"Kuva GOMA yafashwe reka twicare tuganire” Ese Leta ya CONGO ifite andi mahitamo?

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 5 ก.พ. 2025
  • Umujyiwa Goma warafashwe,
    Ibice biwuzengurutse byarafashwe,
    Imihanda yinjira mu Mujyi wa Goma iva Kinshasa yarafashwe,
    Inzira y’Amazi y’ikivu ku ruhande rwa DR Congo winjira I Goma yarafashwe,
    Inzira y’ikirere hejuru ya GOMA n’ibindi bice bya hafi ya Goma byarafashwe,
    Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Jenerali Majoro Piyeri Cirimwami yarishwe,
    Umuyobozi wa FDLR, Generali Majoro Ntawunguka Pacifique aka OMEGA yarishwe,
    Ingabo nyinshi za FARDC n’imitwe izifasha kurwanda zari mu Mujyi wa Goma, zamanitse amaboko ziyizira mu Rwanda ziti ibyo kurwana tubivuyemo mutegenze uko mushaka none ubu bari kwondorwa, abakomeretse bavurwa n’igisirikare cy’u Rwanda RDF,
    Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakoreraga I GOMA bahungiye mu Rwanda ubu bari mu Mahoteli atandukanye I Kigali bari guhumeka akayaga ko mu misozi 1000 mu gihe bategereje ikiza gukurikiraho.
    I Kishasa uhereye kuri Perezida Tshisekedi kugeza ku muturage we wo hasi utetse ubugari n’isosi ntibazi iby’I Goma n’amaherezo yabyo,
    Bamwe mu ngabo za SADEC n’Abacanshuro b’abazungu bamanitse amabendera yera bati twemeye, twemeye ntimutumene umutwe,
    Bake mu bagize FDLR bari baje gufasha FRADC ya DRC babuze uko basubira mu mashyamba kwihisha, none banze kumanika amaboko, banze kwitanga ku Rwanda cg kuri UN cyane ko na M23 yavuze ko itabakeneye ahubwo ibabonye yabarasaho urufaya, babuze ayo bacira n’ayo bamira bahitamo kurasa mu Rwanda bica 15, bakomeretsa 35
    I Kigali, RDF bati baturasheho, batwiciye abaturage, bakomeretsa abandi ariko twafashe ingamba zikenewe kandi zikwiye,
    I Nairobi muri Kenya, Perezida RUTO, Chairman wa EAST AFR. COMNTY ati inama yihuse duhurire ku meza tuganire kuri iki kibazo cy’Umutekano muke wabaye agatereranzamba ka nyina wa nzamba mu burasirazuba bwa CONGO
    M23 n’ubuyobozi bwabo bati twe twaje tuje, twararambiwe bishoboka, twageze habi hashoboka hatagira munsi yaho, ahasigaye ni ukurwana kugeza tubonye umutekano, impunzi z’ababyeyi bacu bagatahuka, abavandimwe bacu bakabaho, bakiga, bagaseka bakishima nk’abafite gakondo yabo n’abasekuruza babo kuva isi yaremwa.
    Ni byo ibinyamakuru by’ino, ibya aha hafi na kure, byaba ibikuze n’ibyaraye bivutse byakojeje ibaba muri wino byandika iby’iyi Ntambara , gusa wowe uteze amatwi Intsinzi TV, mu cyubahiro cyawe, tega amatwi neza ibi bibazo ntekereza ko umaze akanya nawe ubyibazaho cg mubyibazaho aho muri n’inshuti zawe:
    Ese ubundi uzi ibibazo aba bagabo n’abakobwa ba M23 bahuye na byo mu myaka ishize?
    Ese ko GOMA ari ubwa kabiri bayicakiye, ubwa mbere bayirekuye bigenze bite?
    None se ko twumva ngo Gen MAKENGA, COL WILLY NGOMA n’abandi, aya mapeti bayaboneye muri M23 cg bahoze ari abasirikare ba FARDC?
    None se M23 yavutse yitwa M23?
    Nonese mu byo ukuri iyi ntamabara yaje ite?
    Yatangiye ryari?
    yatewe n’iki?
    Kuki Leta ya CONGO irwanya M23 kdi ari abaturage babo?
    Ubundi se Kuki m23 ivuga ikinyarwanda kdi ari abakongomani?
    Ese mu byo ukuri Leta ya CONGO izi amateka y’ukuri y’Abakongomani bavuga ikinyarwanda n’impamvu bitwa abakongomani bavuka ikinyarwanda bakagira n’imico nk’iyabanyarwanda?
    Ese DRC izemera kwicarana ku meza na M23 baganire bagire icyo bemeranyaho?
    ESE AMAHEEZO Y’IYI NTAMABARA NI AYAHE ?
    Ibi bibazo n’ibindi wibaza byabaye reka tubikwibutse mu kiganiro ushobora kuba warabonye ariko utibuka neza. Mu kiganiro kizakurikira iki, tuzababwira akantu ku kandi iby’iyi Ntambara.
    Iyi ni Intsinzi TV, jye ndi….reka mpe ikaze mugenzi wanjye ERIC SAFARI atangire ahere cyera mwuyumvire aho ibya M23 na DR CONGO byatangiriye.

