Igishongore cy'umugore nicyo cy'imbwa. Kuki Yuhi Mazimpaka yavuze atyo, bisobanura iki?

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 11 ก.ย. 2024
  • Iyo mvugo ikoreshwa iyo babonye umugore w’icyatwa n’igishongore ufite n’umugabo w’umunyacyubahiro cg w’umutunzi yasambanyijwe n’undi mugabo uciriritse. Nibwo bavuga bati: «Burya koko igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa»! Uyu mugani wakomotse ku mwami Yuhi Mazimpaka ubwo yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi hagati y’umwaka wa 1668 n’uwa 1699.
    Umwami Yuhi Mazimpaka yafuhiraga abagore be cyane, kugera ubwo abashyize mu nzu imwe ngo age abona uko abarinda kumuca inyuma. Umuntu wese w’umugabo umwami yafatiraga kuri iyo nzu, yahitaga abohwa, agashahurwa, ubugabo bwe bugacishwa ku muriro, mbere yo kubumanika ku gisenge cy’inzu abo bagore baryamagamo. Umwami Mazimpaka kandi ngo wagiraga isindwe rikabije, yakomeje ibyo bikorwa byo gufuhira abagore be bikabije. Uyu mwami kandi yagiraga amakaburo (ibisazi by’umwami), yakazwaga no kunywa urwagwa. Kubera ukuntu iyo Mazimaka yarunywaga ibisazi bye byarushagaho kujagura, abami b’u Rwanda bavumye urwagwa ruba umuziro kuri bo kuva icyo gihe kugeza ku ndunduro y’u Bwami mu Rwanda ku ngoma ya Kigeli V Ndahindurwa.
    Kubera ko aho hazaga abagabo n’abahungu benshi, Mazimpaka yakomeje gushahura buri wese ya mfizi yivugiraga cg agakekwaho kurongora abagore be, kugera ubwo ashahuye ababarirwa mu ijana. Uyu mubare wagendaga uzamuka w’abo yashahuye atyo, rubanda barasahinze batera isahaha bati “Mazimpaka azamara abantu mu gihugu abashahura ngo ni uko abagore be ari abasambanyi”.
    Ibintu bikomeje kudogera, hari abagabo bishyize hamwe bajya kubwira Mazimpaka ko abaturage bamuvuga nabi kuko ashahura abagabo, kandi kuva u Rwanda rwabaho nta munyarwanda wari warigeze ashahurwa, hashahurwaga abanyamahanga na bo kandi baguye mu ntambara yo kurwanya u Rwanda. Bati: «None ibyo wowe umwami wadukanye byo kumara abagabo ubashahura wabikuye hehe»?
    Mazimpaka yumvise ibyo akora afuhira abagore be n’uko rubanda babifata ubwoba buramutaha, yigira inama yo kutazabyongera, anabisezeranya abo bagabo n’abaturage babatumye. Icyakora yarababwiye ati: «Ariko nabireka nagira, nzashaka umuntu uzajya abandindira kuko njye ntabizera ngo mbashire amakenga»! Abo bagabo baramusubiza bati: «Ibyo nta shyano ribirimo, uzabikore».
    Bukeye koko umwami Mazimpaka yahamagaje umuhungu witwa Rugira rwa Gashabi w’umwenegitore amushyira mu ruhame ati: «Wa mwana we uzi ko ngukunda, none ngiye kugushinga umurimo ariko ukomeye, uzajye undindira abagore, ntihakagire umuhungu ugera aho bari kandi nihagira uzaguca ho uzabiryozwa! Umurimo wawe ni uwo gusa»! Nuko Rugira atangira ako kazi.
    Icyakora kera kabaye, hari igihe Rugira abo bagore b’umwami ngo badasambana nk’ibisanzwe, akubita akajisho ku bibero by’umwe muri bo wariho yota abandi bagore bagiye kuryama! Ikimukubita amaso, aramurarikira, aramwifuza. Yagerageje kwijijisha no kwiyumanganya, ariko biba iby’ubusa akomeza kumushaka bigaragara n’inyuma. Ibyo byose bikaba ariko Mazimpaka yumviriza, abikurikiraniye hafi y’inzu kuko yari yahaje bucecetse yomboka, ngo yumvirize ibihabera iyo atari hafi.
    Muri uko kurwana n’umubiri ngo utamutamaza, Rugira ngo yararamye areba hejuru, yitegereza amashahu y’abahungu aho amanitse mu gisenge cy’inzu; atangira kwiyama ubugabo bwe bwarenze bukanga gukwirwa mu ruhu. Yarabubwiye ati wacubye da! Dore naguhendahenze urananira! Nkuriye inzara uranga urangarambana; harya ngo uramaranira kuba umusago kuri ririrya jana rimanitse mu gisenge cy’inzu? Wacubye!
    Mazimpaka yumvise ayo magambo aramusetsa, ahamagara Rugira aramubwira ati: «Mwana wanjye humura ntabwo ubugabo bwawe buzaba umusago kuri ririya jana»! Nuko umwami yinjira mu nzu abaza Rugira ati: «Mbese ubundi ubugabo bwawe burinda kuba umusago, abandi baryama uwonguwo akora iki aho ngaho mu kirambi»? Mazimpaka abwira Rugira ati: «N’ubundi ntawe uragira izitagira intizo, uyu mukobwa ndamuguhaye mujye muryamana; ariko ujye urinda abasigaye». Umugore atangiye kwijujuta Mazimpaka ati: «Urarevura nkagutanga»! Nuko ahebera urwaje, aba umugore wa Rugira.
    Hashize igihe, umwami Mazimpaka yagiye gutembera, ari kumwe n’abahungu n’imbwa ye nziza yakundaga kurusha izindi. Muri ubwo butembere, iyo mbwa yabaye intandaro y’igitutsi kimunogeye cyo gutuka abagore be.
    Barimo gutembera, iyo mbwa yaciye ku mazirantoki irayarya nk’izindi mbwa zose! Mazimpaka abibonye biramutangaza ariyamira ati: “Igishongore cy’imbwa na cyo kirya amazirantoki”! Ubwo yashakaga nko kuvuga ati bishoboka bite ko imbwa y’ibwami itagize icyo ibuze zaba inyama yaba amata ndetse n’ibindi yabirengaho ikarya umwanda?
    Hagati aho ariko yiha n’igisubizo giturutse muri kwa gufuhira abagore kwe maze ati: “Ariko se ubundi, ni kuki abagore banjye basambana n’abandi bantu kandi ntacyo bamburanye ndi umwami”? Ati: “Ndabimenye, burya igishongore cy’umugore ni nk’igishongore

