VIDEO utazi ya Dr. MUGESERA avuga ngo u Rwanda ni ruto

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 10 ก.พ. 2025
  • Doctor Leon MUGESERA
    Docteur Leon MUGESERA Ni umwe mu banyarwanda bake bari barize bagera ku rwego rwimpamyabushobozi ihanitse (Doctorat) mu ndimi n’Imisesengurire yazo mu gihe cyo mu myaka ya 1990. Gusa ni numwe mu bantu bazwi mu mateka y’Isi yo mu bihe byavuba mu kuba ari umwe mu bantu bavuze imbwirwaruhame zuzuye urwango ruri ku Rwego rwo hejuru .mu Rwanda ho ntawutamuzi biturutse kuriyo mbwirwaruhame.nutamuzi kwisura cyangwa ubuzima bwe bwite ndetse bakaba batarigeze bagira naho bahurira azi Ijwi rito rito riri hejuru cyane ry’Umugabo wahagaze ku mugaragaro agakangurira abaturage babahutu gutsemba bagenzi babo b’Abatutsi mu ruhame. Kuri benshi Docteur Leon MUGESERA ni ikimenyetso cy’umujenosideri wakoresheje ururimi rwe agatsemba abatutsi.mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri Docteur Leon MUGESERA mu buryo bwihariye ndetse turanibanda ku mbwirwaruhame ye yavugiye ku KABAYA yanatumye aguma mu mitwe y’abanyarwanda benshi;kandi turagaruka ku buryo byagenze nyuma yo kuvuga iyi mbwirwaruhame no kuribyinshi utamenye ku buryo MRND yanze ko akurikiranwa.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho ndi SAFARI
    Mbahaye Ikaze.
    MUGESERA Leon yavutse mu mwaka wa 1950 mu cyahoze ari Komini ya KIBIRIRA muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni ku musozi wa Rongi kari mu mudugudu wa Gapfura mu kagari ka Rusororo umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngorero mu Ntara Y’iburengerazuba .
    MUGESERA Leon nkabandi bana bo mu gihe ke yize amashuri ye abanza ndetse akomereza mu yisumbuye yize mu ishuri rya College Kirisitu Umwami I Nyanza ( College Christ Roi).abiganye nawe muririshuri bagaragaza ko Leon MUGESERA yari umuntu w’umuhezanguni wangaga abatutsi ku rwego ruri hejuru ngo yagaragarizaga abanyeshuri b’abatutsi urwango rukomeye cyane.ku buryo abanyamateka benshi n’abanditsi barimo Docteur BIZIMANA Jean Damascene bamugarutseho muriyo myitwarire y’ubuhezanguni byumwihariko ubwo yigaga I Nyanza.
    Mu mwaka wa 1973 Perezida Gerigora KAYIBANDA yari mu mwaka we wanyuma w’ubutegetsi bwe aho yanashakaga guhindura itegeko nshinga ngo akomeza gutegeka u Rwanda icyo gihe mu Ishyaka rye rukumbi ryari mu gihugu rya MDR PARMEHUTU harimo imyiteguro yo gukora icyo gikorwa.ariko ntabwo abasirikare bavukaga mu majyaruguru y’igihugu bari barangajwe imbere na Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA bigeze bemerera Perezida KAYIBANDA Gregoire gukora izo mpinduka kuko bamuhiritse ku butegetsi tariki 5 mu kwezi kwa Karindwi mu 1973.ariko mbere gato yuko ahirikwa kubutegetsi hari hashize hafi amezi arenga atanu mu gihugu habaye ibikorwa byo kwibasira abatutsi byumwihariko abari mu mashuri ndetse no mu mirimo ya Leta ;si aho gusa no mu giturage hari abaturage b’abatutsi bishwe.ni mu cyiswe DEGUERPRISSEMENT cyangwa Iyirukanwa ry’abatutsi ryakozwe na Leta ku mategeko n’amabwiriza ya Pereizda KAYIBANDA.
    Mu mashuri rero Leon MUGESERA ni izina ryagarytsweho cyane mu Banyeshuri baje imbere cyane mu kwirukana bagenzi babo b’Abatutsi.aba banyeshuri birukanye bagenzi babo ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwirukana abatutsi mu mirimo mu bigo bitandukanye bya Leta bari bahuriye mu gatsiko kitwa “Comite du Salut Public” ugerekenekereje mu Kinyarwanda ngo ni “Komite y’Ubucunguzi bw’igihugu”Leon MUGESERA ari muri bamwe mubari bayoboye ako gatsiko.
    Ngarukiye ahangaha gusa ntabwo naba nkubwiye neza ibikorwa byo guhohotera abatutsi mu 1973 ariko ninifashisha ingero urahita ubyumva neza.
    Ubundi igikorwa cyo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu mirimo cyatangiye mu kwezi kwa kabiri mu 1973. Mu bigo bitandukanye bya Leta n’amashuri nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yayoborwaga na Sylivestre NSANZIMANA ibikorwa byo kwirukana no kumenesha abatutsi byatangiye mu ijoro tya tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 mu kwezi kwa kabiri mu 1973.uko iyirukanwa ryabatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda ryagenze byagaragajwe muri Raporo y’Uwari Regiteri wayo Bwana NSANZIMANA Silivesiteri twagarutseho yoherereje uwari Minisitiri w’Uburezi Gaspard HARERIMANA igaragaza Uburemere bw’akarengane abatutsi bakorewe n’abagenzi babo b’abahutu ari nayo yerekana Ubugome icyo gikorwa cyakoranywe.muriyo Raporo Recteur NSANZIMANA mu magambo make yabwiye Minisitiri HARERIMANA ati”ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri nahamagaye mu biro byanjye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri witwa Olivier TREMBLAY ngirango menye uko umwuka wifashe kuko nari natangajwe no kubona ibintu byashyushye kandi abanyeshuri bariteguraga amatora y’ababahagarariye mu ishyirahamwe ryabo yagombaga kuba ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri mu 1973.
    #IntsinziTV #LeonMugesera #Genocide