ความคิดเห็น • 38

  • @RMugisha
    @RMugisha 8 วันที่ผ่านมา +42

    Ab'ari inyuma y'intare za sarambwe munyihere like🥳🥳

    • @nshimiyimanajacques1288
      @nshimiyimanajacques1288 8 วันที่ผ่านมา +4

      Urashaka like Urateta muntambara Sha

    • @RMugisha
      @RMugisha 8 วันที่ผ่านมา +4

      @@nshimiyimanajacques1288 Hoya munyihere like hanyuma muryame musinzire muzehe wacu🥳 arahari cyn

    • @ishejanicole7592
      @ishejanicole7592 8 วันที่ผ่านมา +1

      @@nshimiyimanajacques1288 hhhhhh

    • @Wayellée-pro
      @Wayellée-pro 8 วันที่ผ่านมา +2

      Wayibonye ko nyiguhaye.

    • @RMugisha
      @RMugisha 8 วันที่ผ่านมา +3

      @@Wayellée-pro 🥳🥳🥳 imbere cyane

  • @ZerafatiGaraba
    @ZerafatiGaraba 8 วันที่ผ่านมา +5

    R D F ❤❤❤❤❤❤❤ mwagaragaje ubumuntu gufasha ababahungiyeho

  • @KubwimanaClaude-b1y
    @KubwimanaClaude-b1y 7 วันที่ผ่านมา +2

    Yoooo 😢 nukuri ikikiganiro cyirambabajep abanyarwanda barababajwe p 😢 ihorere Rwanda

  • @IcitegetseInnocent
    @IcitegetseInnocent 8 วันที่ผ่านมา +1

    Ndakwemera kbisa

  • @ismailrwanda9311
    @ismailrwanda9311 8 วันที่ผ่านมา +3

    Ubundi niwowe narintegereje 👍

  • @Arsène038
    @Arsène038 8 วันที่ผ่านมา +3

    0:58 😂akantu kubugari nisosi

  • @gatarejustine1128
    @gatarejustine1128 8 วันที่ผ่านมา +3

    Abazungu we bateje ikibazo none ngo URwanda 😮

  • @HategekimanaJeanpol
    @HategekimanaJeanpol 7 วันที่ผ่านมา

    Sha ibyo ni ukuri

  • @Rwandan_e4
    @Rwandan_e4 7 วันที่ผ่านมา

    ❤❤❤

  • @ismailrwanda9311
    @ismailrwanda9311 8 วันที่ผ่านมา +5

    Intare zasarambwe.

  • @ignacetwagirayezu7961
    @ignacetwagirayezu7961 7 วันที่ผ่านมา

    Murakoze cyane ni mutubwire kuri ayo mashusho turabona imodoka nyinshi zitwaye abasoda benshi birukanka impande zose nkababuze Aho bajya nibantuki?

    • @NtigurirwaEmille
      @NtigurirwaEmille 7 วันที่ผ่านมา

      @@ignacetwagirayezu7961 Ni FARDC N'ABO BAFATANYIJE BACANGANYUKIWE BAGOSWE NA M23.

