44 Cyane Ndifuza Kubon'Umukiza

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 17 พ.ค. 2024
  • 1)Ibyo nkora nkirihw'aho bizarangirira,
    Ubwo kudapfa kuzakura gupfa,
    Nimara gukira nzabon'Umukiza wanjye,
    Kand’azab’anyakira n’ibyishimo.
    Gusubiramo
    Nzamumenya, nzamumenya;
    Nzahagarar’imbere ye nkize.
    Nzamumenya, nzamumenya,
    Mbony’inkovu zo mu biganza bye.
    2)Nzanezerwa mbony’ uburanga bwe buhebuje,
    N’amaso y’akey’arabagirana;
    Nzajya musingiza mpimbawe n’urukundo rwe,
    Ko yambonerej’aheza mw ijuru.
    3)Ntabwo mpug’abadusezeyeho bajya kure,
    Ubwo twatandukaniye ku cyambu.
    Ni tujya mw'ijuru nta kizadutandukanya,
    Cyane nifuza kubon’ Umukiza.
    4)Azanjyana mu mudugud’utabamw'ishavu,
    Ni ho nzambarir’imyambaro yera,
    Nzaririmbana n’aber’indirimbo ya Mose;
    Cyane ndifuza kubon’ Umukiza.
  • เพลง

ความคิดเห็น •