Tariki 19/09/2024: Yarahambwe Aruhukira Mu Gituro

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 17 ต.ค. 2024
  • Thursday, September 19
    Yarahambwe Aruhukira Mu Gituro
    Soma muri Mariko 15:42-47. Ni akahe kamaro k'uruhare rwa Yozefu w'Umwarimataya, by'umwihariko kubera ko abigishwa ba Yesu bose batari bahari?
    Nyuma y'ibyo byose, hari ibintu bisanzwe biba byabaye. Ubusanzwe, iyo umuntu apfuye, aba agomba gushyingurwa. Ariko ibyakurikiyeho bikora ku mitima y'abantu benshi mu bya mwuka, kandi ibindi ni ingenzi cyane mu mateka. Muri uwo murongo, Yosefu Umunyarimataya agaragaye ubwa mbere n'ubwa nyuma mu butumwa bwiza bwanditswe na Mariko. Uyu Yosefu yari umwe mu bajyanama b'icyubahiro kandi akaba umwe mu bitwaga inararibonye. Nk'umuntu wari umutunzi kandi wubashywe, yashoboraga kuganira n'umutware mu buryo bworoshye, ari byo bisobanura uburyo yashoboraga kwegera Pilato akamusaba umurambo wa Yesu. Biratangaje kubona umwe mu bagize urukiko rukuru rw'Abayahudi agira ishyaka ryo gushyingura Yesu. Hagati aho, mbese abigishwa Yesu yizeraga bo bari bagiye he?
    #ibyigisho #yarahambwe #urusengero #isabato #2024 #igihe #mie #rwandatoday #youtube #youtuber #instagram #music #love #follow #tiktok #spotify #like #youtubechannel #explorepage #youtubers #video #gaming #twitch #instagood #memes #hiphop #subscribe #viral #gamer #facebook #rap #explore #ps #art #soundcloud #k #artist #meme #live #video #hiphop #likes
    IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
    • Tariki 25/05/2024: Uru...
    • Tariki 27/05/2024: Uku...
    • Tariki 26/05/2024: Ubu...
    • Tariki 17/06/2024: Gus...
    Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
    • Tariki 18/06/2024: Tur...
    Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
    • Tariki 19/06/2024: Imv...
    Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
    Ikintu gifite akamaro mu mateka ni ugusaba igihamya kigaragaza ko Yesu yapfuye koko. Muri Mariko 15:43 hatubwira ko Yosefu yasabye intumbi ya Yesu. Ariko Pilato yatangajwe no kumva ko Yesu yamaze gupfa (Mariko 15:44), maze ahamagaza umutware w'abasirikare wari ushinzwe icyo gikorwa amubaza niba Yesu yapfuye koko. Uwo mutware yahamije ko Yesu yapfuye.
    Impamvu ibi ari ingenzi ni uko nyuma y'aho abantu bamwe bavuze ko ku musaraba, Yesu atari yapfuye, ahubwo ko yari yarabiranye [bitewe n'umunaniro]. Ubuhamya umutware w'abasirikare yahaye umutware w'Umuroma buvuguruza icyo gitekerezo. Abaroma bari bazi uburyo bwo kubamba ababaga bakoze ibyaha.
    Yosefu yazanye imyenda yo kuzingazingiramo umurambo wa Yesu maze awuryamisha mu mva yakorogoshowe mu rutare. Iyo mva yari nini bihagije ku buryo umuntu yashoboraga kuyigendamo ahagaze (Mariko 16:5). Usibye Yosefu, umwanditsi w'Ubutumwa bwiza avuga ko abagore babiri babonye aho hantu-Mariya Magadarena, na Mariya nyina wa Yakobo. Abo bagore uko ari babiri hamwe na Salome babonye aho Yosefu ahambye Yesu kuko babibonaga bari kure; uko ari batatu bagiye ku mva ya Yesu ku wa mbere w'iminsi irindwi mu gitondo, bagiye kurangiza umurimo wo gusiga umurambo wa Yesu ibihumura neza (Mariko 16:1).
    Kuki abo bagore uko ari batatu bavuzwe hano? Muri Mariko 16, hagaragaza ko abo bagore bari kuzaba abahamya bo guhamya ko imva ya Yesu irimo ubusa, kandi bakaba abahamya b'ingenzi bahamya ko Yesu Yazutse.
    Ni mu buhe buryo ari ibintu bihabanye kuba abayoboke ba Yesu barabuze muri iki gikorwa mu gihe umwe mu bari bagize itsinda ry'abanyarukiko, itsinda ry'abantu baciriye Yesu urubanza, yabaye "intwari". Ni mu buhe buryo twakwizera ko mu bihe bikomeye, uruhare rwacu natwe rutabura?

ความคิดเห็น •