Washyira umuturage ku isonga warangiza ukamusonga?Imisoro ku butaka iraremereye|| Ingabire Immaculée

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 21 พ.ย. 2024

ความคิดเห็น • 312

  • @mtutv1257
    @mtutv1257 3 ปีที่แล้ว +15

    Maze kubona undi muntu wayobora uRwanda agaharanira inyungu z'abaturage, kd n'inshingano ze azikora neza cyane

  • @kukanansanzk5546
    @kukanansanzk5546 3 ปีที่แล้ว +4

    Ngaho se navugire n abaturage ba Kangondo!! Byibuze babone umuntu umwe uvuga rikijyana ubavugira akarengane kabo!!
    Azaba akoreye umugisha w Imana

    • @kukanansanzk5546
      @kukanansanzk5546 3 ปีที่แล้ว

      Navugire Izo ngorwa niba atavuze ikibazo cy imisoro kko kimureba navugire n abarara hanze n ubwo we arara mu nzu yishyire mu mwanya wabo

  • @nkurunzizajeidi8707
    @nkurunzizajeidi8707 3 ปีที่แล้ว +5

    Uyu mubyeyi ni itara rimurikira abanyarwanda. Keep up the good work mum 💪💪💪

  • @niyigenaserge4314
    @niyigenaserge4314 3 ปีที่แล้ว +7

    U are an icon and a good citizen’s representative. Congz to you Mum, if only we could have more people like you in administrative positions. Rwandans would be very happy

  • @dieudonnefoodstv8053
    @dieudonnefoodstv8053 3 ปีที่แล้ว +32

    ndikumva uwo mubyeyi arimo kuvuga ukuri cyaneeeee peeeee

  • @Never-h5h
    @Never-h5h 3 ปีที่แล้ว +5

    Mana yanjye Uyu mudamu avuga ukuri peeeee dufite abadamu benshi bameze nkuyu mugihugu.. igihigu cyagya gitemba amata nubuki iteka ryose☝🏽☝🏽☝🏽☝🏽☝🏽👏👏👏👏👏👏👏 Immaculate urakoze rwose wowe ntusanzwe

  • @kamarodidier8858
    @kamarodidier8858 3 ปีที่แล้ว +3

    Uvugisha ukuri, kandi ukavugira rubanda, ababifite mu nshingano bigaramiye. Rwose warukwiye kuyobora Inteko ishingamategeko, kubera ko Uvugira rubanda uri umwe ukarusha abadepite bangana kuriya, ari nazo nshingano zabo, ndetse babihemberwa. Wavugiye rubanda rugufi kubijyanye n'ibiciro bya transport birahinduma, n'iyi misoro idasobanutse rwose bishyiremo imbaraga utuvugire kugera bifashweho icyemezo. Birabzbaje cyane.

  • @k_____p
    @k_____p 3 ปีที่แล้ว +39

    Urimfura Mama bambwirire rwose wagirango ikibaraje ishinga nukutwirukana mugihugu tukabura gakondo

  • @akayezuagrippin1743
    @akayezuagrippin1743 3 ปีที่แล้ว +20

    Uyu Mubyeyi wagirango turaturanye, aravuga nezaneza iby'iwacu nk'aho adatuye i Kigali, uyu niwe ntumwa ya rubanda dufite, niwe muvugizi wa rubanda, ese ko numva byose abizi wagirango niwe mubyeyi twifuza.

  • @monicaniel
    @monicaniel 3 ปีที่แล้ว +1

    Fière de vous muvandimwe nkunda. Ibyo wakoze Kandi ugikora amateka azabizirikane.

  • @josianemukeshimana6647
    @josianemukeshimana6647 3 ปีที่แล้ว +7

    Rwose uvugiye abaturage nibyagaciro🤝naho ibyo ubona kuri social media nabandi barabibona ahubwo ntacyo bibabwiye

  • @valerymugabonake2925
    @valerymugabonake2925 3 ปีที่แล้ว +1

    Madame Ingabire rwose uravuga ukuri kubyerekeye imisoro mu Rwanda birakabije ari ku butaka, imodoka, ubucuruzi buciriritse n’ibindi hakwiye impinduka rwose✅✅✅✅✅✅