ความคิดเห็น • 76

  • @samuelintwari5850
    @samuelintwari5850 2 ปีที่แล้ว +16

    Leon mugesera niwe gicucu mpuzamahanga Urwanda rwagize.

    • @JPRutijana
      @JPRutijana 2 ปีที่แล้ว +1

      Igicucu cyize nicyo danger,

    • @bonaventurendoricimpa8567
      @bonaventurendoricimpa8567 2 ปีที่แล้ว

      Numva bisa naho yavukana na Micombero na Simbananiye mu burundi,kuko biyumvira bagakora bimwe

    • @ngangolouise6306
      @ngangolouise6306 2 ปีที่แล้ว

      Mana weeeee😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆sam urwanda rwambere ya 1994 harigihe nibazanti buriya Imana yadufataga ite?koko

    • @samuelintwari5850
      @samuelintwari5850 2 ปีที่แล้ว

      @@ngangolouise6306 Yibazaga niba ariyo yaruremye narwo nayo bikayicanga muri macye yari yarumiwe.

    • @alimadushime320
      @alimadushime320 ปีที่แล้ว +1

      ​@@samuelintwari5850 amashure yize yapfuyubusa

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 2 ปีที่แล้ว +4

    Merci kabisa.very good 👍 work

  • @sanosano9535
    @sanosano9535 ปีที่แล้ว +1

    Much respect Mr Gasana

  • @Burabyodieudonne
    @Burabyodieudonne 4 หลายเดือนก่อน +1

    😢😢😢😢biramusa asa numuzimu😢😢😢😢

  • @nshimyumuremyijoseph9192
    @nshimyumuremyijoseph9192 2 ปีที่แล้ว +11

    Ubumenyi butagira uburere bworeka imbaga

  • @nshimyumuremyijoseph9192
    @nshimyumuremyijoseph9192 2 ปีที่แล้ว +5

    Dr Leo Mugesera urugero rwiza ko uburezi butagira uburere bworeka imbaga

    • @ngangolouise6306
      @ngangolouise6306 2 ปีที่แล้ว

      😆😆😆😆😆😆💃💃💃💃💃💃💃💃💃

  • @gateraruth9156
    @gateraruth9156 2 ปีที่แล้ว

    Mugese imana ishobora byose izabiture ibyo mwakoreye inzira karengane

  • @davincikerr3942
    @davincikerr3942 2 ปีที่แล้ว +1

    Imana ibababarire!!! Iyo Yezu ataza kwicwa urubozo nkibyabaye kumwana w' umututsi mumyaka 33, mbamvuze ikindikumutima, aliko kubabyarabaye ku mwana w' Imana... je me réserve. Imana ibahe kuramba bazabone isi icyaricyo!!!

