KUJYA IWACU NI NGOMBWA - Faustin Twagiramungu

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 2 ส.ค. 2014
  • KUJYA IWACU NI NGOMBWA - NIKIBE ICYEMEZO KIDAKUKA NYUMA Y’IYI
    MYAKA 20 Y’UBUTEGETSI BWA KAGAME.
    Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR isigiye iki abanyawanda ?
    Kuri Bwana Twagiramungu, arasanga imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR,
    yarabaye impfabusa ( bilan négatif). Ngo Kagame yayikozemo politiki yo gukiza
    bamwe (bake) no gukenesha abandi (benshi).
    Mu byo Kagame ngo ashimirwa, harimo
    - Kubaka amazu ! Twagiramungu ati kubaka ibyo yashenye nkana ? Aha
    akavuga ndetse ko n’iwe i Cyangugu bahasenye.
    - ko ngo yahagaritse génocide ! Twagiramungu ati kuki se yagombye
    gutegereza iriya minsi 100 abantu bapfa ? Ngo aho ajya azirikana ko
    yirukanye abashakaga gukiza abturage ?
    - Iterambere mu Rwanda ! Twagiramungu ati ahubwo yakoze politiki
    y’intsinzi, abantu bakora agatsiko bigwizaho ibintu. Akiza bamwe,
    akenesha abandi .
    - Kwibuka ! Twagiramungu ati politiki ivuga ko abatutsi ari bo
    bapfushije bonyine, yirengagije abanyapolitiki bishwe barimo Perezida
    Habyarimana, ba Seth Sendashonga bakoranye, abanyarwanda batikiriye
    mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu Rwanda no haze yarwo, cyane
    cyane i Kibeho no muri Congo ! Ati kandi mwibuke rya jambo rya
    Kagame agira ati « Birambabaje kubona tutarabishe bose » !
    Kuri Bwana Twagiramungu, watangaje irindi zina rye ko ari MUTARAMBIRWA »,
    arakomeza gusaba abanyapolitiki gutera mu rya FDRL, bose bagaharanira
    gutaha mu Rwanda.
    Ati « MUZIRIKANE KO IMANA IKINGURA IDIRISHYA, YASANGA ABAKENEYE
    URUMULI BADAHARI, IKONGERA IKARIFUNGA ».
    Ikonderainfos

ความคิดเห็น •