- 103
- 91 702
Ikinyarwanda n'Umuco Nyarwanda
United States
เข้าร่วมเมื่อ 6 ต.ค. 2023
Ese ushishikajwe n'ururimi rw'Ikinyarwanda n'umuco nyarwanda? Iyi channel izagufasha kunoza ikinyarwanda uvuga, uhinduke intyoza udashyoma. Uzahigira kandi byinshi bijyanye n'umuco nyarwanda n'amateka yarwo, ndetse n'ibijyanye n'ubuvanganzo, inyunguramagambo n'ikibonezamvugo by'ikinyarwanda.
Niba ushaka kuduha igitekerezo cy'ibyo twazavugaho ubutaha, inyunganizi, cg kutubaza ibibazo, watwandikira email kuri nkundamahoropeter@gmail.com. Ushobora no gukoresha telephone utwandikira, uduhamagara cg utwandikira kuri WhatsApp kuri +250781460960.

Genda Mpongo urashaje: Urugiye kera ruhinyuza intwari koko!
Koko gusaza ni ugusahurwa. Mpongo wahoze atisukirwa arwanya abazaga kumunyaga inka akabatatanya abakwiza imishwaro, yarashaje maze bazinyaga areba. Iyumvire nawe!
มุมมอง: 91
วีดีโอ
Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu; yarabwirijwe!
มุมมอง 9821 วันที่ผ่านมา
Umunsi umwe ingwe yaririmo igendagenda, yumva abantu bayiganiraho bati mwabantu mwe burya mu nyamaswa z’inkazi, ntayo irusha ingwe ubukana, ni uko itazi mu kico. Ingwe ubwo irita mu gutwi. Bukeye bwaho, ihengera ahantu hari umukumbi w’ihene, maze iziraramo izishinga imikaka ku gakanu, iyo ikozeho ityo igwaho, yenda kuzimara ari mu kabwibwi. Nuko mukanya gato ingwe, nanone bakunze kwita ingwe, i...
Kayice iva mu kanwa kanyirayo. Uko umugabo yazize ivuzivuzi rye!
มุมมอง 9421 วันที่ผ่านมา
Ingwe yateye umugabo mu rugo iwe, maze iramugandagura yenda kumwica, ariko imusigira akuka gake gatuma ahumeka. Umugore we abonye ko yamuhwanyije, aritanga ayikubita agafuni mu nsina y’ugutwi, ayitsinda aho. Ubwo yayikubise avuga ati ni hahandi n’ubundi nange ntaho nsiga dore iyi nkenya inyiciye umugabo, reka nyihambeho nange nishaka inyice. Bitinze umugabo agarura akuka, baranamwondora arakira...
Kugenda nka Nyomberi. Uko Nyomberi yagiye mu marushanwa agahera i Bugesera.
มุมมอง 223หลายเดือนก่อน
Iyi mvugo yabaye umugani abanyarwanda bayikoresha berekeza ku muntu cg ikintu cyagiye biteze ko kigaruka ariko kigahera, nta n’umenye irengero ryacyo cg ngo azongere kugica iryera. Kugenda nka Nyomberi rero bikavuga kugenda bucece ucerembye, ugahera kandi ntihazagire umenya aho warengeye, habe n’ikirari cy’inzira wanyuze uzimira, ukarigitira mu myotsi, basetse ya mvugo y’abato b’ubu! Iyi mvugo ...
Kuvuga ay'abagombozi. Abagombozi bavuga ayahe? Angana iki?
มุมมอง 79หลายเดือนก่อน
Igisobanuro cy'imvugo "kuvuga ay'abagombozi" n'izindi zijyanye no kuvuga mu Kinyarwanda
Kuki abajura bitwa benengango? Ngango ni nde?
มุมมอง 154หลายเดือนก่อน
Hambere hariho umusaza akitwa Ngango, akagira abahungu benshi, bamwe bamenyeka ku bujura ruharwa n’ubugizi bwa nabi muri Kigali, umugi wari ukivuka nyuma yo gushingwa n’umudage Richard Kandt mu 1907, ukaza kuyoborwa bwambere n’umunyarwanda muzehe Ngango uwo nyine se w’abo bahungu. Kuva ubwo, abajura bose n’abandi bagizi ba nabi bambura abantu utwabo babatizwa “benengango” bose. Mu kuvuga ku bag...
Kwigiza nkana: Icyo bisobanura n'aho bikomoka
มุมมอง 1142 หลายเดือนก่อน
Insigamugani ngo “arigiza nkana” ikomoka kuri Nkana ya Rumanzi wo mu Kingogo (Gisenyi). Iyi mvugo yadutse ahagana mu 1600 ku ngoma y’umwami Kigeli Nyamuheshera. Nkana uwo iyi mvugo yakomotseho, yari mwene Rumanzi akaba umuhigi w’ikimenyabose utaratahaga adatahukanye umuhigo, dore ko yari afite intozo z’amakare menshi. Yavukiye mu ishyamba rya Cyingogo ari nabyo byamutoje umwuga w’ubuhigi, dore ...
Mazi ya teke/soko ku iteke bisobanura iki?
มุมมอง 442 หลายเดือนก่อน
Mazi ya teke/soko ku iteke bisobanura iki?
Urugutegeye ku nda rusongora imambo. Bisobanura iki?