  • @didacendikumugongo8947
    @didacendikumugongo8947 2 ปีที่แล้ว +3

    Birababaje kuzira uko Imana yakuremye 😭😭

  • @viewer2017
    @viewer2017 2 ปีที่แล้ว

    Merci bcp. Great report 😍

  • @nkurunzizajustin709
    @nkurunzizajustin709 ปีที่แล้ว +1

    Aka kabwa ka Leo mugesera ubu karimuburoko amashuri yoze nimwo arikuyasoreza nawe

  • @damascenetuyisabe3245
    @damascenetuyisabe3245 10 หลายเดือนก่อน +1

    Akabi sukubyarwa nigihugu kikakurera kikakurihira amashuri ukiga ubugome bwokumara abana bigihugu sha ayo mwize yapfuye ubusa niyo mutiga basi mukiba

  • @Jeanclou-y1j
    @Jeanclou-y1j หลายเดือนก่อน

    ❤❤❤❤❤❤

    • @Jeanclou-y1j
      @Jeanclou-y1j หลายเดือนก่อน +1

      Mugeseraisbad,Man

    • @Jeanclou-y1j
      @Jeanclou-y1j หลายเดือนก่อน

      Mugesera,inyangarwandambi

    • @Jeanclou-y1j
      @Jeanclou-y1j หลายเดือนก่อน

      Mugesera,inyangarwandambi

  • @jeanbosconkengurutse291
    @jeanbosconkengurutse291 2 ปีที่แล้ว

    Bavugako izina ariryo muntu,yari umugesera nyene.

  • @mwungurafelix9218
    @mwungurafelix9218 ปีที่แล้ว

    Le 1er Auteur du Génocide uzapfa nabi pe

  • @nyandikira
    @nyandikira 2 ปีที่แล้ว +1

    Kutamenya Ibivugwa n ibitavugwa ni akaga!

  • @ingangareimena5317
    @ingangareimena5317 2 ปีที่แล้ว

    ESE ubundi ABA buriya bari barize ndebera aka kavunamuheto kigiye mu musarani!!!

  • @ninsiimafred3446
    @ninsiimafred3446 2 ปีที่แล้ว

    Arko ntakundi imana yagombaga kubakorera uretse kubaka igihugu mukaba impehe ndavuga inkoramaraso zinterahamwe oya nimwize mwize amahano

    • @ngangolouise6306
      @ngangolouise6306 2 ปีที่แล้ว

      😭😭😭😭😭😭😭😭rwose

  • @zesteog-uk4uc
    @zesteog-uk4uc 10 หลายเดือนก่อน

    Uyumugabo Yaba ariho ubu aribuka ibintu yakoz akamera gute

  • @muhayimanavictoire940
    @muhayimanavictoire940 2 ปีที่แล้ว +1

    Nta komine kabaya yigeze ibaho

  • @bizashira2108
    @bizashira2108 ปีที่แล้ว

    Nk'aba bahoraho! N'ubu wabishatse ntiwabura abataragize icyo bakura mu byo twanyuzemo

  • @manziella5458
    @manziella5458 ปีที่แล้ว

    Urakoze kukiganiro kiza kigisha atibato icyogihe tutigeze tumenya
    Nonese Uyu mugesera aracyariho?

