ELEAZAR MARASINGA ARATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI FPR YAKOREYE ABAHUTU MU RUHENGERI, GATONDE 1996-1998

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 8 ก.ย. 2024
  • Guhera 01 Ukwakira 1990 kugeza 01 Ukwakira 2023 huzuye imyaka 33 FPR-Inkotanyi
    ikorera Jenoside Abahutu nta nkumizi.
    Mu mwaka w’ i 2021 Abanyamuryango b’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda
    (RBB) bemeje ku mugaragaro Jenoside FPR-Inkotanyi yakoreye Abahutu mu Rwanda no muri
    Zayire/RD Kongo na ho mu w’i 2022 baca iteka ko Ukwakira ari ukwezi kwahariwe imihango
    n’ibikorwa ngarukamwaka byo kwibuka no kunamira Abazize iyo Jenoside.
    Gahunda y’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya kabiri (02) Abazize iyo Jenoside igizwe
    n’ibikorwa byo kuva kuwa 01 kugeza kuwa 31 Ukwakira 2023.
    Urwego RBB rushishikarije inshuti n’abavandimwe kwifatanya na rwo mu kwibuka ibihumbi
    n’ibihumbagiza by’impinja n’abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, abakecuru n’abasaza
    bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi bazira ubwoko bwabo mu maperefegitura yose y’u Rwanda,
    muri Zayire ndetse no mu bindi bihugu.
    Ni muze dufatanye, TWIBUKE TWUNGA UBUMWE: tubibuke duharanira Ubutabera
    n’icyubahiro bakwiye.
    Umuhango wo gutangiza ukwezi ko kwibuka ku nshuro ya 2 uzakorwa mu buryo
    bw’ikoranabuhanga ku italiki ya 01 Ukwakira 2023 guhera saa 18h00 ku isaha y’i
    Kigali/Bruxelles/Paris, ariyo 19h00 y’i Moscou na 12h00 i Washington DC.
    Kuri uwo munsi hazatangazwa gahunda y’ibikorwa by’ukwezi kwose kw’Ukwakira 2023.
    Muzamenyeshwa abiyemeje kwifatanya na twe, barimo abatangabuhamya b’Abanyarwanda
    n’Abanyekongo, abashakashatsi bo muri Afurika n’iyindi migabane y’isi.
    Ibikorwa byose byo kwibuka bizatangazwa ku muyoboro TH-cam wa Radio TV RBB
    nandi maradio y'abanyamuryango n’inshuti za RBB.
    Tubashimiye kuzaza kwifatanya natwe.
    Komite Mpuzabikorwa,
    Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda(RBB)
    Contact : rbbnew2021@gmail.com - Tél +33785646593
    Radio TV RBB: radiotvrbb@gmail.com

ความคิดเห็น •