Kizito Mihigo - Iteme (Le pont - The bridge)

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 6 ก.พ. 2011
  • Mana yaduhanze ikadupfira, reka tukwibuke twibuka abacu. Reka tuvuge icyiza wavanye mu rupfu, kidutere ukwizera, kitwongerere ukwemera.
    N’ubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamunwa, n’ubwo rubanda badukwennye, tuzayatungura. N’ubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzayereka ko turi n’abanyambabazi.
    Ngwino rero Yezu uduherekeze muri uwo mushinga utanga amahoro. Wowe uzatubera urumuri, uzatubera umuhoza, uzatubera inema ntagatifu ibyare ubwiyunge, ituze n’ubumwe.
    Dore intego yanjye ya mbere, ni ukubera isi yose umunyu utubutse. Agahinda n’akababaro nagize, nzabyifashisha mpa abandi ibyishimo. Ariko sinzigera nkoresha ibyishimo nahawe ngo mbababaze, Nyagasani azabiduhamo ubuzima budashira.
    Nzaba igikoresho cy’amahoro y’Imana, aho urwango rwashinze ibirindiro, nshyireyo Urukundo. Ahari ubugome n’akababaro, nshyireyo imbabazi zawe. Aho amakosa n’ibinyoma byateye amatako nzajyanayo ukuri, ahatuye abantu bashidikanya nzahamya ukwemera. Ahaganje abantu bihebye nzaba umuhamya w’ukwizera, aho umwijima n’ibibi byawo byateye intebe nzahatunga urumuri, akababaro kanjye, kazababyarira inseko itera urumeza.
    Mana, singashake guhozwa mbere yo guhoza.
    Mana, singashake kumvwa mbere yo kumva abandi,
    Singashake gukundwa, aho gukunda.
    Iyo ntanze niho numva ndonse, nkagira amahoro.
    Iyo niyibagiwe gatoya, nibuka byinshi byawe bikampa kubaho.
    Iyo mbabariye uwampemukiye, nawe urambabarira, Nyagasani.
    Mbese muntu aramutse adapfa yakugeraho ate Mana ko umutegereje?
    Gupfa nta muntu byica, bitubera nk’irembo rigana mu ijuru, nuko tukazuka.
    Iyi si dutuyemo irimo amakuba, irimo ingorane, irimo inzitane. Nta muntu n’umwe wabaye hano ku isi, wahavuye atarababara na rimwe.
    Agahinda kanjye, ni ukubona abantu bitwaza ako kababaro, kugira ngo babwire abandi ko urukundo ruzima ngo rwo rutagishobotse.
    N’ubwo nzi ko Yezu yapfuye, jyewe nziko yanazutse, kugira ngo twizere ko urupfu n’ibyago, bitazigera bigira ijambo rya nyuma, twizere ko Urukundo rurusha byose imbaraga, kandi ko Imbabazi arizo teme ry’abantu bagana ubuzima buhoraho, nuko tukazuka.
    Rwanda rugari rwa gasabo bera isi yose ukwizera. Kuko wowe wamenye urupfu, ereka abandi ko atari iherezo. Bereke ko ubuzima butivuganwa n’urupfu, bereke ko urwango rutakibasha imitima y’abanyarwanda.
    Mbese muntu utinyuka ugafata umupanga ugatema mugenzi wawe, mbese muntu utinyuka ugafata gerenade ugatera mu bantu, mbese ubwo uyobewe ko itegeko ry’Imana ari iryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda?
    Nako ubwo ndabizi uzi ko ari inzozi zitajya mu ngiro. Nako ubwo ndabizi uraharanira ishema n’amafaranga.
    Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana ari ubuvandimwe?
    Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana rigomba kuba ingiro?
    Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana riruta ibintu n’amafaranga?
    Jye nzaririmbira uwo mwami wavuze ko Urukundo ruruta byose.
    Nzamurata mu mahanga, kuko ubuzima bwanjye yabugize ubukombe.
    Nzamubera intumwa, nzamubera umuhamya mwiza ku isi yose.
    Igihe kirageze ngo twerekane ko abanyarwanda twamenye Imana.
    Ntibikabe mu marangamutima ngo bihere aha mu mvugo no mu gutwarwa.
    Nitumara kumva iyi ndirimbo, tumenye ko icy’ingenzi ari ugukunda.
    Yezu ni We Kuri, Yezu ni We nzira, Yezu ni We Bugingo.
    Site officiel de Kizito Mihigo:
    www.kizitomihigo.com
  • เพลง

ความคิดเห็น • 677

  • @janemk7784
    @janemk7784 4 ปีที่แล้ว +63

    Ariko nimureke tujye dusabira Mama wa kizito kwakira ibyago byamubayeho,kuko ukuntu yatubabaje tutaramubyaye, tujye tumuvugira isengesho buri munsi.

    • @manirumvaniyonkurup772
      @manirumvaniyonkurup772 3 ปีที่แล้ว +3

      You are alright.Biramuremereye burya yanze kwiteza abanzi!

    • @s.o5544
      @s.o5544 3 ปีที่แล้ว +2

      You’re right

    • @oliveuwi5048
      @oliveuwi5048 2 ปีที่แล้ว +3

      Muvandi wavuze ibintu byiza dusabire Mama we pe!. Ukuntu Kizito yatubabaje Mama we yarashengutse yarashize Imana yo irema imitima imuhe umutima mushya wa nyuma y’umwana we pe!. Buri gihe iyi ndirimbo ye inyereka uwo yari we twabanye n’umutagatifu tutabizi

    • @kuti-myazi
      @kuti-myazi 3 หลายเดือนก่อน

      ​@@s.o5544😮😮😮😮😮😮y

    • @EnthusiasticCamperVan-cw5zg
      @EnthusiasticCamperVan-cw5zg 3 หลายเดือนก่อน

      Jjn0okkk I'm KK ok​@@manirumvaniyonkurup772

  • @yezunimuzima8083
    @yezunimuzima8083 ปีที่แล้ว +8

    Kizito byose warabivuze, kuva uyu munsi nzagufata nk’umutagatufu nkwiyabaza nk’abandi batagatifu bose. RIP, dear Brother!💔💔💔

  • @nshizirungujohnbienaime6468
    @nshizirungujohnbienaime6468 4 ปีที่แล้ว +24

    Iyindirimbo ndayumvaiminsi yose ariko buri ukonyumvise. Ninshya p . Ndayibatuye mwebwe beza kumutita ♥️🎉🤗

  • @kalisajames1620
    @kalisajames1620 3 ปีที่แล้ว +10

    Abakwishe icyo bakoze ni ukwiyahura ari bo. Iyo bakumenya ntabyo bari gutekereza !!