    • @SafariEnock-h9v
      @SafariEnock-h9v 11 หลายเดือนก่อน

      Aracyariho afungiye murigereza nkuru ya Kigali 1930. ariyo ubu yimuriwe imageragere

    • @SafariEnock-h9v
      @SafariEnock-h9v 11 หลายเดือนก่อน

      Uzi ukuntu abayehoneza gusa uwiteka azamwitura ibihwanye nibyo yakoze

  • @d.r.5350
    @d.r.5350 ปีที่แล้ว

    Ko mbona se asa n’abatutsi? Iby’iwacu we

  • @ingangareimena5317
    @ingangareimena5317 2 ปีที่แล้ว

    Ndebera ukw asa NK icyaha ,WA VAMPIRE 👹👈 we ,WA shitani we puuuuu urakagwa mukirunga cyaka!!!!

    • @ngangolouise6306
      @ngangolouise6306 2 ปีที่แล้ว

      😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔

  • @higirodonald6005
    @higirodonald6005 ปีที่แล้ว

    Ukuntu kareba nk'ihene!

  • @Jubosomega7
    @Jubosomega7 5 หลายเดือนก่อน

    A Kabaya, lors de son discours il n'y avait pas de journalistes pour couvrir le meeting de Mugesera. Ses propos ont été trafiqués et altérés par les agents du FPR.
    Vous ne précisé pas que seul le ministère de défense nationale du Général Habyarimana Juvenal a fait l'exception. Aucun soldat tutsi n'a été renvoyé. C'est le secrétaire d'état à la fonction publique Nyilibakwe Godefroid qui dressé et affiché les listes des Tutsi indésirables dans tous les publics dont ma mère et plusieurs membres de ma famille. C'est Général Habyarimana qui a mis fin à la chasse à l'homme contre les Tutsi. Le ministre de la justice Mbonampeka à démissionné à cause de cette Affaire Mugesra. Or, il a été accusé de génocide dit des .Ce Rumiya qu'est-il devenu? Les propos de Mugesera comparés avec les propos de Kimenyi Alexandre ne constituaient in crime. Il y a eu un écart de langage. Mugesera a quitté le Rwanda fin 1992 et non pas 1993.

  • @Uranga9128
    @Uranga9128 2 ปีที่แล้ว

    Kandi afite mukuruwe wimfura cyane. Koko inda ibyara mwiru na muhima.
    Bwirawe nawe Abahutu barashaka gukora coup d'etat, abatutsi hahinduka igitambo. Harya ibyo byabaye inyenzi zateye?
    Murakagendubusa.
    Mbwiranawe aba 7 day kwijandika muribyo bikorwa bari baravumwe.

  • @TuyishimeRemy-g1w
    @TuyishimeRemy-g1w 11 หลายเดือนก่อน

    Ariko urumubi aragatsirwa nawicira ubwoko kubamara turiho wabwawe

  • @blackmostarrwanda
    @blackmostarrwanda 2 ปีที่แล้ว

    Yewega

  • @bonaventurendoricimpa8567
    @bonaventurendoricimpa8567 2 ปีที่แล้ว

    Aba babigize ubwo ntibihorera kuvyo anyanyarwanga bari muburundi bari ko bagira mu burundi kuva 1972??Turakwiy guhinduka kuko ikibi gikwega ikindi kunyungu ya se kibi

  • @col.kaddaf
    @col.kaddaf 2 ปีที่แล้ว +3

    Hari abanyarwanda bari gutera ikire ge muke, bitonde rero

  • @byukusengeangelipue857
    @byukusengeangelipue857 ปีที่แล้ว

    Arikubu ndindi baza ko pezidet yaramaze gupfa koyara mazu rwe. Mwe mwa pfa gicyi iyo mutuza Muku mvikana mutarinze guko rechwa mahano nkariya Koko ubu se ubufarasa nti bwigara miye mwumva gamuha gara riwenande ndaba bwiruku riyuko muriho mutariho

  • @nkinzingaboemmanuel4091
    @nkinzingaboemmanuel4091 2 ปีที่แล้ว +1

    Aya namateka twigiraho, kuburyo ntawakongera kudutobera igihugu.

  • @alexissebuhura8040
    @alexissebuhura8040 2 ปีที่แล้ว +3

    Ark izi mbwa zabahutu zikirwa ziriza, Naya marorerwa zakoze?

