Nyagasani
ฝัง
- เผยแพร่เมื่อ 16 ต.ค. 2024
- Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Vunyisha mu Bicumbi kuri: 0788514177/0725520312
Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Imana y'i Rwanda ihorana namwe yo n'#AbazimuBacuBatazima ❤️❤️❤️❤️❤️
#Nyagasani #ImandwaNkuru y'u #Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'#IkigoNyarwandaCyUbuzimaBushingiyeKuMuco:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp1:+250788514177
Whatsapp2:+250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.
Rwose nibisubye bisubireyo gutwika sibyi Rwanda nimugire amahoro benimana ♥️♥️♥️♥️♥️
Nyamara abantu bagishyingura mungo byari byiza nimv ntizagaraga yewe birababaje gutwika mbega Rwanda!!!
Nanjye ntyo Mandwa nkuru❤
Oooo muganga Rutangarwamaboko ❤❤❤❤❤ cyane urasobanutse noneho kuntu ukiri muto ukaba wagutse mubitekerezo nibyo birenze dufite abasaza basaziyubusa bavuga amahomvu lmana yirwanda ikomeze ikuturindire kukugira bituma dukomeza kubaho ubuzima ❤❤❤❤❤
Ese aho bahambaga kera ko bahahingaga byadutwararaga iki?
Umuntu agomba gupfa agashanguka akazabora kumutwika simbikunze ayamakaro bazareke kuyashyiraho ubutaka bwakire umupfu ibimera bihamere
Arega ikibazo ni uko ibyo twita 'kwiga' ntakintu cy'i Rwanda twigamo! Abo bashingamategeko bose bigira ku Bunguruza (UK) aho kwigira ku mizi yacu. Tugaruke ku isoko, nibwo tuvoma amaZI afutse! #BAHO #BIBA #SEKA #SAAKAARA. ❤❤❤❤❤
Nuko nuko Mandwa nkuru tesha rwose
nyamara twemere uvugisha ukuri Kandi ibyo gutwika imirambo turabyamaganye nukuri Rutakanga kumirakumira😊
Komera Rutangabwamaboko, nibyo Dr Rusa yavuze ati umuco wacu udutera isoni dushaka kuba nk'abazungu tukavuga nkabo tukambara nkabo...
Ikyi gyihone Ngo ni dépité wahungutse Canada, umunyarwanyakanada😢
Ishyano riragwira😮
Rutang ndagukunda cyaneee mutima ❤❤❤❤kiramuruzi
Ni rutangarwamaboko ntabwo ari rutanga!
❤❤❤❤❤
Urakoze kunkosora
Ibyuvuga nukuri cyaneee
Bambarize uriya nyirizina nahonoke azaze yige ubuzima nyarwanda bushingiye kumuco❤
Ukurigucamuziko ntigushye ugiyerubanda
Rwose muhaguruke tubyamagane, itwika ni agashinyaguro byakongera intimba yabasigaye
Ndagukunda cyane rwose. Ntibumva barahonnye
Uriya musaza wabivugaga yitwa Rukumbura John ni Umugande yiberaga Toronto mbere yo kubona ikiraka😂 cyubudepite…..Funeral home abazaniye nizabazungu batagira umuco nyine….ariko buriya we aje kwemeza abanyarwanda 😂
Komerezaho wenda bazageraho bahonoke bakumve, kuko ukuri guca muziko ntigushye.
Ubuhoro Nyagasani, ibibyigisho biradufasha cyane
Aho kuvuga depite twagakwiye kubita intumwa za rubanda!
Umva Kuba tugufite uturebera nyagasani mandrwa nkuru mubicumbi uvuze ibintu bikomeye ndagusabye komeza uvuge wamagane aba bacancuro bakomeje koreka urwanda bakoyora imico mvamahanga
Imana Yi Rwanda ihorana namwe Benimana,nimucyo duhonoke Nyagasani mandwa nkuru ishyuka uravuga ukuri ahubwo twe Benimana ntidushaka kukumva abanyazi babazungu baraturoshye nituda honoka
Mungaga nkunda ukuri kwawe babwire
Mukomeze mutuvure ese muganga rutanga rwamaboko ese gusura mubicumbi bisaba iki? Nukuri nimutubwire
Barakuboha sha! Ukoze ku gituba cy' ingwe sha🤣🤣🤣. Gusa ni byiza ko Imandwa z' iwanyu zakugendereye. Do 👉💪💪💪💪💪💪💪
Ntakibazo nakimwe kubyo avuze ni umuco ni ubuzima iwacu baguhamba byibuze bahatera indabyo bivuze ko ukomeza ukera murizo ndabyo naho ubundi umupfumu avuze ukuri
Babwire wenda bazumva! Ni intumwa z'inda zabo gusa, kko ntabwo ndumva bavuga ibyo abaturage tubatezeho!
Komeza ubabwire nubwo batumva!