  • @akabayiza
    @akabayiza 3 ปีที่แล้ว

    Wa mubyeyi we Imana ikongerere akabaraga ndabona watangiey gususumira kandi uracyatuvugira. Ukuri kwawe banjye bakunva kuko wahisemo ukuri. kandi kuzahora gutsinda. Imana iguhe umugisha

  • @Richard-mi2rq
    @Richard-mi2rq 3 ปีที่แล้ว +11

    Ngabire you deserve more respect

  • @marielouisemukamana1484
    @marielouisemukamana1484 3 ปีที่แล้ว +1

    Ndagukundaaaaa Imana izakumpere Ijuru kuko uvuga ukuri buri gihe ntuca ku ruhande 💯 Imana ikomeze ikundindire uzarame🙏

  • @ericmushimiyimana1074
    @ericmushimiyimana1074 3 ปีที่แล้ว

    Correct correct.Nibave Ku kejo.Wenda aho bashakaga kugeza barahagejeje,nibagabanye,bashyire mu gaciro.Turagushimiye cyane Immaculee.Ca c'est une bonne parole.

  • @psambassador3510
    @psambassador3510 3 ปีที่แล้ว

    Maze igihe kirekire nkurikirana ibiganiro by'uy'umubyuyi nkabonaaaa Aragutse cyane cyaneee Uy'umubyeyi aramutse President wa republic y'u Rwanda mu myaka 2,3,4 U Rwanda rwaba nkaza Qatar na Singapore twirirwa turirimba .

  • @uwamwizajoy600
    @uwamwizajoy600 3 ปีที่แล้ว

    Mama Imana yo mwijuru iguhe umugisha ndetse iguhe kurama ibyo uvuze nukuri kuko imisoro irembeje abanyarwanda

  • @millionsofreasons9806
    @millionsofreasons9806 3 ปีที่แล้ว +1

    Ariko ndabona madame ingabire irwaye! Imana yecu turasabye ngo ikomeze imuhe imbara

    • @MH-nq7wy
      @MH-nq7wy 3 ปีที่แล้ว

      Najye ndabibona

  • @jacquelinenishimwe3796
    @jacquelinenishimwe3796 3 ปีที่แล้ว

    Urakoze maman. Rwose nibongere barebe neza iri tegeko kuko uyu musoro uraremereye cyane.

  • @marieclairegahizi3143
    @marieclairegahizi3143 3 ปีที่แล้ว

    Urakoze Mubyeyi mwiza. Uri umunyakuri kandi ukunda URwanda n'Abanyarwanda. Imana ikuturindire kandi iguhe umugisha, izabiguhembere.

  • @vianneyndizeye8714
    @vianneyndizeye8714 3 ปีที่แล้ว +1

    This maman deserves to be awarded 🇧🇮

  • @josianemukeshimana6647
    @josianemukeshimana6647 3 ปีที่แล้ว +7

    Erega ntiwabaza uguteze umutego ngo ariko wabonyeko wanteze? Bivuzeko yakoze ibyo agendereye, suko rero baba batabizi cg batabibona. Murakoze

  • @biziyaremyeaimable9512
    @biziyaremyeaimable9512 2 ปีที่แล้ว

    Très bonne analyse maman Ingabire

  • @ukuritvrwanda4992
    @ukuritvrwanda4992 3 ปีที่แล้ว +19

    Bravo Immacule !

  • @moniquemukamana4057
    @moniquemukamana4057 3 ปีที่แล้ว

    Imana igukomeze cyane kuko ukora akazi kindashyikirwa ko kuvugira abatagira uruvugiro naho amazi yo twishyura icyuka yohereza ntamazi

  • @ameermillerjackson1812
    @ameermillerjackson1812 3 ปีที่แล้ว +4

    Mubyeyi ndakwemera ukunda urwanda na banyarwanda!

  • @lilianem9109
    @lilianem9109 3 ปีที่แล้ว +1

    Intumwa ya Rubanda yuzuye 🙋‍♀️nkunda ko uvuga ibyo uhagazeho udajujura mumatama.