    • @mapenzisamuel7704
      @mapenzisamuel7704 10 หลายเดือนก่อน

      Byatewe naba Papa cg kiliziya gatorika niyo pfundo ryibi byose

  • @rwegoyakub6634
    @rwegoyakub6634 2 ปีที่แล้ว +1

    Byaba byiza ibibiganiro bikorwa na prudence nsengumukiza

    • @Pan-Africanism2050
      @Pan-Africanism2050 2 ปีที่แล้ว

      Yego rwose nanjye aka kagabo gakora ibi biganiro ntabwo ngakunda habe na gakeya, byibura Prudence nsengumukiza

    • @MuganjiNina135
      @MuganjiNina135 2 ปีที่แล้ว

      Prudence uwo yararorongotanye ubu ashyize imbere gusebya urwamubyaye

    • @Gweye
      @Gweye 2 ปีที่แล้ว

      @@MuganjiNina135 Nta sebya urwanda ari Jambo asbl ariko mwabaye iki ?

  • @nyandikira
    @nyandikira 2 ปีที่แล้ว +1

    Igisambo Twagiramungu 🤣🤣🤣

  • @bdtvurumuri7712
    @bdtvurumuri7712 2 ปีที่แล้ว

    iyophoto niyaMugesera utariLeoMugesera

  • @bdtvurumuri7712
    @bdtvurumuri7712 2 ปีที่แล้ว

    Iyophoto washyizeho niyaMugeseraWimfura utariMugeseraWinterahamwe wibeshyeRwose

    • @bamarawrld8795
      @bamarawrld8795 ปีที่แล้ว

      Nibene wanyu niyo mpamvu kwivugira??

  • @kayiropeterson6635
    @kayiropeterson6635 ปีที่แล้ว

    Unity

  • @Mocha_211
    @Mocha_211 2 ปีที่แล้ว +1

    Ko asa nk ’ akabeba ka mushushwe

  • @nshimiyimanazb4147
    @nshimiyimanazb4147 2 ปีที่แล้ว

    Ibyo yavuze uko byakurikiranye namwe Niko muzabibazwa, nka ba Tom ndahiro, nabandi Bari mugatsiko

  • @kuradusengebenjamin7907
    @kuradusengebenjamin7907 2 ปีที่แล้ว

    Ntimukavuge kiriya kigwari cyumusaza gifite umutima mubi wurwango gsa jyew mwanga kubi

  • @joelkaremera440
    @joelkaremera440 2 ปีที่แล้ว +2

    Uyu umwami yakoreye azamuhemba!
    Satani m'uRwanda

  • @jnjoroge9986
    @jnjoroge9986 2 ปีที่แล้ว

    Nibyo bita kuba ngurinzira!! Agomba kuba yari umututsi yarabaga yigura akavuga amagambo akakaye nkamwe abateruzi bibibindi na bashebuja birirwa bavuga! Ese ibihangange bya none bo bagya bavanamu isomo?? Wapi ndakurahije ndakaba ndoga Rwogera ntasomo baragakuramo!!

    • @mukesicatrine2744
      @mukesicatrine2744 2 ปีที่แล้ว

      Uvyemera uvyanka ntawuriko aricwa kubera ubwoko bwe

  • @VideoderNapoleon-se6jv
    @VideoderNapoleon-se6jv ปีที่แล้ว

    Worst speech ,Dr koko? Akavuga nabi kuriya

  • @blackmostarrwanda
    @blackmostarrwanda 2 ปีที่แล้ว

    Hhhhhhhh

  • @Pan-Africanism2050
    @Pan-Africanism2050 2 ปีที่แล้ว

    Prudence nsengumukiza azajye aba ariwe ukora ibi biganiro , naho aka Kagabo kabira ntabwo kabizi habe na gakeya, ni agaswa bikomeye

    • @thecreator4199
      @thecreator4199 2 ปีที่แล้ว

      Ariko uba muzima??? Can't you just find a respectable way to express your idea?? Fuck you stupid psychopath

    • @sanosano9535
      @sanosano9535 ปีที่แล้ว

      Bazabiguhe ubikore

  • @rutarindwaluganzu2233
    @rutarindwaluganzu2233 2 ปีที่แล้ว

    IKIGORYI VERY STUPID