ความคิดเห็น • 6

  • @NgendahayoSosthene-qn7qn
    @NgendahayoSosthene-qn7qn 5 หลายเดือนก่อน

    MAZIMPAKA namwemera rwose n, Ubwo yaciye umuhungu we Nyarwaya,.
    gukunda utagukunda ni nk, imvura igwa mu ishyamba.

  • @user-oo4uu5oj8j
    @user-oo4uu5oj8j 5 หลายเดือนก่อน

    Iyi nkuru ibaze neza kabisa.

  • @igiranezasangwajeanjacques2957
    @igiranezasangwajeanjacques2957 5 หลายเดือนก่อน

    Mbese ni aho byakomotse!

  • @bayinganaian9303
    @bayinganaian9303 5 หลายเดือนก่อน

    Ariko byo hari ubwo umuntu yigira nabi kandi ntacyo yabuze. Umenya ari umurengwe ahari.

  • @damouruwambayikirezi7690
    @damouruwambayikirezi7690 5 หลายเดือนก่อน

    Ese Yuhi Mazimpaka yari nk’abagore bangahe ubwo yarinze gushyira my nzu imwe?

  • @user-gr7zk5eg3q
    @user-gr7zk5eg3q 5 หลายเดือนก่อน

    Yampayinka! Uyu mugani ko ukakaye? Reka nicare numve.