  • @drocellamukanziza4521
    @drocellamukanziza4521 3 ปีที่แล้ว

    Nukuri Twararembye pe Batuvugire Bagabanye imisoro kuko irarenze cyane

  • @uweramaranatha
    @uweramaranatha 3 ปีที่แล้ว

    Uravuga ukuri, mubyeyi, hari abatazayabona.ndabona ibyo kubwira abana b'isi, bitoroshye. Abasenga nibatakire Imana,Ihe impuhwe n'imbabazi abo babikora,,kandi Imana Itabare abaturage bayo. Ntawanze gusora, ariko kuzamura kuriya ni ikigeragezo

  • @rindaishema7393
    @rindaishema7393 3 ปีที่แล้ว

    Imana iguhe umugisha pe. Nanjye ni nk uko. Nkunda ko ibikorwa by igihugu tubigiramo uruhare dutanga umusoro. Ariko kunsoresha amafranga utanyereka aho nzayakura si byiza. Niba inzu ikodeshwa biba byibaze. Ariko inzu mbam n umuryango wanjye, n kibanza yubatswemo bisoreshwa byinjije iki? Ese ikibanza gitehereje kuzubakwa cyo kinjiza iki ngo kivanweho umusoro? Amazu y ubucuruzi, akodeshwa, nasore. Nukuri uyu mubyeyi Immaculee Ni wowe ntumwa y abanyarwanda. Abandi bajye bakwigiraho. Umuntu utagira akazi kinjiza na 5000frw ku kwezi, umusoresha ibihumbi za mirongo utekereza ute? Ibikorwa remezo ni byiza tyrabikeneye kandi uruhare reacu ni ngombwa , ariko iyi bije turabyishyura, amazi ndayagura, amashanyarazi ndayagura, imihanda nayo imodoka zirasora, ibitaro kwivuza nukwishyura, ahi uruhare rw abaturage ruba rutagaragaye ni hehe koko? Dusore neza, twiyubakire igihugu, ariko dusore umusoro uberanye n ibyinjizwa bifatika apana ibigereranywa.

  • @qmb7459
    @qmb7459 3 ปีที่แล้ว +8

    Umunyarwanda ugitekerezako iyi leta ikorera abanyarwanda aribeshya cyane..izadukanda mpaka twese dukangutse tukayamagana.

  • @systemlyricss
    @systemlyricss 3 ปีที่แล้ว

    Madame Immaculee na Muzehe Tito Rutaremara mukomeze ubutwari ishyaka n urukundo dufashe Kandi dushikire Intwari yacu Nyakubahwa president wacu muruhando rwo kibaka IGIHUGU cyacu.courage vraiment

  • @melanieuwamaliya4777
    @melanieuwamaliya4777 3 ปีที่แล้ว

    Ndagushimiye Madame INGABIRE Marie Immaculée. Uri intwari kuko udatinya kuvugisha ukuri; usesengurana ubuhanga ibyo uvuga. Ibi bituma mbona ko tutari twenyine. Kdi nabonye ko tugushimira turi benshi.

  • @innocentsingirankabo305
    @innocentsingirankabo305 3 ปีที่แล้ว

    Kbx rwose birahanitse cyane umusoro urihejuru bagabanye

  • @nteziryayoprisca8376
    @nteziryayoprisca8376 3 ปีที่แล้ว

    Turagukunda rwose uvugira abaturage Imana iguhe umugisha

  • @hakizimanatheoneste1665
    @hakizimanatheoneste1665 3 ปีที่แล้ว

    Uyu mubyeyi avugisha ukuri yemye Imana imuturindire uwaduha benshi nkawe twaba mumahoro arambye

  • @romuardniyonsenga7243
    @romuardniyonsenga7243 3 ปีที่แล้ว

    Nkunda Uyumubyeyi Imana ijye Imujyenda Imbere Ninyuma.

  • @igihozoelina2895
    @igihozoelina2895 3 ปีที่แล้ว

    Wamubyeyi we Imana iguhe umigisha,uvugisha ukuri,nukiri HE yakoze byinshi kandi byiza tunamushimira,gusa muriyi minsi inzego yagiye ashyiraho ziramitobera ,ubu nuko abanyarwanda basigaye batinya kuvuga ngo badajohoterwa ,ariko barababaye bikomeye nuko nywbiryo bwakorehswa ngo abaturage basohore ibiri mumotima yabo,wasanga benshi imitima yaraboze,noneho uwakubwira muriyi nkjbiri Imaziminsi yogukuraho abayobozi munzego zobanze,harimo akarengane gakomeye aho umuntu yikiza uwo adashaka aho kwirukana uwananiwe inshingano,kandi abo bose bahohoterwa barahindukira bakaba abanzi ba leta iriho bitari bikwiye,kuko iyo urenganye ntubone ukurenganura ubaho nkigikuke ,nabo iyaba babonaga ubuvugizi akarengane kagacika.