  • @shumbushorauru8054
    @shumbushorauru8054 ปีที่แล้ว +4

    One day I wish a blessed woman will produse another man like you

  • @kayalison5792
    @kayalison5792 4 ปีที่แล้ว +84

    Banyarwanda mweee mwabanye numutagatifu ntimwabimenya

    • @rajabahati6853
      @rajabahati6853 4 ปีที่แล้ว +7

      Nibyo kbx birakomeye tubuze umubyeyi ukomeye

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 4 ปีที่แล้ว +9

      Njyewe iyo murebye birandenga kuko arenze ikiremwamuntu cyose nabonye cyangwa numvise

    • @felixmanirambona6576
      @felixmanirambona6576 4 ปีที่แล้ว +4

      @@rajabahati6853 sukubura ahubwo nukwambugwa.Intumwa nkiyoooo. Maana.

    • @godymbanyi1878
      @godymbanyi1878 3 ปีที่แล้ว

      Kweli kabisa.

    • @ngendahayolaurent8387
      @ngendahayolaurent8387 3 ปีที่แล้ว

      @@rajabahati6853 vcvcvvvvvvvvvvvvbbvbbvvbbbbbv bbvbbvbbbvbbvvbbvvn bng

  • @nshizirungujohnbienaime6468
    @nshizirungujohnbienaime6468 4 ปีที่แล้ว +31

    Nzabaigikoresho cya amahoro yi Imana🕊Uyu Muhungu yarimwiza p. Yavuraga kanseri yo mubwonko ndabibambwiye.

    • @mariejoseemanirakiza810
      @mariejoseemanirakiza810 4 ปีที่แล้ว +1

      Warumukozi. Wimana
      Wukuri
      Iyindirimbo
      Nisengesho
      Rihambaye
      Mpore
      Kizitomihigo
      Wibereye
      Aheza

    • @ihorihozerion2488
      @ihorihozerion2488 3 ปีที่แล้ว

      @@mariejoseemanirakiza810
      Mmzjxkokjwfkfohssbfjog
      ,

  • @marieaimeedushime3768
    @marieaimeedushime3768 4 ปีที่แล้ว +16

    Nitumara kumva iyi ndirimbo tumenye ko ikingenzi ari ugukunda. RIP MON CHER FRÈRE. Wibereye aheza

  • @marieangeikirezi2785
    @marieangeikirezi2785 9 ปีที่แล้ว +56

    Mana, singashake guhozwa mbere yo guhoza, singashake kwumvwa mbere yo kwumva abandi, singashake gukundwa aho gukunda. Amen' !

    • @ngabox5301
      @ngabox5301 7 ปีที่แล้ว +2

      Marie Ange Ikirezi

    • @ruhumurizapatrick4640
      @ruhumurizapatrick4640 6 ปีที่แล้ว +1

      yezu niwe kuri

    • @wamupepe120
      @wamupepe120 4 ปีที่แล้ว

      Marie ange ikirezi ni mu spirituelle kabisa ,ayiko mujinga Sawa wengine.

  • @patrierose8298
    @patrierose8298 ปีที่แล้ว +1

    Niba nawe waje hano muri 2023 imana iguhe umugisha namahirwe meshi muruyu mwaka ndetse nindi myaka igiye kuza ❤

  • @bienveillant.3627
    @bienveillant.3627 4 ปีที่แล้ว +56

    *Tu étais l'Apôtre de Dieu parmi nous.*
    *U Rwanda kuzabona undi munyarwanda nkawe naha Nyagasani.*
    *RIP KIZITO MIHIGO!*

    • @callixtethacienne4755
      @callixtethacienne4755 4 ปีที่แล้ว +4

      hahh KIZITO YARARI HAGATI YIBISIMBA, sinsi aho tuva pe, nibisimba menya biturusha ubumuntu? Mana umbwire niba turi abantu cyangwa ingirwa bantu?

    • @mklaurent2838
      @mklaurent2838 3 ปีที่แล้ว

      U Rwanda 🇷🇼 rurongowe n’agatsiko k’abagome babi cyane!

    • @ndiki694
      @ndiki694 ปีที่แล้ว

      Kizito Mihigo uri Umutagatifu, aho wibereye usabire abanyarwanda

    • @aimeedefiston1787
      @aimeedefiston1787 ปีที่แล้ว +1

      Ntanuzigera abaho

    • @iamsorryrwanda6926
      @iamsorryrwanda6926 ปีที่แล้ว +1

      Uri mubanyarwanda bake cyane bumumaro ukomeye igihugu cyagize.NTABWO WARI UMUNTU AHUBWO WARI MARAYIKA WIMANA

  • @inkalavache3687
    @inkalavache3687 4 ปีที่แล้ว +23

    Iri sengesho ryabaye iryo mvuga buri gitondo iyo ndamutse. Igendere Kizito wari imfura koko!

  • @eyadema6628
    @eyadema6628 11 หลายเดือนก่อน +5

    Un chant d'héritage pour les rwandais de toutes les generations de tous les temps jusqu'à la parusie du Christ. RIP Kizito.

  • @eyadema6628
    @eyadema6628 11 หลายเดือนก่อน +5

    Tu seras toujours présent dans nos coeurs. La misércorde divine aura sa voix,un jour, et fera Justice pour son fils Kizito. En vérité tu étais le fils de Dieu,un envoyé pour la paix et réconciliation de son peuple. Mais, personne está prophète dans sa propre patrie...Tu es Saint.

    • @eugeniedushimimana7586
      @eugeniedushimimana7586 3 หลายเดือนก่อน +1

      Repose en paix Notre amour Kizito Mihigo🙏. Ta mort m'a cassé le Coeur 💔😭.

  • @manirahabaeric5620
    @manirahabaeric5620 ปีที่แล้ว +5

    No singer I'd seen or heard like you Kizito. RIP. turacyagukunda

  • @carrymu422
    @carrymu422 4 ปีที่แล้ว +9

    Najyaga numva abantu bishwe bahowe ubutumwa bwiza cg Imana nkumva nink’inzozi bitashoboka none narabibonye kuri Kizito. Mana babarira abanzi ba amahoro bakaba abanzi n’abandonnez b’urukundo ubwo nawe ntibagukunda kuko uri urukundo. RIP saint Kizito Mihigo intwali yacu. Ariko mwumve n’akazi na ye ubusobanuro bwayo🙏🏽Urabahiga ubundi ukaba umutagatifu!

