Turibuka iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu.

แชร์
ฝัง
  • เผยแพร่เมื่อ 7 เม.ย. 2024
  • Turibuka iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu. Umuryango w’Abibumbye wemeje iyi mibare iteye ubwoba mu cyemezo 2150 cyo ku wa 16 Mata 2014, hariho ibimenyetso byinshi byerekana ko ibikorwa bya Jenoside byakorewe ubwoko bw’Abatutsi, abantu barenga miliyoni barishwe muri iyo Jenoside, kandi hari impungenge ziterwa n’ihakana iryo ari ryo ryose riterwa n’iyo Jenoside.”
    Dr Bizimana avuga ko tariki ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe Iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, yari iyobowe na Ketumile Masire wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti “Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano muri icyo gihe, kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”
    Yakomeje agaragaza ko tariki 15 Ukuboza 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yari iyobowe na Ingvar Carlsson wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, yasohoye raporo nk’iyi igira iti “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye ni yo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira no guhagarika Jenoside mu Rwanda.”
    Avuga ko Loni n’ibihugu biyigize byari bifite amakuru yose ahagije, kuko ku wa 11 Kanama 1993, Komisiyo yayo y’Uburenganzira bwa Muntu yasohoye raporo y’iperereza aho yanzuraga igira iti “Abaturage b’Abatutsi ni bo bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, abayobozi bari ku butegetsi bafatanyije n’imitwe yitwara gisirikare. Umubare munini wabahigwaga ni Abatutsi baziraga ubwoko bwabo. Ubu bwicanyi buragaragaza neza ikibazo cya Jenoside”.
    Dr Bizimana yasabye amahanga gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bakidegembya, abayihakana n'abayipfobya.
  • แนวปฏิบัติและการใช้ชีวิต

ความคิดเห็น •