  • @linem6641
    @linem6641 3 ปีที่แล้ว +5

    Love this Lady. Arangwa n'ukuri nyakuri. Ariko ibyavuga ko bitumvikana ngo bikosorwe ari umuntu ufite titre ubwo mwene ngofero yavuga iki. Courage

    • @tom.g8561
      @tom.g8561 3 ปีที่แล้ว

      Nawe byibaze

  • @muragijimanatheogene5045
    @muragijimanatheogene5045 3 ปีที่แล้ว +18

    Ese Mama waziyamamaje Kumwanya wa Perezida koko.

    • @peacemakerlove4537
      @peacemakerlove4537 3 ปีที่แล้ว

      😂😂😂perezida urabivugisha amatama abiri sha!!!! Ikindi kandi nawe abaye we ntacyo yahindura,..

    • @diogenensengimana7009
      @diogenensengimana7009 3 ปีที่แล้ว

      Hanyuma uriho ubu tukamushyira he? Ko kizira ko umwami yima undi agihari ? Menya ahari utari umunyarwanda cg utazi amateka ?

    • @danieg1006
      @danieg1006 3 ปีที่แล้ว +5

      Hari uwamubajije kuri twitter impamvu atiyamamaza kuko twese twamutora aramusubiza ngo abaye umuyobozi nawe yahita aceceka nkuko nabandi bacecetse kandi we arashaka kuvuga😂😂

    • @mtutv1257
      @mtutv1257 3 ปีที่แล้ว

      Arawukwiye nukuri najye ndahamya ko igihugu yakiyobora

    • @munyaneza2024
      @munyaneza2024 3 ปีที่แล้ว +4

      Kuba President si ibintu ugiraho undi Inama ubu kuri TH-cam. President turamufite Kandi arashoboye ntawukwiye kumuvugaho Kuko siwe Washyizeho iriya misoro y' ikirenga Ni abashaka kumuvangira ngo bamwangishe abanyarwanda. Ariko President wacu Turamukunda ntituzamutenguha tuzagaragaza abamuvangira batita ku nyungu z' umuturage batwaje ko Ari aba Technicians. Abo nibo Dukwiye kugaragaza ibibi bakorera abaturage Kandi HE Paul Kagame umubyeyi w' abanyarwanda Kandi ubakunda azabikemura.

  • @alphadee9021
    @alphadee9021 3 ปีที่แล้ว

    Tekerekeza Minister wiyita ngo arize. Kugereranya London nu Rwanda uko basora. Imisoro igomba gusubirwamo

  • @uwizeyimanam.louise8078
    @uwizeyimanam.louise8078 3 ปีที่แล้ว +4

    Ngukunda cyane mubyeyi uwiteka aguhe kurama iyo uzakuyobora inteko ishinga amategeko urwanda rwari kuba Singapore y'afrika rwose

  • @shannahb9078
    @shannahb9078 3 ปีที่แล้ว +2

    Uyu mumama noneho avuze ukuri kutagize aho kubogamiye,nibyo rwose mama.

  • @N-SABR
    @N-SABR 3 ปีที่แล้ว

    Nibyo rwose imisoro irakabije! Abantu benshi baritotomba.
    Leta nitekereze, ntikomeze gukamura abaturage.
    Uyu mudamu imana imuhe imigisha kuba yitanze akavugira abaturage.

  • @cedricmugisha3704
    @cedricmugisha3704 3 ปีที่แล้ว

    Imana iguhe umugisha ko ukoresha impano wahawe yo kuvuganira abandi

  • @habiyareonidas9586
    @habiyareonidas9586 3 ปีที่แล้ว

    Mubyeyi Imana ibahe umugisha cyane

  • @joyeuxbobo9536
    @joyeuxbobo9536 3 ปีที่แล้ว

    Nuko mamy Ingabire. Iryo zina rwose ndabona rizadukiza. Wihuje n'uriya bazina bawe bamwe batinya cyangwa batinyishwa, maze mugafatanya mukavugira abanyarwanda waba ureba ukuntu u Rwanda ruhinduka. Ibi bintu uvuga mu Rwanda, kera ni H.E wenyine wajyaga abivuga, uretse ko ubu yicecekeye sinzi. Ni wowe dusigaranye Imana ikuturindire. Abadepite bo sinzi uwo bakorera. Gusa birumvikana nta wabatoye, n'ubwo watubwiye ko wabatoye, ariko urabizi si byo. Ariya ni amalisti dutora si abantu, kandi nta ruhare tuba twagize mu kuyakora. God bless you dear mam Immaculée. Ukuri kuzatsinda tukuri inyuma

  • @aminnsabimana1745
    @aminnsabimana1745 3 ปีที่แล้ว +5

    Uvugisha ukuli wa mudamuwe. Iyababose babyumva nkawe byababyiza cyane rwose se pe.!!