  • @Niyonsabaxxx-zp8bg
    @Niyonsabaxxx-zp8bg 8 วันที่ผ่านมา +2

    Amahanga muyihorere

  • @ChiChi-nd6vt
    @ChiChi-nd6vt 8 วันที่ผ่านมา +1

    Intsinzi TV number one

  • @Niyonsabaxxx-zp8bg
    @Niyonsabaxxx-zp8bg 8 วันที่ผ่านมา +3

    Bakomeze babahisomo m23 mukomerezaho

  • @Mutaaga13
    @Mutaaga13 7 วันที่ผ่านมา

    Ntamwami, umutware ,umuyobozi numwe wo muri africa wahamagawe mw' Iyo naama y'iberlin, bafata ibyemezo bihambaaye birababaje.

  • @JacoboJacques
    @JacoboJacques 8 วันที่ผ่านมา +1

    M²³ ❤❤❤❤❤💪💪💪💪

  • @NdizeyeBrino-g9d
    @NdizeyeBrino-g9d 7 วันที่ผ่านมา

    Uuu

  • @JustinNkurunziza-e6f
    @JustinNkurunziza-e6f 8 วันที่ผ่านมา +1

    Uzayakurikirane nakera bariyo

  • @Djdimeja
    @Djdimeja 7 วันที่ผ่านมา

    Kivu mumaboko yabanyirayo

  • @NkurikiyeJeanclaude
    @NkurikiyeJeanclaude 8 วันที่ผ่านมา

    Cyanke niza FARDC?

  • @Alexismwenyesauti
    @Alexismwenyesauti 8 วันที่ผ่านมา +1

    Urasobanura nkange kuri NYIRUMUBUMBE ENTERTAINMENT, MBONYE UNGWA MU NTEGE. MUJYEHO NAMWE MWUMVE BYINSHI, GUSA INSINZI TV NDABAKUNDA

  • @IsiyakaKave
    @IsiyakaKave 8 วันที่ผ่านมา +1

    Ese kutatubwira abasirikare ba M23 bamaze kuhagwa Sha turambiwe ibinyoma byanyu

    • @karisajuma1247
      @karisajuma1247 8 วันที่ผ่านมา +2

      @@IsiyakaKave muntambara hapha impande zose !

    • @mfitumukizadanny8359
      @mfitumukizadanny8359 7 วันที่ผ่านมา +1

      Ibyoma birihe, vuga ukuri

  • @NkurikiyeJeanclaude
    @NkurikiyeJeanclaude 8 วันที่ผ่านมา

    Izo modoka za pick UP niza M23?

    • @Djdimeja
      @Djdimeja 7 วันที่ผ่านมา

      Izo zirahendutse , ntibwambonye barasa nindege za frdc
      Barahenze aba basore

  • @papitoenza2675
    @papitoenza2675 8 วันที่ผ่านมา +1

    inkuru yawe yuzuyemo ibinyoma. harimo ukuri nka 30% naho 70% ni ibinyoma

    • @mfitumukizadanny8359
      @mfitumukizadanny8359 7 วันที่ผ่านมา +1

      Ngaho wowe vuga ukuri 100%

    • @Mutaaga13
      @Mutaaga13 7 วันที่ผ่านมา +1

      Tubwire ukuri kwa 70%

    • @JeanHakiza-w9l
      @JeanHakiza-w9l 7 วันที่ผ่านมา +1

      Kigoryi Abahutu bo Murwanda simwe Bwanduteranyije Nabahuntu bo Muri congo ngo turi Abatutsi

    • @papitoenza2675
      @papitoenza2675 7 วันที่ผ่านมา

      @ ibyo wanditse hano ni ubugoryi. ibyo byamoko ubizanyemo ute? hari aho navuze amoko? uwaguhaye iyo phone niwe umbabaje

  • @ikagi-k8u
    @ikagi-k8u 6 วันที่ผ่านมา

    intambara irasenya ntiyubaka, kumvikana byabananiza iki?