UBUGINGO BWANJYE BWAHINDUTS’UKUNDI
ฝัง
- เผยแพร่เมื่อ 8 ก.พ. 2025
- UBUGINGO BWANJYE BWAHINDUTS’UKUNDI (KMC)
1. Ubugingo bwanjye bwahinduts’ ukundi,
Yes’ ubgo yangeragamo;
Umucyo winjiye mu mutima wanjye
Yes’ ubgo yangeragamo
Gusubiramo.:
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo (x2)
Yaranyuze; ndishima. ndamuhimbaza,
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo
2. Naretse kuzerera no kuzimira,
Kuv’ ubwo yanyinjiyemo;
Kand’ ibyaha byanjye byakuweho; rwose,
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo
3. Noneho, mfit’ ibyiringiro, nizeye
Yes’ uwo wanyinjiyemo;
Nshyizw’ imbere mu nzira, sinshidikanya
Yes’ uwo wanyinjiyemo
4. Sinzatinya kunyura mu rupfu hamwe
Na Yesu wanyinjiyemo;
Kuko mbon’ umurwa wer’ urimbishijwe
Yes’ uwo wanyinjiyemo
5. Nzi ko nzajya kubana mur’ uwo murwa
Na Yesu wanyinjiyemo;
Ni cyo kizatuma njya ndirimba nshima
Yes’ uwo wanyinjiyemo