Kigali. Yanditse ibaruwa ayandikisha intoki. iyi baruwa yari ifite ikirangantego cya MRND MUGESERA yandikiraga umusirikare mukuru wo ngabo za Leta icyo gihe wari kurwego rwa koloneli . muriyi baruwa Mugesera yabwiraga uyu musirikare ibintu bitandatu by’ingenzi kandi byihutirwa aribyo bikurikira
    #IntsinziTV #Kwibuka27 #Interahamwe
    NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

ความคิดเห็น • 32