  • @danieg1006
    @danieg1006 3 ปีที่แล้ว +6

    Mbuze icyo nguha wa mubyeyi we! Ndakwibuka RURA izamura ibiciro bya transport! Uri imfura kandi uri intwari izandikwa mu mateka y'igihugu

  • @OwenMpundu40
    @OwenMpundu40 3 ปีที่แล้ว

    Uyu mubyeyi avugisha ukuri ni urugero rw'umuyobozi mwiza, abandi bayobozi usanga batinya kuvuga ngo bitabaturukaho nyamara siko bikwiye, bikazakosorwa ari uko president yabimenye

  • @cassandrasandra7209
    @cassandrasandra7209 3 ปีที่แล้ว +3

    uyu niwe super star dufite mugihugu abandi barabeshya

  • @augustinmugabo5308
    @augustinmugabo5308 3 ปีที่แล้ว

    Uri umubyeyi rwose ushyira mugaciro, basuzume neza ririya tegeko hiyongereho macye cyangwa basubize uko imisoro yarimeze.

  • @rukundoinnocent1445
    @rukundoinnocent1445 3 ปีที่แล้ว +1

    Nonese ubonako imodoka ibenze ya Ange nubuzima bwiza bwumuyrango
    Sskagame byavahe?

  • @felicienkanani6215
    @felicienkanani6215 3 ปีที่แล้ว +1

    Sha birarenze tubaye abakene kubera imyanzuro idufatirwa badashishoje umuntu akinjiza duke akabazwa byinshi birenze kure ibyo yinjije ruswa zirenze urugero urasanga abantu mubiro bakakureba nk,Icy,imbwa ihaze bikaba ngombwa ko Ushaka abakugeza Kuri abo bayobozi bubatse amasisiteme yokurya ruswa iteye ubwoba .kagame natabare rwose abagabo batangiye kugenda bivugisha munzira abandi bagwa hasi kubera ibyo bibazo byose

  • @kalizaaline5622
    @kalizaaline5622 3 ปีที่แล้ว

    Mubyeyi niwowe ntumwa yarubanda ureke abandi.uvugira abanyarwanda Imana izabiguhembere.

    • @muragijimanachristiane4133
      @muragijimanachristiane4133 3 ปีที่แล้ว

      Nukuri birababaje ese koko abatora ayo mategeko ubwo ayo mafaranga bayabona abantu twabuze nayokurya biteye agahinda

  • @esperance8866
    @esperance8866 3 ปีที่แล้ว

    Mubyeyi rwose bivuge pe tumerewe Nabi birarenze. Barimo kudukamura tugiye guhirima pe. Urasorera agashahara wajya guhaha ugatanga TVA bikarangira ubuze na Colgate birababaje biteye n"isoni noneho bajya kugukura Aho utuye ukagenda bakubwirako aho wari utuye hatemewe kandi ubwo barahagukamuriraga ukagagara. Yewe ni hatari. Imana yo mu ijuru niyo yaturengera ntakindi

  • @alphadee9021
    @alphadee9021 3 ปีที่แล้ว +2

    Ese abayobozi bishyurira
    1. Amazi
    2. Umuriro
    3. Fuel cyangwa Essence
    4. Inzu yokubamo
    5. Airtime
    6. Imodoka nokuyikoresha birimo
    Yabuzwa niki gushira imisoro kugikiro ashaka. Barebe neza ikibyihishe inyuma.

