Ijambo rya Nyakubahwa Jeannette KAGAME mu gikorwa cyo
ฝัง
- เผยแพร่เมื่อ 23 ธ.ค. 2024
- Ari kumwe n'Abanyamuryango, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, tariki 04 Kamena 2024 yifatanyije n'Ababyeyi b'Intwaza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye mu rugo rw'Impinganzima ya Huye, hateranira Ababyeyi b'Intwaza bo mu Impinganzima ya Huye n'iy'i Nyanza.
Mu Ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, yashimiye Aba babyeyi b'Intwaza, abagaragaza nk'ishuri Abanyarwanda bigiraho ubudaheranwa nyabwo.