  • @marygracemukamana9639
    @marygracemukamana9639 3 ปีที่แล้ว +8

    "ITEME" akabando nicumba iminsi yose. Warakoze wa Mfura we

  • @tatyanna9871
    @tatyanna9871 4 ปีที่แล้ว +9

    Iyi ndirimbo nayumvishe inshuro ishyano ryose ariko sinyihaga ikubiyemo mesage umuntu yakagombye guhora yumva ngo isi ibashe guhinduka
    Dore ukuntu abantu bose bamuteze amatwi batarangara kandi ntibarambirwe n'ubwo iyi ndirimbo ari ndende wagirango bari mumisa bateze amatwi inyigisho za padiri
    Bamwe baranihanagura amaririra bivuga ngo ibakoze kumutima cyane
    Yewe singaye uwavuze ngo hapfa abagabo imbwa zigasigara
    Njya mbaza Imana nti "ariko wamana we urabona koko atagiye hakiri kare ?"
    Ariko iyo numvise indirimbo ze ndavuga nti nidushyira mubikorwa ibyo yatubwiye byose bizaba bihagije

    • @rajabahati6853
      @rajabahati6853 4 ปีที่แล้ว

      Wagiye hakirikare arko urikumwe naso ukubyara kd naso womwijuru wararuhutse!

  • @johnkagabo4408
    @johnkagabo4408 4 ปีที่แล้ว +6

    Yemwe yemwe !! Koko ngo nta Muhanuzi iwabo !! Igendere Kizito, nta ko utagize, ngo udukangure !! Iyi si Indirimbo, ahubwo ni Isengesho ryo mu rwego rwo hejuru !! Mufungure amatwi, mukanure amaso, bene Kanyarwanda !! Kandi Muhorane Imana, mwitandukanye n'ibishuko bya Sekibi !!

  • @iamsorryrwanda6926
    @iamsorryrwanda6926 ปีที่แล้ว +2

    Inuma yamahoro kizito mihigo,umubyeyi wakubyaye Imana imuhe umugisha

  • @Etoilelove12
    @Etoilelove12 7 หลายเดือนก่อน +1

    Kizito uri mwiza kuruta abasore Bose Bo mu Rwanda !!!!!

  • @gracenduwayezu8280
    @gracenduwayezu8280 2 ปีที่แล้ว +3

    Biragoye kandi biranababaje kuba Kizito yagiye akiri muto.ariko nibutse ko na Yesu atamaze imyaka myinshi kwisi.Akazi Imana data wa twese yamutumye yari akarangije aho kumuririra dushime Imana yari yaramudutije.nari ntangiye kumuririra Umwuka w'Imana ahita anyibutsa Yesu amarira ndayihanagura sinzanongera.

    • @anatholekaringanire7649
      @anatholekaringanire7649 2 หลายเดือนก่อน

      Na nyina yasabye ko twamurekura muri missa yo kumusezerera, rero timukarire. njyewe numva kubasha gucengerwa n'ubutuwa bwe bihagije ngo aho ari anezerwe!! kd n'Imana yari yaramudutije bizayinyura nidukora dutyo. ubu se ko turira kuko twamubuze abataramumenye bo bameze bate?? Twe twamenye ko Imbabazi, urukundo nyarwo ubumwe no kubabarira byukuri bishoboka kubera ko twabibonesheje amaso!! #Kizito ari mubantu bacye babashije guhamya ko imbabazi zishoboka nyuma yamahano U Rwanda rwabonye buri wese mpamya ko atabasha gusobanura mumagambo gusa.

  • @kayalison5792
    @kayalison5792 4 ปีที่แล้ว +14

    Abakwishe bihoye ubusa. Message yawe uri eternal. Bigaragaje twababoney ubusa. Je me sens evangelisée

  • @leodieinamaye3089
    @leodieinamaye3089 3 ปีที่แล้ว +2

    Ese twese wotubera akarorero k'urukundo n'ubwiyunge, Mana turabikuzamvye

  • @uwerarose6478
    @uwerarose6478 ปีที่แล้ว +2

    Nzakomeza ngukunde,uracyariho muri njye!

  • @blessedbeloved8448
    @blessedbeloved8448 4 ปีที่แล้ว +97

    Ce n’est pas par hasard que la vierge Marie est apparue à Kibeho avec un message très lourd, et que Kizito né à Kebeho a délivré un message pareil 👌🏾👌🏾Kizito ni intumwa spécial yarangije uruhare rwe. Ahubwo abanyarwanda twumve🙄

    • @kayalison5792
      @kayalison5792 4 ปีที่แล้ว +7

      Surtout né la meme annee du debut des apparitions.

    • @ymy4498
      @ymy4498 4 ปีที่แล้ว +10

      Ahasigaye ni ahacu tugakundana nkuko Kizito yabitwibukije. Yakoreshe ubuto bwe bwose kurangiza mission yari yarahaye n'Umuremyi yo kutwibutsa ko urukundo rudapfa. Asize umwana witwa KMP foundation twese duharanire gukora kuburyo uwo mwana azakura agasagamba mu mahanga yose.

    • @felixmanirambona6576
      @felixmanirambona6576 4 ปีที่แล้ว +4

      Et d ailleur son apparution correspond with sa naissance. La meme annee

    • @isabellenantchop
      @isabellenantchop 3 ปีที่แล้ว +3

      Et il est mort pour cela. Trop triste les carnages en Afrique

    • @byiringiroezechiel3460
      @byiringiroezechiel3460 3 ปีที่แล้ว

      5

  • @mariejeannemukankuranga5559
    @mariejeannemukankuranga5559 2 ปีที่แล้ว +1

    Ruhukira mu mahoro ntumwa y imana. ubutumwa bwawe warabuanze kandi abatarumvise ntibazigera bumva gusa bazabona ishyano.

  • @finakibondo5239
    @finakibondo5239 4 ปีที่แล้ว +44

    RIP kizito.
    Nta mugore n,abana usize
    Ariko usize imbuto
    Usize ijwi
    R
    Bizakuvugira mpaka.

