Bishe data duhunga igihugu, turatatana - Umukobwa w’Intwari Michel Rwagasana

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 6 ก.พ. 2025
  • Mu gihe twizihiza umunsi w’Intwali z’igihugu, abazikomokaho bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza ko igihe ababyeyi babo bicwaga imiryango yabo yasigaraga mu itotezwa rikomeye.
    Nyuma y’iyicwa rya Michel Rwagasana, umuryango we usigaye wakomeje gutotezwa, maze ufata umwanzuro wo guhunga, bamwe bajya I Burundi, abandi bajya Uganda.
    Icyo gihe, Uwimbabazi Rose Marie, umwana rukumbi usigaye mu muryango wa Rwagasana, yari ataravuka, ahubwo umubyeyi we yahunze amutwite, akaba nawe yaramenye amakuru ya se aho amariye gukura, ubu akaba atuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

ความคิดเห็น • 17

  • @kirezithereese2083
    @kirezithereese2083 2 วันที่ผ่านมา +3

    Papa wawe muzi nkiri muto disi bamwishe amaze gutorerwa ubudepite iNyanza.

  • @hakuzimanafeliciencharles7490
    @hakuzimanafeliciencharles7490 2 วันที่ผ่านมา +1

    Pole kbsa ariko Abanyarwanda ibintu byubwicanyi rwose bigomba guhinduka.ariko ibyo kuvuga urugamba rwo kubohora u Rwanda mujye mubireka ahari ubanza ari ukuboha abandi banyarwanda.

  • @RebeccaScovia
    @RebeccaScovia 2 วันที่ผ่านมา

    Komera mama 😢😢

  • @kirezithereese2083
    @kirezithereese2083 2 วันที่ผ่านมา

    Kugira icyo apfana na kayibanda ntibyamubujije kuba uwo yari we .
    Ntibyabujije Kayibanda kumwicana n'abo bitaga ba mwangamwabo, bamufashije kugera ku ubutegetsi hamwe n'abazungu.

  • @jean-charlesshema9664
    @jean-charlesshema9664 2 วันที่ผ่านมา

    Komera mubyeyi

  • @kosimusabye5289
    @kosimusabye5289 2 วันที่ผ่านมา

    Rose, komera
    Kandi urakoze kurubu buhamya.

  • @elisabethmusafiri939
    @elisabethmusafiri939 3 วันที่ผ่านมา +1

    Maman Eva, .... komera... 😢

  • @francoisgahirwa4554
    @francoisgahirwa4554 2 วันที่ผ่านมา

    ihangane so yazize kuba umurunari kandi birumvikana ngetse abamushyize mu ntwari si abanyarwanda bose!

  • @umurerwamediatrice9399
    @umurerwamediatrice9399 ชั่วโมงที่ผ่านมา

    Muribipinga

  • @RebeccaScovia
    @RebeccaScovia 2 วันที่ผ่านมา

    Ariko iyo keyboard iri hejuru cyane,

  • @N.I.25
    @N.I.25 6 ชั่วโมงที่ผ่านมา

    Te

  • @ninakabonera2730
    @ninakabonera2730 3 วันที่ผ่านมา

    None rwagasore ntacyo yapfana na kayibanda ?