    • @uwizeyimanam.louise8078
      @uwizeyimanam.louise8078 3 ปีที่แล้ว

      Baba bazi ngo baraduhima ariko ntihabura benewabo amategeko agonga kdi nabo ntibayobora iteka

  • @Inshingatv
    @Inshingatv 3 ปีที่แล้ว +9

    Imakire rwose uvuga ukuri mbanumva mfite ubwoba ko bazaguhohotera baguhora ukuri😎

  • @pascalniyonsaba7672
    @pascalniyonsaba7672 3 ปีที่แล้ว +7

    Sister Imma! T'es véridique

  • @mutoniwasecarine4443
    @mutoniwasecarine4443 3 ปีที่แล้ว +5

    Harya ngo abazungu (Abakoloni) nibo bari batubangamiye ???
    Oyaaa!
    Ahubwo ubu buzima twashizwemo ntakogenda kbs!!

  • @yezunibyose2489
    @yezunibyose2489 3 ปีที่แล้ว +1

    Njye imisoro y‘ubutaka yanteye ubwoba nibajije ko ntacyo tuyikuramo nibajije biranyobera, nimubwire Leta itwiteho kuko birarenze

  • @kabanamary453
    @kabanamary453 3 ปีที่แล้ว

    Ibaze nawe umuntu ufite inzu imwe, akayivamo akayikodesha ngo abone ikimutunga akajya muyamake cyane. RRA yarangiza ikamusaba kwishyura ubukode bwubutaka hamwe numusoro kunyungu, mbese wagirango umuntu yubakiye Leta😭😭😭

  • @nisawsawmoses8918
    @nisawsawmoses8918 3 ปีที่แล้ว

    Nukuri uyumudamu nintwari uwaduha abayobozi bakuru 10 murikigihugucyacu batekerezankawe bavugira abaturage igihugu cyacu cyaba pradizo Imana Igukomeze Kandi uzagumane ubunyangamugayo nubumuntu

  • @bitugabitugangando9940
    @bitugabitugangando9940 3 ปีที่แล้ว

    Mdame Immaculée kuva nabera nkunze ikiganiro ugize. Komereza aho uvugire rubanda rugufi nicyo cyangombwa kiranga umuyobozi nyawe. Ibi Karasira yarabivuze bamwirukana ku kazi.

  • @uwimbabaziadeline9622
    @uwimbabaziadeline9622 3 ปีที่แล้ว +5

    Ndagukunda ingabire nukuri courage

  • @halimamutete2689
    @halimamutete2689 3 ปีที่แล้ว

    Aho uratuvugiye mubyeyi,abafite ibibanza bir ahar imiturire,basoresha,ntibatange uruhusa rwo kubaka nabyo babyigeho

  • @mukanamaclemence3532
    @mukanamaclemence3532 3 ปีที่แล้ว +17

    Wa mubyeyi we ngukunda kubi pe

    • @onextvshow9171
      @onextvshow9171 3 ปีที่แล้ว +1

      Ibyananiye abagabo arabivuzeda

    • @onextvshow9171
      @onextvshow9171 3 ปีที่แล้ว +1

      Jyanumvango imisoro bakusanyije uyumwaka bararengeje ibazekurenza imisoro abandibarikurira

  • @bizashira2108
    @bizashira2108 3 ปีที่แล้ว +9

    Si imisoro ni uburiganya! Baraturiganya rwose

  • @uwingabiyechantal
    @uwingabiyechantal 3 ปีที่แล้ว +1

    Turakwemera mubyeyi ugira ukuri gusa lmana iguhaze uburame

  • @charleshabyalimana9794
    @charleshabyalimana9794 3 ปีที่แล้ว +8

    Uyu mubyeyi akunda abaturage.Nyakubahwa President akwiye kujya amugenera igihe cyo kumwakira akumugezaho agahinda ka rubanda. Abadepite bo basezeye ku mirimo yabo.

  • @iiselasie7833
    @iiselasie7833 3 ปีที่แล้ว

    wakoze kukiganiro nikiza .ariko imisoro yikigihugu iri kuyitwirukanamo kabsa .igihugu kizatera imbere gishimwe hanze ariko umuturage we arimo arasigara hasi .birakabije cyane

    • @officialcomedy5070
      @officialcomedy5070 3 ปีที่แล้ว

      Makire afite ubumuntu anashyira mugaciro , umusoro urakabije rwose peresida wacu dukunda azatuvuganire kuko ibibyo Ni birakabije

    • @officialcomedy5070
      @officialcomedy5070 3 ปีที่แล้ว

      Makire afite ubumuntu anashyira mugaciro , umusoro urakabije rwose peresida wacu dukunda azatuvuganire kuko ibibyo Ni birakabije

    • @officialcomedy5070
      @officialcomedy5070 3 ปีที่แล้ว

      Imisoro nkabanyarwanda turayemera kuko numusanzu waburiwese arko icyo twanze nimisoro ikabije kuba myinshi ibyo nabigereranya nukwikoreza ibiro ijana kumwana cumi 10 rero rwose badufashe ibyobintu babihindura

  • @iddiuwimana1181
    @iddiuwimana1181 3 ปีที่แล้ว +1

    iRusizi Bakubye Hafi kabiri kose Imisoro ya 2020!!!!!

