NYUNDO

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 10 ม.ค. 2025

ความคิดเห็น •

  • @massambaintoreofficial9333
    @massambaintoreofficial9333  3 ปีที่แล้ว +24

    Abakomeje kunkunda no gukunda Inganzo yanjye nkomora ku Bakurambere,ndabakeje,ndabakunda nanjye kandi muhumure sinzabicisha irungu cyangwa ngo mbatamike iby'ahandi....! Nkomeye k'Umurage Gakondo nkuko Data Sentore yabigenje.
    Muze dutamike abato U Rwanda, turubakundishe cyane cyane Urubyiruko kuko nibo ba Samuragwa rw'U Rwanda rwejo rwiza.
    Nyuma ya Nyundo,mwitege n'izindi nyinshi mu mashusho,zaba iza kera cyangwa izo ndimo nkora muri studio na Made beats,Aron Tunga , Nicolat.....
    Muragahorana Imana n'U Rwanda.

    • @egidiebibio2984
      @egidiebibio2984 3 ปีที่แล้ว +3

      Horana Imana Intore yacu ✊🏾

    • @Mountainpeakstudios
      @Mountainpeakstudios 3 ปีที่แล้ว +1

      Nukuri tugutije umurindi namatwi

    • @ericbarame8822
      @ericbarame8822 3 ปีที่แล้ว +1

      @@Mountainpeakstudios urakoze cyane Mbyeyi

    • @nsababeranarcisse4101
      @nsababeranarcisse4101 2 ปีที่แล้ว

      Nibyo rwose komera ku muco wacu Kandi ukomeze kuwudukundisha. Njye nkwigiraho ikinyarwanda gitomoye. Komeza unyigishirize mu nganzo nziza izira ibihanga!

  • @samuellopesbaule5745
    @samuellopesbaule5745 ปีที่แล้ว +1

    Nyundo, Nyundo, Uri Yundo, 👏🏿👏🏿👍🏿👍🏿👌🏿👌🏿💪🏿💪🏿✊🏿✊🏿, lovely!🇲🇿🇲🇿

  • @fortunegaelle4613
    @fortunegaelle4613 3 ปีที่แล้ว +2

    Ndagukunda pe nkund ibihangano byawe mbese sinabona uko mbivuga%

  • @evasmutesi6968
    @evasmutesi6968 3 ปีที่แล้ว +1

    Natwe turagukunda , urintore kandi inkotanyi cyane nkunda indirimbo zawe zibamo icyinyarwanda cyumwimerere courage PAPA.👍👍👍👐👍

  • @Rugasaguhunga
    @Rugasaguhunga 3 ปีที่แล้ว +5

    Nyundo we uri Nyundo
    Uri n’inyana ya Rukara rwa Ruyange
    Uri Nyundo
    Imanzi zaronnye, zoneye umugabo Girimandwa i Murambi na Rambura
    Yarahageze arataka aratakamba, yakubise agatoki ku kandi
    Ati: Iri ni ishyano mba ndoga Gerevazi
    Uri Nyundo
    Nyundo we uri Nyundo
    Uri n’inyana ya Rukara rwa Ruyange
    Uri Nyundo x2
    Nyundo ntugakerakere
    Nyundo ntugacaracare
    Aho gukerakera uzakeze Umwami Murata n'Abatware
    Uri Nyundo
    Nyundo we uri Nyundo
    Uri n’inyana ya Rukara rwa Ruyange
    Uri Nyundo x2
    Ukabuwe n'iki mfizi ya Minega
    Nkabuwe n'inkindi nambariye Umwami
    Nkabuwe n'umuheto wananiye ingimbi
    Umukore udakoreka waramvuwe mu Rweya
    Uri Nyundo
    Nyundo we uri Nyundo
    Uri n’inyana ya Rukara rwa Ruyange
    Uri Nyundo x2
    Imvura y’inka ni urujojo
    Iy’abatindi ni urukukumbashingwe
    Nkumbure mpagaze mpuze imigambi
    N’abaragiye imbabazabahizi
    Numvise imirindi yazo ishyamba rirandanga
    Imigirigiri ni iya ntunda imigina migari ya Rutonde
    Na Muganza ayi bambe yaraye itongana ubunyoni burayomba
    Numvise imindi yazo ishyamba rirandanga
    Ngwino kiguru cy’imiringa miremire
    Ngwino Nyiracyambaranyonga
    Numvise imirindi yazo ishyamba rirandanga
    Ko zambonyemo umuvunyi zirarisha zirahaga
    Nazibereye uruhanga rucyuye bene Gihanga
    Agatsinda ndi intwari yabyirutse gutsinda
    Nyuuundo, Nyuuundo
    Nyundo we uri Nyundo
    Uri n’inyana ya Rukara rwa Ruyange
    Uri Nyundo x2

    • @kundadonatien1796
      @kundadonatien1796 ปีที่แล้ว

      Urakoze cyaneeeee👍🏾👍🏾👍🏾👍🏾

  • @charlesrubangisa5112
    @charlesrubangisa5112 3 ปีที่แล้ว +2

    Nuko Nuko Ntore nziza twataramye cyane. Ahubwo rero. !!!!!!!