    • @wamupepe120
      @wamupepe120 4 ปีที่แล้ว +11

      Fina ,reka ,reka ,reka ,je ne suis pas convaincu qu'une personne mariée parlerai de la façon de kizito mihigo au Rwanda même ailleurs . Il fallait qu'il soit célibataire pour que le message soit très crédible. Il n'avait pas porté des gants ,just lui même. Un papa,une maman, tous pensent au leurs avant de livrer un message , naturalic , that's the way of the humans society. Sortir de ce principe, concept établi , toujours ,il faut s'attendre au pire,toute l'humanité sait ça . Être seul , célibataire , c'est être 24/24 disponible ./Il y a une valeur dans ce statut social ,merci kizito mihigo RUKUNDO CARITAS.

    • @wamupepe120
      @wamupepe120 4 ปีที่แล้ว +6

      Yasize banabenchi ,les enfants du monde entier qu'il a aidé par ses chansons ,il a donné une bonne éducation en encadrant ses enfants , à chacun de faire la part de chose maintenant qu'il n'est plus là .

    • @wamupepe120
      @wamupepe120 4 ปีที่แล้ว

      Fina uri gikibondo pee . Fasha tout ses orphelins et orphelinnes de génocide kwanza wee, mujinga .

    • @fonso6356
      @fonso6356 4 ปีที่แล้ว +2

      Kizito yasize abana benshi cyane utashobora kumenya umubare, ibibondo , ingimbi, abakuze abasheshe akanguhe, bose ni abana be kuko message ye nta numwe iheza. Kandi ntiyarakeneye gushyira mu rugo umugore kuko wenda yari kumubera imbogamizi ku butumwa yagombaga gusohoza; twase turahari kandi tumukunda nk'umubyeyi wacu. Komeza udusabire mutagatifu Kizito kagirango turusheho kumva ubutumwa bwawe, nibwo bwonyine bufite igisubizo k'ibibazo by'abanyarwanda: URUKUNDO, UBWOROHERANE,AMAHORO, UBWIYUNGE

  • @jeanclaudeniyonzima4048
    @jeanclaudeniyonzima4048 3 ปีที่แล้ว +5

    Sinari beumve Uno ndirimbo yumuhisi Mihigo Kizito si umuhisi ahubwo azokwamaho. Nindirimbo ibereye abarundi nabanyarwanda. Wibuke ko uwo wibaza ko ari umwasi wawe ahubwo mugiye hamwe mukaganira yoba incuti. Kubabaririra vyanyavyo nivyo bikenewe kandi twipfuza.

    • @tugireyezujpierre8865
      @tugireyezujpierre8865 3 ปีที่แล้ว +1

      Muvandimwe wanjye wo mukindi gihugu mfasha dukomeze twubake iriteme(le pont),kandi tuzaryuzuza.kizito nawe arahari arikudufasha

  • @innocentndayishimiye2749
    @innocentndayishimiye2749 ปีที่แล้ว +1

    Nukur jendumurundi ukunda,cane. Kizito,mihigo

  • @shumbushorauru8054
    @shumbushorauru8054 2 ปีที่แล้ว +2

    mu Rwanda hazavuka undi nkawe nyuma yimyaka 300

  • @shumbushorauru8054
    @shumbushorauru8054 2 ปีที่แล้ว +2

    Rip igihe cyose nkumvise ndarira urwanda rwarahombye

  • @uwimanamarieaimee6672
    @uwimanamarieaimee6672 ปีที่แล้ว +1

    RIP muvandimwe utazakumva si uwanjye iteme ryawe wararyambutse mu mahoro wadùhaye akabando kazatwambutsa iryacu

  • @mariejoseemanirakiza810
    @mariejoseemanirakiza810 4 ปีที่แล้ว +5

    Banyarwanda
    Imana
    Yabahaye
    Ubuhanuzi mihigokizito. None .satani yarabahenze muramwica Rwanda warahovye pe.ntawundi

  • @ngiruwonsangajeandamascene
    @ngiruwonsangajeandamascene ปีที่แล้ว +1

    ntuzigera uva mu mitima yacu woe watubereye urugero rwiza rwo guharanira inzira nziza yo gushaka ubutabera n'ubwiyunge ku babikeneye byuzuye.Gs komeza uruhukire mu mahoro aho Imana yagutuje

  • @arletteumutesi8926
    @arletteumutesi8926 2 ปีที่แล้ว +1

    Ni wowe ntwari y'u Rwanda iruta izindi. Warakoze kuvukira i wacu.

  • @niyigenasolange3776
    @niyigenasolange3776 5 หลายเดือนก่อน +1

    😢😢😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭🇷🇼 Really ntabwo nemera ko wapfuye gusa uzahora mumutima wanjye nzakubwira utakuzi nkubwire nabazankomokaho bose 😢😢😢

  • @desktopcolorado1414
    @desktopcolorado1414 3 ปีที่แล้ว +2

    Amaraso yawe ntiyamenekeye ubusa ahubwo azacungura abanyarwanda benshi bishwe n'agahinda kubera imibereho mibi barimo muri ibi bihe . Warakoze kandi turizera ko Nyagasani wakundaga kandi wakoreye yabiguhembeye !!!!

  • @NarutoUzumaki-wo4hk
    @NarutoUzumaki-wo4hk 2 ปีที่แล้ว +1

    Dusabire cyane tugeze mu bibazo by'inzitane.

  • @bihezandesaidi6456
    @bihezandesaidi6456 2 ปีที่แล้ว +1

    Imana izaguhe Ibyiza byoc byomwiju RIP

  • @clementineuwera9716
    @clementineuwera9716 4 ปีที่แล้ว +11

    Ruhukira mu mahoro Kizito. Nta gushidikanya ko urikumwe na So wo mu ijuru, kandi ko yaguhanaguye amarira n'imibabaro yose wagize. Urupfu rwakubereye inzira yakugejeje aheza, icyo rero nk"abizera kiradukomeza, humura ntituzaheranwa n'agahinda. Imana ishimwe yo yakuduhaye mu gihe cyayo, imbuto y'urukundo n'amahoro wateye mu mitima ya benshi yashinze imizi. Hamwe n'abamalayika bose bo mu ijuru, gumya uririmbire iyaguhanze!

