Muraho bavandimwe Jonathan na Derrick, Ukwivumbura kw'abaturage ba Mozambique, jye ntekereza ko impamvu atari ugutinda k'ubutegetsi kwa Frelimo. Ahubwo ni imikorere cg se système ishyaka rikoreramo cg se icyo ishyaka riri k'ubutegetsi rimariye abanyagihugu. Wakwibaza ukuntu Mozambique ari igihugu kiri mu bihugu bikenye kandi bafite pétrole, gaz nyinshi abazungu baje kwicukurira bazajyana iwabo.
Reta yimye abaturage amashuri kugira ngo batahumuka ba ba fungurira industry zi nzoga gusa umuriro Mozambique bawugura na south Africa kandi ari uwa ba Mozambique, FRELIMO yagurishije igihugu uri mutipe Venâncio yahumuye abaturage kubera benshi batize baramukurikira bamutora ku bwinshi ubu niwe utanga amabwiriza yibyo abaturage bakora kuri Facebook
Niba guhumuka ari ugutwika ugasenya ugasahura bafite umwarimu umwe n'uwigishije interahamwe uretse ko bo batica bashingiye ku moko ariko ni agatinze kazaza.
Erega amabara yakozwe n'ubutegetsi agaragara iyo buvuyeho, nko muri Mozambique ubwo uwitwa ARMANDO GUEBUZA yaramaze kuva ku butegetsi nibwo byagaragaye ko hari Amafaranga menshi yasabwe nk'inguzanyo muri USA abayobozi bakayirira ataranagera mu isanduku ya Leta, Aho mu Rwanda naho tubona ko ibintu ari Sawa ndakubwiza ukuri ko Muzehe PK avuyeho havumburwa amafuti menshi n'amanyanga menshi yakozwe niyo mpamvu nawe atakwemera kuvaho nkuko yabyivugiye muri ya Discour ye abaza ngo Ryari? Binyuze muyihe nzira?
Mwiriwe? Ndi Mozambique ikiganiro cyanyu harimo ukuri ariko abanyururu basohoka gereza uwo munsi ntago bigaragambije ahubwo bari bahugiye mugusahura
Jonathan komera ndongeye ndakubonye
Muraho bavandimwe Jonathan na Derrick,
Ukwivumbura kw'abaturage ba Mozambique, jye ntekereza ko impamvu atari ugutinda k'ubutegetsi kwa Frelimo. Ahubwo ni imikorere cg se système ishyaka rikoreramo cg se icyo ishyaka riri k'ubutegetsi rimariye abanyagihugu.
Wakwibaza ukuntu Mozambique ari igihugu kiri mu bihugu bikenye kandi bafite pétrole, gaz nyinshi abazungu baje kwicukurira bazajyana iwabo.
Muravize ngo iyo System yubatse uje wese arabikora! Bitumye nibaza ngo: Murwanda dufite system yubatse neza, cg Dufite umuntu? Uwaza wese yabikora? Cg Turazamuka kubera ubushobozi bw' umuyobozi ushoboye? Nge rero numva System n'umuntu ushoboye byose byuzuzanya. System nziza + umuyobozi ushoboye= Success
System nziza + umuyobozi udashoboye = Failing
System mbi + umuyobozi ushyobo= Failure ariko nibura umuyobozi ushoboye yakubaka system.
Nibyo 100% .Ahubwo ari uguhitamo nahitamo umuntu. Niba mwibuka uko uwitwa Ali Konan Bedier yasenye Ivory Cost akoresheje agakoryo yise Ivoirité kugirango akumire Ouwattala. Byatumye Cote d'Ivoire yisanga mu mvururu za politike kugeza n'ubu ibintu ntibirasubira m'uburyo nyamara ku gihe cya Houfuët Boigney bari intangarugero muri Afrika haba mu bukungu, isuku, nimibereho myiza.
FRELIMO ntabwo yananiwe kugarura umutuzo muri Mozambique kuko no kuba watewe ukabona ugutabara kandi agakemura ikibazo wari ufite ni ibyerekana ko izi kubana.😢
Reta yimye abaturage amashuri kugira ngo batahumuka ba ba fungurira industry zi nzoga gusa umuriro Mozambique bawugura na south Africa kandi ari uwa ba Mozambique, FRELIMO yagurishije igihugu uri mutipe Venâncio yahumuye abaturage kubera benshi batize baramukurikira bamutora ku bwinshi ubu niwe utanga amabwiriza yibyo abaturage bakora kuri Facebook
Niba guhumuka ari ugutwika ugasenya ugasahura bafite umwarimu umwe n'uwigishije interahamwe uretse ko bo batica bashingiye ku moko ariko ni agatinze kazaza.
❤❤Jonathan nonese bashaka uko bumvikana ko barikwica abaturage bazayobora ibiti
Buriyawowe ushyigikiyeko bagumyakwigaragabya bangiza ibikorwaremezo banasahura nonesentiwrmera kobatoye abayobozi ahubwo uriyaubihagarariye bamushake babimubaze abiryozwe
Nishimiye imitegurire myiza yikikiganiro kuko mwagiteguye neza.
Muzakomerezaho.
Bemugerageza mwongere volume tubumve muviga bukebuke.kandi tura
Nahariya bigira ubuntu
Hehe uvuga ngo bigira Ubuntu? Niba ari Mozambique uvuga se buriya biriya ni ukwiga kweri aho usanga Hari Ibigo abana biga amasaha 2? Cg aho bajya kwishuri bagerayo bagasanga mwarimu yagiye muri gahunda ze abana bagataha batize? Kwigira Ubuntu uvuga se ubwo bugiraneza aho umwana agura amanota ngo azimuke ibyo ni ukwiga? Sinzi wowe uko wowe waba warakuruye amakuru ariko Rwose Uriya mugabo Venancio ibyo arimo kurekarama nibyo 100% Ferilimo ni ishyaka ryamabandi Samora Machel atarahanurwa mundege niwe wari President wabaturage wabarwaniriye akabaha igihugu none abo yagisigiye baracyangije byose ni ukwiba mas nada.