  • @bernadetteizabayo8033
    @bernadetteizabayo8033 3 ปีที่แล้ว +3

    Turutamire u Rwanda masamba tura gukunda inkotanyi hejuru! Ndahinye ngiranti courage!!

  • @mkdomithille6552
    @mkdomithille6552 3 ปีที่แล้ว

    Masamba intore, Icyogere munkuba ndakwemera cyanee lMANA yamahoro ikomeze intambwe zawe

  • @niyigabafidele8773
    @niyigabafidele8773 3 ปีที่แล้ว +1

    Genda Masamba uri icyago! Mbega ijwi! Mbonye icyo ntaramiraho n'abakobwa banjye twinjira muri weekend. Gira amahoro

  • @hmkatomuhire2965
    @hmkatomuhire2965 3 ปีที่แล้ว +2

    Ahooo nuko rero

  • @inkotanyi1
    @inkotanyi1 3 ปีที่แล้ว +1

    Nuko nuko kora mu nganzo Ntore y' umugara muremure. USA na Kayitsinga,musaza wa mama pe!!👏👏👏👏👏👏❤👍

  • @dianekanamugire1021
    @dianekanamugire1021 3 ปีที่แล้ว +1

    Massamba Intore
    Indirimbo zawe ziranduhura mumutwe.
    Niyo ntameze neza ndazumva nkatuza.
    Urakagira Imana Wa mfura 🙏

  • @janekarera2806
    @janekarera2806 3 ปีที่แล้ว +1

    Forever Masamba! Uri Umfura cyane..Ntugasaze!

  • @ornellaisimbi7324
    @ornellaisimbi7324 3 ปีที่แล้ว +1

    Komeza uterimbere bro💪💪💪💪

  • @rekishyarially801
    @rekishyarially801 3 ปีที่แล้ว +2

    Inkoramutima dukunda

  • @ellaedyfeledukuze4055
    @ellaedyfeledukuze4055 3 ปีที่แล้ว +2

    My favorite Rwandan musician

  • @chantalbarakagwira825
    @chantalbarakagwira825 3 ปีที่แล้ว +1

    Massamba ndagukunda cyane

  • @murekateteilluminee2972
    @murekateteilluminee2972 3 ปีที่แล้ว +1

    Waouuuu waouuuu.You are the best 👍. I like this song. May God keep you live long my lovely Masamba, ukomeze kutugezaho ibyiza bya GAKONDO. I'm watching from ATLANTA USA. Turagukunda kandi turagukumbuye bitarabaho!

  • @adelinekyaisenga3419
    @adelinekyaisenga3419 3 ปีที่แล้ว +1

    Wow, so very nice song !!💕💕👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾

  • @Mountainpeakstudios
    @Mountainpeakstudios 3 ปีที่แล้ว +1

    Intore Masamba turagukunda cyane

  • @claudeniyonsenga3524
    @claudeniyonsenga3524 3 ปีที่แล้ว +2

    Nice song , lyrics and nice voice

  • @joseeb4723
    @joseeb4723 3 ปีที่แล้ว +1

    Murakoze Intore!

  • @aimablendayishimiye7132
    @aimablendayishimiye7132 3 ปีที่แล้ว

    Surely we love more. Keep on the top Intore dukunda!!

  • @indashyikirwapatrick7297
    @indashyikirwapatrick7297 3 ปีที่แล้ว

    Ahubwo rero 👌👌🔥🔥

  • @bestbeatstoreacid
    @bestbeatstoreacid 3 ปีที่แล้ว +1

    The vibe of the track is very gorgeous!!! ❤️🤙

  • @ishimweangelique1396
    @ishimweangelique1396 3 ปีที่แล้ว +1

    Wow nice song 🎵

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango8741 3 ปีที่แล้ว +1

    Bless you

  • @CHARLES540
    @CHARLES540 2 ปีที่แล้ว

    Wooow

  • @nkusiemmanuel9860
    @nkusiemmanuel9860 3 ปีที่แล้ว +1

    Sprit

  • @aimablendayishimiye7132
    @aimablendayishimiye7132 3 ปีที่แล้ว

    Surely we love more. Keep on the top Intore dukunda!!