    • @johnkagabo4408
      @johnkagabo4408 4 หลายเดือนก่อน

      ❤❤👍 !! Rwose !!👍

  • @ancillakabanyana658
    @ancillakabanyana658 ปีที่แล้ว +1

    ĶIZITO MIHIGO, TURACYAGUKUNDA, KU ISI NO MU IJURU. URI UWACU ITEKA💟💥

  • @nicolettelinda1201
    @nicolettelinda1201 3 ปีที่แล้ว +2

    Twarababaye kubura Kizito aliko tunishimire ko yatubereye urumuli rw'ibyo tulimo dukora uyu munsi, yatubereye igitambo. Dutere ikirenge mu cye, ibyo yifuje akili kuli iyi si bizashyirwe mu bikorwa maze aho ali azabyishimire. Nyagasani abidufashemo maze hazavuke ba Kizito benshi.

  • @martheuwimana6871
    @martheuwimana6871 ปีที่แล้ว +1

    Rupfu WE urubori rwawe turi he,Mihigo Kizito yarazutse ararimba urukundo hamwe abacu. Amen

  • @lucumuhire1390
    @lucumuhire1390 3 ปีที่แล้ว +2

    warangije ubutuwa bwawe muvandimwe w'abanyarwanda bose, Imana nikomeze kukwishimira no kunezezwa n'umurimo mwiza wakoze mu rwakubyaye...utarunvise Roho w'Imana azakomeze amugenderere kuko ibi ntibyaturutse ku Nyama n'amaraso

  • @duniakaze1178
    @duniakaze1178 2 ปีที่แล้ว +1

    Uwamwishe aze asabe ikigongwe aciye aho hose Kizito yaciye bamwumviriza! Atabikoze azapfe ari umusazi!

  • @annemarieuwizigiyimana7816
    @annemarieuwizigiyimana7816 3 ปีที่แล้ว +4

    Ewe Kizito warakoze kuza kw'isi nubwo ntagize amahirwe yo guhura nawe ndakwigirako vyinshi.Iyi ndirimbo yoyo sinigera ndayirambirwa nubwo ari ndende kuko insobanurira neza uwo uriwe.Umuhamya mwiza w'urukundo rw'Imana.Niwizihirwe aho wibereye ijabiro kwa Jambo kuko ubutumwa wari wahawe warabutanze uwumva yarumvise.

  • @esperancekwizera4698
    @esperancekwizera4698 3 ปีที่แล้ว +3

    KIZITO MIHIGO, ntiwitavye Imana uracari muzima uzoba mumitima yacu ubuziraherezo. Mana turonse umutima nk'uwa KIZITO wahamagaye

  • @jeandedieuhategekimana8114
    @jeandedieuhategekimana8114 ปีที่แล้ว +1

    You will live forever in Rwandan Hearts ,you preached love ,honest and death will never succeed only love to do so.

  • @mariejoseemanirakiza810
    @mariejoseemanirakiza810 4 ปีที่แล้ว +6

    Mihigo. Wari
    Teme
    Ihuza
    Abanyaranda

  • @kagerukamilleire1023
    @kagerukamilleire1023 3 ปีที่แล้ว +2

    Yooooo amarira aramanuka buri gihe uko ndebye iyi ndirimbo umwaka urashize inyangabirama zikuvukije ubuzima ujye uzisabira wa numa yamahoro wee.....

  • @sangwaJado
    @sangwaJado หลายเดือนก่อน

    Iyi ndirimbo sinjya nyihaga sinjya nyirambirwa indyohera cyane kurusha uko isukari iryoha. Kubura uyu muvandimwe U Rwanda rwarahombye bikomeye.

  • @kscjuf9243
    @kscjuf9243 3 ปีที่แล้ว +2

    Ndagukumbuyeeeee ariko iteme nambuka ngo nkugereho ni rirerire muvandimwe mu buryo ntakubwira ibitugu biraremerewe kuko umutima wo wamaze gushenguka ikintiza imbaraga gusa ni ukwizera ko aho uri uri mu mwanya mwiza kuko warawukoreye mu rugendo rwawe hano ku isi. Nzi neza ko nta rungu uracuranga ukaririmba Mzee akizihirwa n'abamarayika. Erega burya tu avais raison... si seulement ...

  • @wannahope6590
    @wannahope6590 3 ปีที่แล้ว +1

    Kizito Mihigo mutagatifu udusabire.

  • @esperancekwizera4698
    @esperancekwizera4698 3 ปีที่แล้ว +2

    Ruhuka mumahoro muvukanyi muri Kristu Yezu Mwami wacu

  • @belindakabeja9388
    @belindakabeja9388 4 ปีที่แล้ว +7

    Ababisha bishe KIZITO MIHIGO bahekuye abanyarwanda aho bava bakagera. Le message est plus important que le messager nkuko yabyivugiye. Banyarwanda nimwumve izi mpanuro, le messager n’est plus😭😭

  • @novatidamian7236
    @novatidamian7236 3 ปีที่แล้ว +3

    Uwishe Kizito Mihigo nawe ategerezwa gupfa kandi a, opfe nabi cyane. Yari umunyakuri yashaka gusubiza hamwe abaturagwanda bakava mumatiku yinzangano

  • @eratosthenes10
    @eratosthenes10 2 หลายเดือนก่อน

    Yes nibyo niba ubasha kubabarira abandi ntacyabuza n’Imana yo mwijuru kukubabarira

  • @kabandajohn9567
    @kabandajohn9567 3 ปีที่แล้ว +3

    Uri umuhanzi w ibihe byose ntuzi bagirana uriho uzahoraho Ruhukira mu amahoro .

  • @emilemoutoube2726
    @emilemoutoube2726 3 ปีที่แล้ว +34

    Si jeune, avec ce talent, hum! tu as accompli ta mission, frère. Va et repose en paix!!

    • @johnkagabo4408
      @johnkagabo4408 3 ปีที่แล้ว +1

      D'accord avec vous !!

    • @nanadada1198
      @nanadada1198 ปีที่แล้ว

      Noupuunnnqnnnnnnnnjnhnnnnnnjju
      N
      No
      N

    • @candiceshumbusho8872
      @candiceshumbusho8872 7 หลายเดือนก่อน

      @@johnkagabo4408😅 eww😅😅😢😅 je 😅😅 bête bête pas à 😅e😅re😅😅😅u😅😅😅😅😮😅😅 😊😅wwww 0:58 te reeeeeee😅ee😅 y😊yy😊e

    • @candiceshumbusho8872
      @candiceshumbusho8872 7 หลายเดือนก่อน

      g’er

    • @candiceshumbusho8872
      @candiceshumbusho8872 7 หลายเดือนก่อน

      deeeeeeeee

  • @tugireyezujpierre8865
    @tugireyezujpierre8865 3 ปีที่แล้ว +4

    Muvandimwe mihigo,twahuye n'agahomamunwa au cube!ariko ubutatu butagatifu buhari sha! Iriteme ninde watubuza kuryubaka?tuzaryubaka niturangiza turishyireho ibindera(umusaraba wa kristu) umuntu wese urikwisi azaribona,niyo hazagira abajya gutura ahandi mwisanzure bazariyoboka.mwe mwageze hakurya nimutugote dukore,dore iyisi turimo irimo inzitane... Dusabire mukundwa.