  • @habimanafrancois6879
    @habimanafrancois6879 3 ปีที่แล้ว

    Immacule nimugerageze mubwire izo njyanama z'uturere n'abo badepite bakureho iyo misoro kuko abaturage ubucyene n'inzara biratwishe bige gusoresha abacuruzi hamwe n'abatumiza ibintu mumahanga naho umuturage ufite ubutaka ahinga nabwo ntibumuhaze cg wagonze iyonzu yokuryamamo nibabareke, kuko umuntu utegura izinyigo arikwangisha abanyarwanda igihugu cyabo pe!

  • @muhayimanacallixte1758
    @muhayimanacallixte1758 3 ปีที่แล้ว +1

    Mubyeyi lmana izaguhe ijuru

  • @jeanmunanira150
    @jeanmunanira150 3 ปีที่แล้ว

    Courage kbsa,ndakwemera

  • @pm2612
    @pm2612 3 ปีที่แล้ว +7

    Nukuri ibyo uvuga nukuri

  • @uwimanachantal146
    @uwimanachantal146 3 ปีที่แล้ว

    Uyumubyeyi we na Dr Frank habineza uwabaha ikigigugu bakakiyobora cyakongera kikazuka kuko nge mbona kitakiriho mugihe umuturage bakimwicaye kugakanu

  • @jeanm3988
    @jeanm3988 3 ปีที่แล้ว

    Abadepite njyembona mubarenganya nabo nabantu niba banafite nubushobozi bwinshi bwo kwishyura ibibyose alk bafite benewabo abavandimwe ninshuti bakavugiye gusa nabo ntabyo bashobora kandi bafite pression ibaremereye bahabwa ibimeze nkamabwiriza batora nkimpumyi ahubwo mwibaze kuriyo pression ivahe?? Abariho munabariza ikibazo ninaho cyakemukira.

  • @uwaselatifah4707
    @uwaselatifah4707 3 ปีที่แล้ว

    Ndagukunda nawe ibaze ngo abaturage ngo tubayeho neza bragize ngo dufite ubuvugizi hazagire uwogere kubeshya abaturage ngo aramurebera gusa ukanurira inturo ukazimara ubwobaaaa

  • @shannahb9078
    @shannahb9078 3 ปีที่แล้ว

    Ikibazo ngo barashaka kubaka igihugu ariko kwikoreza abaturage imitwaro inzara yanabishe sibyo rwose,inzego zibukuru zidasonza zibishinzwe zibirebe zigire impuhwe.

  • @ameermillerjackson1812
    @ameermillerjackson1812 3 ปีที่แล้ว +2

    Ndakwemera

  • @hangiroetincelle8167
    @hangiroetincelle8167 3 ปีที่แล้ว

    Ni kubera urwanda,ari igihugu gikenye.Mu Burundi ibintu ni vya gusa.
    Ibiryo ni vya gusa.
    Urwanda rurakenye cane.inzara irica abantu.

  • @tuyizerejacques3923
    @tuyizerejacques3923 3 ปีที่แล้ว

    Rwose aravuga ukuri ese nigute umusore ajyakubaka ngarishyura ibihumbi mirongo itanu .ese ubwo wazubaka Ute Koko nukumanza kubakira reta hubwo pe gusa abasore turagowe

  • @karigirwaolive8695
    @karigirwaolive8695 3 ปีที่แล้ว +3

    My role model Immacule ndagukunda uwampa uburenganzira numva najya ngufasha gukora analyze ukora, nkunda ukuntu ukunda urwanda nabarutuye.ndizera ko ubwira abumva atavunika. Urikuvuga ibintu buri wese yibaza.abaturage batuye mucyaro Bo ntibabikozwa kuko no kubona icyo kurya biba bigoye ubutaka basabwa gusorera ubwabo ntibubahaza.Maman ndagukunda abadepite begere abaturage bajye no mubyaro barebe uko babayeho. Ubundi barebe icyo gukora bavugire abaturage