มุมมอง 472 หลายเดือนก่อน
Umva ibisobanuro by'imigani: 1. Urugutegeye ku nda rusongora imambo 2. Igisiga cyaririye imfusha gihora gitanze amababa 3. Umusaza anuka mukanwa ariko ntacira iriboze N'indi myinshi.
Kogera uburimiro ku muntu ni iki? Kuba agafu k'imvugwarimwe n'izindi mvugo zijimije.
มุมมอง 1162 หลายเดือนก่อน
Sobanukirwa imvugo z'imijije n'inshoberamahanga zisobanura "gukabiriza" umuntu no "kumwigirizaho nkana" mu Kinyarwanda.
Ese ubundi amagweja Aisha yavuze ni iki? Aba ameze ate?
มุมมอง 1103 หลายเดือนก่อน
Umva byinshi ku dusimba twitwa magweja.
Umutware Rwubusisi ati: "Ndabatizwa Yozefu warongoye nyina w'Imana"!
มุมมอง 1493 หลายเดือนก่อน
Umva inkuru itangaje y'umutware Rwubusisi rwa Kigenza watwaye imyaka 50 (1905-1955).
Ak’imuhana kaza imvura ihise. Inkomoko y’uwo mugani ni iyihe?
มุมมอง 1433 หลายเดือนก่อน
Umva impamvu umwami Yuhi Gahindiro yavuze ngo “ak’imuhana kaza imvura ihise” ahagana mu 1800.
Uko bavura uburemba, ise, umuhaha n’izindi ndwara kinyarwanda.
มุมมอง 653 หลายเดือนก่อน
Dore uko abanyarwanda bavuraga indwara zinyuranye mu buryo bwa gakondo mbere y’umwaduko w’ubuvuzi bugezweho.
2. Kirazira kugera umukobwa indyankwi, apfa atarongowe. Imihango, imigenzo n'imiziririzo mu Rwanda.
มุมมอง 3273 หลายเดือนก่อน
Umva igice cyakabiri ku ngingo ya kirazira, imigenzo, n'imihango mu Rwanda rwo hambere.
Kunywana: Dore uko byakorwaga hambere n'icyo bisobanura.
มุมมอง 1453 หลายเดือนก่อน
Kunywana: Dore uko byakorwaga hambere n'icyo bisobanura.
Kirazira gutera undi ingata cg ikibo, apfa atabyaye. Imigenzo n'imiziririzo inyuranye.
มุมมอง 2324 หลายเดือนก่อน
Kirazira gutera undi ingata cg ikibo, apfa atabyaye. Imigenzo n'imiziririzo inyuranye.
Urudatebwa n'Uruteburanyi: Indyarya ihimwa n'indyamirizi.
มุมมอง 784 หลายเดือนก่อน
Urudatebwa n'Uruteburanyi: Indyarya ihimwa n'indyamirizi.
Igihe inzoka yizingiraga ku gisabo, Rwabugili yabigenje ate?
มุมมอง 1434 หลายเดือนก่อน
Igihe inzoka yizingiraga ku gisabo, Rwabugili yabigenje ate?
Umusazi yasomeje amase amaganga, ati ibidahuye byitwa ibi.
มุมมอง 1004 หลายเดือนก่อน
Umusazi yasomeje amase amaganga, ati ibidahuye byitwa ibi.
Kugenda nk'Abagesera. Bisobanura iki? Bikomoka he?
มุมมอง 1204 หลายเดือนก่อน
Kugenda nk'Abagesera. Bisobanura iki? Bikomoka he?
Ikirura n'Umwana w'Intama: Ugushungura Ntakuburamo Inkumbi.
มุมมอง 1004 หลายเดือนก่อน
Ikirura n'Umwana w'Intama: Ugushungura Ntakuburamo Inkumbi.
Kubura intama n'ibyuma ni iki? Bikomoka hehe?
มุมมอง 975 หลายเดือนก่อน
Kubura intama n'ibyuma ni iki? Bikomoka hehe?
Inkware igiye kera itura mu itongo ry’uwayihigaga. Imigani migufi isobanuye!
มุมมอง 6575 หลายเดือนก่อน
Inkware igiye kera itura mu itongo ry’uwayihigaga. Imigani migufi isobanuye!
Umugogo wa Musinga umaze imyaka 80 ubuze uri hehe?
มุมมอง 1145 หลายเดือนก่อน
Umugogo wa Musinga umaze imyaka 80 ubuze uri hehe?
Akumiro ni agacuma, akeso bakoramo. Umugani ugana akariho!
มุมมอง 1045 หลายเดือนก่อน
Akumiro ni agacuma, akeso bakoramo. Umugani ugana akariho!
Urare aharyana ahataryana harare umwanzi! Bisobanura iki?
มุมมอง 1755 หลายเดือนก่อน
Urare aharyana ahataryana harare umwanzi! Bisobanura iki?
Yasanze ari sebukwe wa se na sekuru we ubwe, aracanganyukirwa.
มุมมอง 1195 หลายเดือนก่อน
Yasanze ari sebukwe wa se na sekuru we ubwe, aracanganyukirwa.
Umusore w'intarumikwa ni umeze ate? Uko bikomoka ku buvuzi gakondo bwo "kurumika".
มุมมอง 1605 หลายเดือนก่อน
Umusore w'intarumikwa ni umeze ate? Uko bikomoka ku buvuzi gakondo bwo "kurumika".