  • @annanyaguthii4325
    @annanyaguthii4325 ปีที่แล้ว +16

    I love this song very much though I don't understand the words but can always guess the meaning. RIP KIZITO MIHIGO the saint of our time. Can't have enough of it.

  • @donasbaributsa604
    @donasbaributsa604 ปีที่แล้ว

    Ķizito Mihigo niwowe WAMPAYE KUMENYA KUZIRIKANA NDIRIMBA,KUKO WARIRIMBAGA UGARAGARA KO URI KUGANIRA N'UWAKUGABIYE INGANZO

  • @donasbaributsa604
    @donasbaributsa604 ปีที่แล้ว

    Njye nemera ko wimutse ,komeza uduhe gukomeza kumva neza ubutumwa bwawe KIZITO MIHIGO RUMURI RW'AMAHORO N'UBWIYUNGE BWUZUYE

  • @agnesmurebwayire618
    @agnesmurebwayire618 ปีที่แล้ว +1

    Kizito mwana wacu, komeza uruhukire mu mahoro🕊🕊🕊

    • @johnkagabo4408
      @johnkagabo4408 ปีที่แล้ว +1

      Rwose, Madame !!❤❤👍 Hari abantu bansekaga kera , igihe nandikaga ko yari BoyFriend w'i Kibeho ,wa BikiraMaria, waduhaye Message,ariko abaRW ,tukamwirengagiza, bakanga kumva !! Izi Ndirimbo ze , zirarenze !! Ni Chance ku ba RW !! Yaraje ati : Gusaba, Imbabazi no Kuzitanga !! Abandi , bati: va , uvuye aho !! BaRW, abantu bica umuntu nk'uriya ... Mumenye ko n'akataraza kari inyuma !! Ngo Imfubyi zumvira mu Rusaku !!

  • @bavouwera9540
    @bavouwera9540 2 หลายเดือนก่อน

    "Rwanda rugari rwa Gasabo bera isi yose ibyishimo, wowe wamenye urupfu ereka abantu ko atarirwo herezo"

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 4 ปีที่แล้ว +3

    Ninde yabonye uwo mugore yumvise avuze ngo mbe umuntu aramutse adapfa nazakugeraho gute maze akaminura iminwa akanazunguza umutwe ! Urumvako amwumva nkumuntu wataye ubwenge rwose ariko we iyo akorera araziko itabeshya kandi yaramuhembye

  • @claudettemuteteli-umuganwa8783
    @claudettemuteteli-umuganwa8783 6 ปีที่แล้ว +8

    Kizito Imana ikumve kubera iyindirimbo. Ntawundi muntu narinumva usobanura urupfu rugahinduka ikiza. Ubwo buhanzi ninema iva kuri Nyagasani ntibukwiye guhera. kandi amagambo ari muriyindirimbo avuze byinshi buri wese yakakwifuje kuvuga. Kandi utwibutsa nogusaba imbazi. Uti "iyombabariye uwampemukiye nawe urambabarira Nyagasani" sinzi ko namwe mubyumva uko byumva. Anyigisha kubabarira abanyiciye cyane cyane muriyiminsi. Kizito yabaye nuwa mbere mukwemera icyaha gikomeye yakoze. Nabyo ntibisanzwe kwemera icyaha gikomeye guryo. Binyemeza uwo uriwe Kizito. Ibigwi byawe nibijye imbere yImana n'abantu bakubabarire. Kuko naho wigishije abica gutinyuka kuvuga ukuri kubyaha bavuze...... Imana yo turizera ko yakubabariye kandi wenda byaba arinokukunyuza mubikomeye ngo uzabone uko ufasha benshi. Niko byumva mumbabarire abatubyumva nkanje. Imana ikwibuke.

  • @helenehope1805
    @helenehope1805 3 ปีที่แล้ว +3

    Uwakwishe isi itangiye kumwota nshuti y’Imana n’abantu Kizito❤️

  • @nshizirungujohnbienaime6468
    @nshizirungujohnbienaime6468 4 ปีที่แล้ว +1

    Kandi mwirinde guca imanza kuri mukuru wange Kizito. Kuko Kristu ariwe buryohere kubamukunda kandi ariwe byishimo bya Abamalayika batagomeye Uhoraho 🛑 kuko ijuru ryose ryishimiye kwakira Intore yatoneshejwe munzira yubutagatifu. Murabiziko ikamba ryu ubutwari nu Ubutagatifu nurupfu rusa nkaruriya rwabapfira Ukuri🧭

  • @lilikuku2576
    @lilikuku2576 4 ปีที่แล้ว +15

    Akababaro kawe kazatubera inseko none amarira araturembeje wee

    • @sylvieuwamahoro9459
      @sylvieuwamahoro9459 4 ปีที่แล้ว

      💔💔💔😭😭😭😭😭😭😭

    • @mururngi
      @mururngi 4 ปีที่แล้ว

      Lili Kuku komera muvandi Imana izayaduhanagura

    • @lilikuku2576
      @lilikuku2576 4 ปีที่แล้ว

      @@mururngi urakoze cyane kandi dukomere twizere

    • @rajabahati6853
      @rajabahati6853 4 ปีที่แล้ว

      Lili mfite agahinda imana yamaze kukwakira ndabizi!!

