NEW YEAR OVERNIGHT SERMON: UMUHAMAGARO WO KUJYANA INKURU NZIZA MU MAHANGA YOSE
ฝัง
- เผยแพร่เมื่อ 6 ก.พ. 2025
- Mariko 16:9-20
[9] Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi. [10] Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune. [11] Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera. [12] Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi. [13] Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo. [14] Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka. [15] Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. [16] Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. [17] Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, [18] bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” [19] Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana. [20] Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]