  • @mixedtv307
    @mixedtv307 3 ปีที่แล้ว +2

    Birakabije hari nuku umuvoma injerekani 2 cg 3 ngo metero kibe ikibara rwose birakabije coneteri bazisubireho z'amazi

  • @Sm-xm3df
    @Sm-xm3df 3 ปีที่แล้ว +1

    Ikindi nshaka kubanza ingabire. Iyo arebye ibyo bintu byose avuze bikorerwa abanturge bitaribyiza kandi ntibikosorwe ubuzima bukaba bugenda bubaremerera ntabonako bizagera aho bitera abaturage kugumuka? Ese bagumutse yabarenganya kandi baratereranwe nabakabarwnganuye?

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana5408 3 ปีที่แล้ว +4

    Parcel ya kivugiza itagiramwo inzu bansoresheje, kuri parcel itanyinjiriza n’igiceri ni menshi cane gose 120.000frw! 😳😳😳

  • @iiselasie7833
    @iiselasie7833 3 ปีที่แล้ว

    ese ubundi bajya kwemera kubishyira hanze ngo bibe effective iyo leta ntiba yakoze isuzuma(review)?

  • @ezechielkabanda1616
    @ezechielkabanda1616 3 ปีที่แล้ว +1

    Wamubyeyiwe urimfura

  • @monkeymediax2834
    @monkeymediax2834 3 ปีที่แล้ว

    Mama uri intwari kabisa. Uri umubyeyi uvugira abitishoboye nuko abo ubwira batumva

  • @itsroberto922
    @itsroberto922 3 ปีที่แล้ว +9

    Ntawanze gusora rwose ariko iyo misoro irenze kamere abo badepite barahaze peee barahaze .

  • @muratwaeugene1414
    @muratwaeugene1414 3 ปีที่แล้ว +1

    Njye numva hakwiye kubarurwa amazu akodeshwa yinziza amafaranga akaba ariyo basoresha naho gusoresha ibihuru bidafite cumi na kabiri ni umuzigo ku muturage

  • @sibomanavenuste2690
    @sibomanavenuste2690 3 ปีที่แล้ว

    Amashyi rwose kuri Ingabire

  • @annynyagatare6813
    @annynyagatare6813 3 ปีที่แล้ว

    Naba nawe uba wanabivuze abandi se batavuga bite byanyu mujye mufasha kuvugira abaturage ninshingano zaburi wese mutabeshya ariko
    Umuturage kw’isonga kandi utamusonga 👍🏽

  • @ameermillerjackson1812
    @ameermillerjackson1812 3 ปีที่แล้ว +2

    Ese Koko we abadepite babaho mbese bakora iki? Iyo misoro barayibona nabo?

  • @ihorahabonajeandedieu3969
    @ihorahabonajeandedieu3969 3 ปีที่แล้ว

    Njyewe muzambarize Ingabire Immacullee kuki ahora ahindagurika? ikibazo cya Kangondo twamaze kubona ko abogamiye kuri leta akaba ariyo mpamvu ntakizere tukimugirira yaravuze ngo abaturage ngo ntibatsinda leta ngo ubutaka nubwayo????

  • @uwizeyealphonse8463
    @uwizeyealphonse8463 3 ปีที่แล้ว

    Mubyeyi mukoze kutuvuganira ,ariko mubyukuri nemerako reta arumuturajye kandi niwe uba wubatse byose ,reta ifite kuko ntagishoro reta yazanye ,ariko ugasanga ibyo twe abaturajye twubatse mumisoro twatanze bikagaruka bidukandamiza!!nka wasac ntawakayishyuye kuko ntaho reta irangura amazi, nonese niba amazi abaturajye aribo baba bayubatse kuki atayabonaho inyungu?!

  • @twizeyimanaaudilo7644
    @twizeyimanaaudilo7644 3 ปีที่แล้ว +2

    Iyaba twagira nkamwe nkabatantu mugihugu twabaho dutekanye pe

  • @raymondtvrwanda
    @raymondtvrwanda 3 ปีที่แล้ว

    Ubundi waretse umunsi umwe tukagutora nkintumwa yarubanda? Wahita uhindura amategeko menshi atsikamiye rubanda. Ababyumva nkange mushyire urutoki hejuru.