    • @rajabahati6853
      @rajabahati6853 4 ปีที่แล้ว

      Lili amarira warize ntabwo yasumba ayajye nizereko twese tubabaye

  • @rugambaolivier7452
    @rugambaolivier7452 3 ปีที่แล้ว +23

    One of the angel I have ever seen with my eyes on the Earth

    • @ngendahayolaurent8387
      @ngendahayolaurent8387 3 ปีที่แล้ว

      Wwfwxxxxwxwwfwwwwwfwwwxwxwxwfwfffģfxģwfffxwfwģwģwfwfwxxwfģxģwfwfwxģfwģģwfwfwxfģģwfxwxwxwxwxwxwxwxxwwxwxxwwxfxxwwxww

  • @inyamibwa
    @inyamibwa 4 ปีที่แล้ว +6

    Dukomeje abawe Imana ibahe imbaraga zikenewe! Turangamire ijuru benedata!💔💔

  • @jeanpaulmajambere9608
    @jeanpaulmajambere9608 4 ปีที่แล้ว +15

    Uwotumye uyumuntu atabaruka nawe nyene ubwiwe ntabwo yikunda kko ubutumwa yatanga bwari bugikenewe. Gusi ndibaza nimba Kizito yari umuntu asanzwe canke ari umumalayaki yavuye mwijuru ngo atwigishe kko na Yezu yabanye nabantu ntibigira bamenyako ari uwaje ava mwijuru nkumbure na Kizito nuko

    • @Peter-bm2ts
      @Peter-bm2ts 4 ปีที่แล้ว +2

      Kizito yari Malayika twohererejwe n'Imana ntitwabimenya .Bamwe tubimenye aho yigendeye .Abantu tumenya agaciro k'ikintu tutakigifite .Gusa naruhukire mu mahoro kdi adusabire kuri Nyagasani .Aheza ni mu ijuru

    • @marcelinelwasa2697
      @marcelinelwasa2697 4 ปีที่แล้ว

      Muvuzukuri koko kizito yarumumarayika yavuye mwijuru atumwa kivuga ubutumwa nubwo tubabaye ntaco yadubiye iwabo mwijuru nka yezu ktistu akomeze kudusabira i miss you kizito

    • @ymy4498
      @ymy4498 4 ปีที่แล้ว

      Pascal muvandimwe Kizito yavutse nk'abandi bana ariko Imana yari yaramusize amavuta y'ubutorwe. Nawe ubwe ubwo butore yari abwiyiziho, bityo akigengesera ntiyanduranye, ntiyijandike mu ngeso mbi. Uretse indirimbo nziza tubona hari n'ibindi byiza byinshi abantu batazi kuri Kizito.

  • @inyamibwa
    @inyamibwa 4 ปีที่แล้ว +21

    RIP Kizito! Udusuhurize abacu kandi ukomeze kudusengera!🥰

  • @mariedushimiyimana5229
    @mariedushimiyimana5229 3 ปีที่แล้ว +3

    Ntanyiturano y isi koko 🙏🙏 ruhukira mu mahoro Kizito wagiye urumutagatifu wasize inkuru nzuza. Imusozi 😭😭😭😭😭😭😭

  • @deomugabe9765
    @deomugabe9765 ปีที่แล้ว

    Kizito niwe muhanzi uririmba akagera kundiba yumutima wanjye. Sinamwumvira mubantu benshi kuko mpita nsuka amarira

  • @annienduta3055
    @annienduta3055 3 ปีที่แล้ว +6

    Umuhanuzi/intumwa. Great message for us forever. Ubumuntu / ubu Kristu bwawe nzabubwira n’abuzukuruza banjye .Thank you Jesus.

  • @sudinsengiyumva2361
    @sudinsengiyumva2361 9 ปีที่แล้ว +76

    This is the most beautiful song I have ever heard. It makes me think about my purpose in this world.

    • @mururngi
      @mururngi 7 ปีที่แล้ว +5

      SUDI NSENGIYUMVA !! Agreed! I can't get enough of it. I am so proud of this legend

    • @nyagatareprison5300
      @nyagatareprison5300 5 ปีที่แล้ว +1

      Yeah

    • @adelinelyaruu3036
      @adelinelyaruu3036 4 ปีที่แล้ว +4

      RIP beautiful soul❤️🙏🙏

    • @godymbanyi1878
      @godymbanyi1878 3 ปีที่แล้ว +3

      This guy was a true example of peace and reconciliation. Unfortunately, just as President Sankara, the guy was silenced by his own.

    • @godymbanyi1878
      @godymbanyi1878 3 ปีที่แล้ว +4

      @@mururngi though i can't understand all the words, but i know he preached peace and forgiveness to each other

  • @kayalison5792
    @kayalison5792 4 ปีที่แล้ว +19

    Yooo yaririmbana amarira mu maso. Ariko Mana iyo profondeur m ndirimbo yayivoma he? Kizito weeee udusabire ncuti nziza. Thanks for the legacy. Mbese iyo tudapfuye iyo Mana yayibona ate? Urupfu rwawe ni iteme yukubona Imana ncuti yanje. Uri umutagatifu.

    • @mariejoseemanirakiza810
      @mariejoseemanirakiza810 4 ปีที่แล้ว +3

      Rwanda waracumuye kumana uyomwana yazize iki narababaye nubu

    • @felixmanirambona6576
      @felixmanirambona6576 3 ปีที่แล้ว +1

      @@mariejoseemanirakiza810 Urwanda gwarariteye imikoshi myishi kandi muri Africa nigwo gwo nyene gwari gwatewe iteka mukuronka abahanuzi haba mumabonekegwa ikibeho

  • @inkalavache3687
    @inkalavache3687 4 ปีที่แล้ว +14

    "Come, oh beautiful Death; my soul is longing for you. Come close to me and unfasten the irons of life, for I am weary of dragging the. Come, oh sweet Death, and deliver me from my neighbors who looked upon me as a stranger because I interpret to them the language of angels..."
    "Hundreds of years later, when the people of the city arose from the diseased slumber of ignorance and saw the dawn of knowledge, they erected a monument in the most beautiful garden of the city and celebrated a feast every year in honor of that poet, whose writings had freed them, Oh, how cruel is man's ignorance!" Khalil Gibran.
    I have no doubt in my mind that we will elect a grand monument celebrating our hero, Kizito Mihigo, for all he has done to liberate us. I cannot wait to see that day!

