Kalisa Ernest (Samusure) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP243

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 5 ก.พ. 2025
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Uyu mugabo yitwa Kalisa wa Butera, Butera wa Ntamakiriro, Ntamakiriro wa Bujyabwami, Bujyabwami wa Mirenge, Mirenge wa Muhimano.
    Inzu yabo ni iy'Abazigaba, Umuse wabo ni Ingwe.
    Ernest ni izina ry'umubatizo.
    Mutagatifu Ernest yizihizwa tariki 7 Uguhyingo.
    Kalisa bisobanura Gashumba, ni izina ry'irihima.
    Azwi nka Samusure muri Cinema, uretse ko yiswe amazina menshi muma Film yagiye akina harimo Rulinda, Mahindu, Makuta n'andi menshi umuntu atarondora.
    Yavutse tariki 20 Ukwakira mu mwaka 1977, yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu ubu ni i Rusizi ho mu Burengerazuba.
    Ni imfura Mu muryango w'Abana 8, Abakobwa batandatu n'undi Muhungu umwe.
    Yakuze iwabo ari Abataramyi cyane, aho ninaho akomora inganzo yo gukunda Umuco no gutarama bya Gakondo, dore ko amaze no gukura yashinze itorero ribyina imbyino Gakondo ryitwa "UBURIZA".

ความคิดเห็น • 43