Bigira ubuntu se bagira amashuri😢😢😢
Mozambique yarajenjetse jyewe simbibona nkimyigaragabyo namabandi asahura Uganda ko batamaze kabiri bigaragabya Mozambique nikubite ayo mabandi ave mumuhanda
Urabivuga nkumunyarwanda koko gusa bariya wibazaho ni Abazambikano gupfa nibabitinya rwose burya ubabona niyo mpamvu Nabashizwe umutekano bashyiramo gushishoza baranga gushoza intambara batabona uko bahagarika koko warwanya abaturage ute bagusaba ibyo ubaha wowe aho kubibaha ukabahata Amasasu? Niki cyitarimo kumvikana koko mubyo bifuza bitari ukubaha uwo bifuza ko abayobora intambara ikarangira?
Nibyo 👍
Umuntu ni architecte non architecture(science)
Mwe ntimuzi icyo Venâncio yashoboje abenegihugu nuko havugwa urubyiruko gusa nabakuru nuko ntabakiyumvamo ishyaka kubera ibintu 2
1. Ideni ryavumbuwe ryarariwe nabayobozi
2 ingabo zurwanda
Ibyobintu iyo abizamuye umuriro uraka 🔥🔥🙄
Ariko ibyo yivugisha ababanywa tabi abasinzi nawe ntazabashobora ndakurahiye
jonathan uti umuntu ufashe ubutegetsi nimbuta ntapfa kugirate ,ngahoda umbunda se ubu koko inganda rero ubwo zicure nyinshi,amahoro aganze iwacu
Kuki yabivuze bigatuza?gusa Byose ni porotike Kandi ntakuri kuyibamo.
Turifuzako mwazaduha ubusesenguzi kuhazaza ha Uganda nyuma ya Museveni
Jyenda ubibaze Andrew Mwenda niwe uzi politike ya Uganda.
Ubushomeri ko ntacyo ubuvuzeho se ra!
Ark reka mbabaze nshimyeko twicara tuvuga ibihugu byabandi, ubundi mubona urwanda rwacu rwo rufite igihe kinganiki cyokwihanganira ibyo reta idukorera ibi byoc mubona nyamara abanyarwanda bazageraho babirambirwe bizagera kurwego rwuko tuzaba tutagitinya gupfa kuko nubundi twapfuye duhagaze, buri kimwe nukujya muri reta umuntu akagirango nurukundo arukugirango mutwake zaruswa zitagiringano mbona ibi bintu umunsi umunyarwanda yabyigaritse muzambwira iiiihhh
Niba urukuko rwarasubiye mo, rugasanga amajwi yatangajwe atariyo, nge numva bohagije ngo byemezwe ko amatora ntabiziranenge afite. Niba bavuga ngo watsinze kuri 71 twasubiramo tigasanga ari 65 ubwo ntibigaragara ko amatara yabayemo uburiganya?
Muzabanze mumenye amakuru asesenguye kugirango mubashe kubisesengura ikindi umenye uko Venâncio akunzwe ntiwavuga ibyo ese mumateka yisi wabonye umuntu wayoboye igihugu kuri internet Kandi gifite government? Kandi bikaba uko yabivuze ? Mwiturize bro mubanze muyashake neza murakoze.
Murebye hano iwacu, FPR imaze imyaka 30 iyobora igihugu kandi yatangiye kukiyobora hari ibibazo uruhuri. Yewe uvugishije ukuri, FPR yatangiriye kuri moins zero, imitima y'abanyarwanda yarashengutse, igihugu cyarasambutse mu nzego hafi ya zose. Ariko wareba aho igihugu kigeze hashimishije cyane birenze n'ibyo bihugu bindi by'Africa byokabaye bikize. Ubu se twe twakwivumbura gute kuri KP na FPR abereye Chairman koko? Twamushinja iki kweli? Abana bigira presque ubuntu, twivuza twishyuye 3000 Rfw yonyine k'umwaka. Hari ahandi murabyumva koko? Yewe, no muri biriya bihugu bivugwa ko bikomeye ntabwo abenegihugu bivuza kuri mutuelle nko kwa KAGAME. Aho ntabwo mvuze izindi domaines za développement.
Rero Jonathan na Derrick, ugutinda k'ubutegetsi kw'ishyaka ntabwo byatuma abaturage bivumbura kuri leta.
ahandi ni ubuntu kwivuza no kwiga uzaze muri Zambia nawe bazakuvurira ubuntu
Erega amabara yakozwe n'ubutegetsi agaragara iyo buvuyeho, nko muri Mozambique ubwo uwitwa ARMANDO GUEBUZA yaramaze kuva ku butegetsi nibwo byagaragaye ko hari Amafaranga menshi yasabwe nk'inguzanyo muri USA abayobozi bakayirira ataranagera mu isanduku ya Leta, Aho mu Rwanda naho tubona ko ibintu ari Sawa ndakubwiza ukuri ko Muzehe PK avuyeho havumburwa amafuti menshi n'amanyanga menshi yakozwe niyo mpamvu nawe atakwemera kuvaho nkuko yabyivugiye muri ya Discour ye abaza ngo Ryari? Binyuze muyihe nzira?