Buri karere kagira ahantu hagenewe amashyamba ayo mashyamba twayashyinguramo ayo masima na amakaro ntibijye bishyirwaho nyuma yimyaka runaka umuntu yajya yongera akahashyingura abandi
Bakureho kubakira izomva bareke abafite ubutaka babushyinguremo nizimaze igihe bazisenye tuhahinge
Mandwa nukuri yurwanda ko wababwije ukuri ubabaye cyane kandi benshi muribo bakaba barimo ibifura aho ntibari bwumve batsinzwe bakakurakarira none bakugeza Habib mandwa nkuru Imana yirwanda ihorana nawe
Nyagasani imandwa nkuru yu Rwanda nari mfite ikibazo ese muburyo bwo guha agaciro abacu bapfuye bajya babashyingura mugituro cyangwa bashaka ikirago bakamushyiramo maze bakarenzaho igitaka bagateramo igiti nuko cyangwa hari ubundi buryo
Iki gisaza gisaziye ubusa ngo nikidepite
Nonese muganga dushakire umuti wikibazo nimba mudashaka gutwika hakorwa iki kugira go ikikibazo gikemuke mutubwire icyakorwa
Niwowe muvugiziwarubanda
Urakoze cyane #Mandwankuru kubisobanuro byiza utanze, bazarizane hasi mubaturage tuzakore amatora bareke kubyihererana.
Bareke duhambe kinyarwanda.Ayo masima aveho,iryo twika si iry,I RWANDA.
Bantwikecye rekareka mbabarira bazashyingure nkabasiramu muri mwanandani mucyirago namashuka
Ibyo uvuga nibyo , hano hubatse ibitaro byo ku muhima hahoze irimbi
Urwanda ntituzemere ko ruhona rwose. Imyizerere yacu yaratokojwe rwose. Amadini n'imico mvamahanga birangiza.
Nkurinyuma mandwa yiRwanda nibakuremwo ariyamakaro ngo,nubusirimu buriya ngewe ninjyagupfa bazangenze nkakwakundi abaisiramu bashyingura
reka reka ntawakemera gutwik umuntu agomba kwemera kugaburira ibyoyariye nabikazagaburira abamukomokaho gutabwa 💯
Ibi byo tugiye gukuyurirwa Nindenga kamere biratwivun' ahobukera ntibikwiye pe habe nabusa😭😭
Ubuhone nibwo bukomeje kworeka umuco, nibahonoke. Kandi bene abo nibo usanga bashigikira yamadini
Ngukundira ko wubaha ikinyarwanda, umuco nyarwanda, ubuyobozi bw'igihugu, n'abaturage b'u Rwanda! Ureke kiriya gisaza ngo ni John Rukumbura kiba kivangavanga indimi mu nteko nshingamategeko! Ese ubundi yavaga canada aza kuba intumwa ya rubanda aje kumarira iki abanyarwanda? Isesemi gusa!
Benimana nimukoreshe imvugo yoroheje,gutukana sumuco
Birababaje niba abotwahaye kutureberera aribiriya bashaka kutuzanira gs harabo tunyuzamo ijisho
Nibacire birarura. Wapi nta gutwika imirambo. Uwo nuwundi umuvumo bagiye kudukururira.
Ubusirimu bwakwije amakaro igihugu hose ngo namarimbi
Abasilimu uvuga mibande mwa? Umusilimu si ikinyarwanda nta misilimu ushyingura ngo ashyireho sima, abasilimu bashyingura mu itaka ntan'isanduku bashyiramo umuntu wapfuye
Komeza intego n'imhagarikye mandwa nkuru ya GAKONDO 🙏🏽
Komeza umurikye unibutse uko RuPFu yaje itwika umirambo y'abo yicaga hamwe Na hamwe😭
Mbikundakubi ubundi nibobonyine nabonye bubahiriza ibyandintse
Ubwo busirimu bazanye bwa makaro kumva nibiki bagiye bapfurika ko uwapfuye apfurikwa
Iyo bateranye bahabwa agahimbazamusyi ariko nkubu ntacyo avuze. Azatwikwe wenyine.
Ibintu byoguhamba mubibanza impamvu babirwanije ntiyumvikanye neza. Wamugani se ko harabaturanyi bubaha imbwa zikanashyirwa munkwano nabyo bazabizana?!!😂
Bambarize rwose Kandi nabo bagusubize!
Yewe data we aho soguku ahambwe ni mu urugo ariko ubu harahingwa imyaka irenga itanu sogokuru ntabwo namwibagirwa 1:06:40
Wivunika, uriya musaza akwiye kujya mukiruhuko cy'izabukuru biriya sicyo kibazo cyugarije ubukungu bw'abanyarwanda n'Afurika. Birababaje kubona aba bahagarariye abaturage bavuga amahomvu, ese ikibazo cyogushyingura nicyo gihangayikishije gusumbya umuco n' uburezi bwazahaye ibi bikaba binatuma ubukungu mu bato bugitera isekuru?
Abatware bashinzwe umucyo n'uburezi niryo shingiro ryokubaho ku Rwanda nyarwo
Ese ni gute nta radio yaguha umwanya ngo utangireho icyi kiganiro. Mbona nawe ugenda wububa! Twese turacyatinya abazungu na rubanda. Ikindi, ni gute iki kiganiro kimaze kurebwa gusa na 1k mumasaha 24. Nyamara Ubu urwenya rumaze kugira abarurebye nibura 20k. Birababaje kandi biratangaje.
Nonese muganga kera ko bakoraga imihangi yagushyingura bakamushyira mugobyi bakabajyana mumasenga yipfisi none tukaba tutakiyagira tubashyirehe Tanga igisubizo