    • @adelinelyaruu3036
      @adelinelyaruu3036 4 ปีที่แล้ว +2

      "Saint"Kizito of Kibeho to be. God hear the prayers of the faithful,

  • @mururngi
    @mururngi 7 ปีที่แล้ว +12

    Can't seem to stop listening to this song. Ninziza kandi ubu butumwa bukenewe nu Rwanda kugirango dukire ibikomere

  • @malou1738
    @malou1738 3 ปีที่แล้ว +18

    Prière de Saint François d’Assise
    “Seigneur, fais de moi un instrument de ta paix,
    Là où est la haine, que je mette l’amour.
    Là où est l’offense, que je mette le pardon.
    Là où est la discorde, que je mette l’union.
    Là où est l’erreur, que je mette la vérité.
    Là où est le doute, que je mette la foi.
    Là où est le désespoir, que je mette l’espérance.
    Là où sont les ténèbres, que je mette la lumière.
    Là où est la tristesse, que je mette la joie.
    O Seigneur, que je ne cherche pas tant à
    être consolé qu’à consoler,
    à être compris qu’à comprendre,
    à être aimé qu’à aimer.
    Car c’est en se donnant qu’on reçoit,
    c’est en s’oubliant qu’on se retrouve,
    c’est en pardonnant qu’on est pardonné,
    c’est en mourant qu’on ressuscite à l’éternelle vie.” Amen

    • @madeleine8586
      @madeleine8586 2 วันที่ผ่านมา

      Kizito yongeye kutwuibutsa ko tugomba kubabalira no gukunda,
      Tukareka Roho mutagarifu akaba Aliwe uhora .
      Arongera avuga ati mubabalire namwe muzababalirwa. Kubyerekeye ubuzima bwe ibikorwa bye,urupfu rwe byose byali byarahanuwe yarabizi niyo mpavu ntacyo twabihinduraho kuko ali ubushake bw,imana Kizito yali igikoresho cy ,imana
      Yezu aravuga ati ntawe unsanga kubwe ntamuhamagaye,Kizito yali yaratoranyijwe n imana kugirango ayikorere ,arangije arataha . Ngubwo ubutumwa aboherereje le 24/06/2024
      Aragira ati mukundane ubumwe bavandimwe.
      Juste pour dirais il nous demande d,Aime et pardonner
      Saint Kizito prie pour nous
      Mutagatifu Kizito udusabire

  • @blessedbeloved8448
    @blessedbeloved8448 4 ปีที่แล้ว +19

    Un message prêchant l’unité et la réconciliation après les déchirements impensables. Il faut cesser de pleurer par contre décortiquer le message. Construisons le pont. La personne est partie mais son message ne moura jamais c’est un Martin Luther King du Rwanda.

  • @theophilendayishimiye256
    @theophilendayishimiye256 3 ปีที่แล้ว +2

    Iyaguhanze wayibayemo na yo ikubamo.amen

  • @fabienmatsiko995
    @fabienmatsiko995 10 หลายเดือนก่อน

    Wagiye kare Mwana w'u Rda. RIEP. Niba twakurikizaga impanuro waduhaye mu ndirimbo, AbanysRda twakundana nyabyo.
    "Urwango ntirukwye kubasha imitima y'AbanyaRda"

  • @monikcicci2859
    @monikcicci2859 4 ปีที่แล้ว +2

    Komeza uyisingize !!! Nkuko wabihamije mu ngiro. Wari weze. Umusaruzi iteka ahera kumbuto igejeje igihe Yezu warakoze kwihishurira Kizito ngo natwe akuduhishurire.

  • @wamupepe120
    @wamupepe120 4 ปีที่แล้ว +10

    Kabisa ,il dit la vérité ,les concernés ne doivent pas être contents pee, nibyo .!!!

  • @maniraguhaignace7117
    @maniraguhaignace7117 3 ปีที่แล้ว +1

    Nukuri waduhaye umurage w'ubumuntu ( RIP) woe wariwuje ubumuntu nako☺️☺️

  • @SamsungSamsung-iv6jy
    @SamsungSamsung-iv6jy 3 ปีที่แล้ว +1

    Imana ishimwe ko uyumunsi Imana yasobanuye ko ubuzima butivuganwa nurupfu warabivuze ntibabyumva ark aho bakwiciye barabibonye karibwo wakoze akazi kenshi cyane nemerako ubu aribwo uriho kuko wageze aho urupfu rutagifiteho ububasha

  • @wamupepe5301
    @wamupepe5301 2 หลายเดือนก่อน

    Rwanda ifata umu PROPHÈTE , c'est clair pas des négociations nul part. 👏👏👏👏👏

  • @jeannemunezero8074
    @jeannemunezero8074 4 ปีที่แล้ว +9

    Wibereye mwijuru jyudusabira twese .

  • @rev.joelniyigena4343
    @rev.joelniyigena4343 3 ปีที่แล้ว +2

    Iyi niyo ndirimbo maze kumva inshuro nyinshi mubuzima bwanjye irimo ibyonkeye byose ngombe imuntu ufite ubumuntu.

  • @felixmanirambona6576
    @felixmanirambona6576 4 ปีที่แล้ว +2

    N abo bantu vyarabarengeye bumviriza Mutagatifu ababwira amajambo bumva atoroshe. Nimpano kumera nkuko sivyabose.Uri intashikigwa kandi amajambo yawe azohoraho ubuzira iherezo.

  • @mariejeannemukankuranga5559
    @mariejeannemukankuranga5559 3 ปีที่แล้ว +2

    Barekanye ko urukundo rudashoboka bica umuhamya n intumwa y amahoro n imbabazi. Bahisemo kximika urwango nivangura abana b igihugu ngo niko kuramva kwabo . Baribeshye cyane kumena amaraso y intungane nityo herezo ryabo. Repos à ton âme.

  • @uwamahorohosanna7529
    @uwamahorohosanna7529 ปีที่แล้ว +1

    Bavandimwe dukunda ne kdi Dutinye Imana

  • @rwagasaboornella4517
    @rwagasaboornella4517 3 ปีที่แล้ว +1

    Inuma y'Amahoro, amaraso yawe azabokame.

  • @kacamizerotv1406
    @kacamizerotv1406 6 หลายเดือนก่อน

    Umugabo nutazamukurikira kuko yaba akwemeje kabisa. Naragukundaga byo mumaraso kandi nubu ntuzamvamo. Hagenda abafitiyi isi akamaro hagasigra abayiteza ibibazo

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 4 ปีที่แล้ว +7

    RIP KIZITO MIHIGO.
    TUZAHORA TUKWIBUKIRA KU NDIRIMBO ZAWE Z'UBUMWE N'UBWIYUNGE.

    • @mucyochristelle9567
      @mucyochristelle9567 4 ปีที่แล้ว

      RIP Kizito. Imana ikwakire mu bayo. Usize ubutumwa bw'iza bw'urukondo buzahora buvugwa iteka ryose murwa Gasabo. Tuzahora tukwibuka. Abaguhitanye bazapfana ipfunwe n'umugayo. Ruhuka mu mahoro.

  • @desktopcolorado1414
    @desktopcolorado1414 3 ปีที่แล้ว +10

    Now you are singing with Angels. You are a hero, saint and a lovable man forever and always !!!