Gukurira muri Kristo By BWANAKWERI William

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 12 ก.พ. 2021
  • BWANAKWERI William
    GUKURIRA MURI KRISTO🎙
    Mwenedata nawe mushikiwanjye ndagushuhuje mu izina rya Yesu Imana iguhe umugisha.
    Dutangiye amateraniro y’ivugabutumwa, tukazamara igihe imbere y’Imana twiga ijambo ryayo.
    Dufite insanganyamatsiko yitwa "GUKURIKIRA MURI KRISTO".
    Ntagikura tikarabanje kuvuka, gukura ni ukuva ku rwego ruto ujya ku rwego rukuru.
    Ntakinezeza umuhinzi nko kubona imbuto yateye zirimo gukura;
    Ntakinezeza umubyeyi nko kubona umwana yabyaye akura atari MU gihagararo gusa ahubwo mu biro no MU bwenge.
    GUKURIRA MURI KRISTO nabyo bigira intangiriro, hari imbuto ya Mwuka Wera iba yarinjiye mu mutima w’umuntu gusa, umuntu akagrnda atera intambwe yisumbuyeho.
    Mose yabonye igihuru gishya ntigikongoke maze ijwi rimubwira gukwetura inkweto kuko aho yari ahagaze ari ahera, natwe mu gihe twiga Ijambo ry’Imana tugomba guca bugufi.
    Yesaya 46:3-4
    Iri jambo riratwereka ko nta mwana ucuka ku mubyeyi, niko no mu bya Mwuka bimeze.
    Mu gitondo iyo izuba rikirasa umucyo waryo uba ari mwiza cyane kdi woroshye buri wese abasha kuwurebabo ntumutwike amaso, niko no gukura mu bya Mwuka bimera.
    Bigenda biza gahoro, gahoro amaso atabasha kubyitegereza ngo abibone nkuko ntamubyeyi ubona uko umwana we yiyongera ahubwo abibonera ku kwiyongera kw’ibiro apima.
    Amashuri waba warize yose, ubunararibonye waba ufite bwose, uzahora ukeneye gukura mu bya Mwuka.
    Itangiriro 12, 13,-25
    Hatwereka ko umukurambere wacu Abrahamu yari akeneye gukura buri munsi.
    Kuva 18
    Hateereka ko Mose nubwo yari yaravuganye n’Imana yari akeneye gukura buri munsi mu bya Mwuka kugeza nubwo yagiriwe inama na Sebukwe uko yayobora abantu.
    Dawidi yigishirijwe gukura mu kwihangana mu murimo we w’ubushumba, yatangiye ahangana n’isega, idubu, intare, kugeza n’aho yahanganye na Goliyati, amubwira ati Imana yandinze cyagihe n’ubu irikumwe nanjye byose bikaba byaramuteguriraga guhangana n’umwami Sawuli.
    Umubwiriza 12
    Umwami Salomo wari warahawe ubwenge kurusha abandi yashoje igitabo cye yerekanye ko ntawe ukwiye kwiyiringira.
    Ibyakozwe n’Intumwa 1:6
    Nubwo Intumwa zari zarabanye na Yesu yarinze ajya mu ijuru zitaramenya neza gahunda ya Yesu.
    Abafilipi 3:11-13
    Pahulo nawe yerekanye ko igihe cyose umuntu aba akeneye GUKURIRA MURI KRISTO.
    2Petero 1:5-8
    Petero aduha ingero zo gukura.
    Luka 2:40
    Yesu Kristo ari ku isi nawe yagaragaje gukura muri byose*
    1Timoteyo 5:1-2
    Dukeneye twese guhugurwa mu ijambo ry’Imana, dukeneye twese kwiga Ijambo ry’Imana. Buri rwego rwose rw’umuntu rukeneye gukurira muri Kristo.
    Mu gitabo cy’Uburezi cya Ellen G. White: "Umuntu namara gukomorerwa, azongera kwigishwa n’Imana." No mu ijuru tuzakomeza kwiga.
    Ellen G. White, Intambara ikomeye, PP52-53 "Nkuko mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro uko ... Imana yahaye abantu ijambo ryayo ari ukubihishurira ubwayo, ubu nibwo buryo ivuganiramo n’abantu nayo."
    "Ubwo igihe cy’ishungura kizaba kigeze, abagize ijambo ry’Imana umuyobozi w’ubugingo bwabo bazagaragara."
    Aho uri hose ukaba wumvise iri jambo ukaba wumva ushaka GUKURIRA MURI KRISTO ca bugufi dusenge tubisaba Imana kdi ibigushoboze mu izina rya Yesu. Amen 🙏

ความคิดเห็น • 5

  • @ABANA_rw
    @ABANA_rw 3 ปีที่แล้ว +2

    Abana b'Imana tv

  • @niyomugaboclaude4815
    @niyomugaboclaude4815 3 ปีที่แล้ว +1

    Imana ihabwe icyubahiro

  • @niyomugaboclaude4815
    @niyomugaboclaude4815 3 ปีที่แล้ว +1

    N'ibindi byigisho muzabiduhe
    Kandi Umuhati wanyu si uw'ubusa

    • @umurinzitv
      @umurinzitv  3 ปีที่แล้ว

      Ibyifuzo byanyu tuzabyubahiriza, namwe nimudufashe kubigeza ku bandi