- 9
- 110 029
Iwacu Mu Muhanda
United States
เข้าร่วมเมื่อ 5 มิ.ย. 2022
Iwacu Mu Muhanda ni urubuga rwa TH-cam rubagezaho inyigisho zitandukanye zigufasha kuba umushoferi w’umwuga waba witwara mu modoka yawe cyangwa utwara abandi.
Izi nyigisho zitegurwa n’itsinda rya “Iwacu Mu Muhanda” riyobowe na Jean Damien Baziruwiha uzwi cyane ku mazina ya “Chauffeur John”. Chauffeur John amaze imyaka irenga 30 ari umushoferi w’umunyamwuga. Ikindi John yigishije abantu benshi umwuga wo gutwara imodoka ndetse na moto mbere yo kujya mu za bukuru ku myaka 60.
Muri iyi myaka ye y’izabukuru, Chauffeur John yifuje gukoresha urubuga rwa TH-cam mu guhugura abatwara cyangwa abifuza gutwara ibinyabiziga abaha nyigisho zo kubafasha gutwara nk’abashoferi b’abanyamwuga; bubahiriza amateko y’umuhanda kandi bagashobora kwitabara by’ibanze mu tubazo twa tekiniki (technical) cyangwa mekaniki (mechanical) mu gihe batwaye.
Murakaza neza rero kuri uru rubuga rwa “Iwacu Mu Muhanda”. Share (Partager). Like (Aimer). Subscribe (Abonnez-vous).
Team Iwacu Mu Muhanda.
Izi nyigisho zitegurwa n’itsinda rya “Iwacu Mu Muhanda” riyobowe na Jean Damien Baziruwiha uzwi cyane ku mazina ya “Chauffeur John”. Chauffeur John amaze imyaka irenga 30 ari umushoferi w’umunyamwuga. Ikindi John yigishije abantu benshi umwuga wo gutwara imodoka ndetse na moto mbere yo kujya mu za bukuru ku myaka 60.
Muri iyi myaka ye y’izabukuru, Chauffeur John yifuje gukoresha urubuga rwa TH-cam mu guhugura abatwara cyangwa abifuza gutwara ibinyabiziga abaha nyigisho zo kubafasha gutwara nk’abashoferi b’abanyamwuga; bubahiriza amateko y’umuhanda kandi bagashobora kwitabara by’ibanze mu tubazo twa tekiniki (technical) cyangwa mekaniki (mechanical) mu gihe batwaye.
Murakaza neza rero kuri uru rubuga rwa “Iwacu Mu Muhanda”. Share (Partager). Like (Aimer). Subscribe (Abonnez-vous).
Team Iwacu Mu Muhanda.
Sobanukirwa Ibyapa n’ Ibimenyetso Bikoreshwa mu Muhanda
Sobanukirwa Ibyapa n’ Ibimenyetso Bikoreshwa mu Muhanda
มุมมอง: 135
วีดีโอ
Ni Ibiki Biba Muri Capo Y'Imodoka? Ese Bikora Gute? Kuki Ari Byiza kubimenya nk'umu Chauffeur
มุมมอง 8265 หลายเดือนก่อน
Muri iyi video ndasubiza bimwe mu bibazo abadukurikira babajije ngo tuzabereke ibiba muri Capo y'imodoka ndetse n'icyo bikora. Uko wamenya niba imodoka yawe itangiye kugira ikibazo n'uburyo wakwikemurira bimwe na bimwe mu bibazo byoroheje. Umushoferi mwiza ni umenya ubuzima n'imiterere y'ikinyabiziga atwaye kugira ngo yirinde icyamuteza impanuka ndetse akanabasha kuyikumira itaraba. Muri izi vi...
Ibintu 3 Bikomeye Byo Kwitwararika Ku Buzima Bw‘Ikinyabiziga
มุมมอง 1.2K11 หลายเดือนก่อน
Umwaka mushya muhire wa 2024! Muri iyi videwo, Chauffeur John aratuganiriza ku bintu 3 bikomeye umuntu utwara cyangwa utunze imodoka agomba kwitararika ku buzima bw‘imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga. Ibi bifasha kwongera ubuzima bw'ikinyabiziga ndetse no kwirinda impanuka mugihe utwaye imodoka. Muri iki ganiro kandi Chauffeur John arafatanya n‘umutumirwa Mr. Tuyishime umaze imyaka 30 atwara im...
IBISUBIZO KUBIBAZO BYABAJIJWE (Q&A) - Host: Chauffeur John
มุมมอง 1K2 ปีที่แล้ว
Muri iyi video twegereye mwarimu wacu Chauffeur John, tumushyikiriza ibibazo mwabajije muri videos zabanjirije iyi, maze aduha ibisubizo by'ibyo mwabajije. Dukomeje kubashimira ubwitabire, ubushake ndetse no gushyigikira iyi channel ya Chauffeur John. Chauffeur John na Team imufasha mu gutegura ibi biganiro, baboneyeho kubashimira ku bitekerezo byiza mwatugejejeho. Harimo gukora amashusho agara...
IYO IMODOKA BAVUZE NGO YAGONZE MOTERI BIBA BYAGENZE GUTE? WABYIRINDA GUTE NGO BITAKUBAHO?
มุมมอง 11K2 ปีที่แล้ว
Muri iyi videwo, Chauffeur John aradusobanurira icyo kugonga moteri bisobanuye.
UBURYO BWIZA BWO GUKURAMO NO GUSUBIZAMO IPINE (PNEU) Y'IMODOKA
มุมมอง 3.1K2 ปีที่แล้ว
Muri iyi videwo, Chauffeur John aratwereka uburyo wakuramo ipine yagize ikibazo ku modoka ugashyiramo indi nzima bitaguteje impanuka. In this video, Chauffeur John teaches us how to remove a flat tire and replace it safely.
IBINTU 7 BIRANGA UMUSHOFERI MWIZA
มุมมอง 2.6K2 ปีที่แล้ว
KINYARWANDA: Muri iki kiganiro, Chauffeur John aratuganiriza ku bintu birindwi (7) biranga umushoferi mwiza. ENGLISH: In this episode, Chauffeur John talks about seven (7) qualities of a good driver.
Ibintu 5 Byo Gusuzuma Mbere Yo Gutwara Imodoka [Ep.1]
มุมมอง 90K2 ปีที่แล้ว
Ibintu 5 Byo Gusuzuma Mbere Yo Gutwara Imodoka [Ep.1]
Murakoze cynee mwarimu wacu abashoferi benshi ntituba twarize mechanic hakaba nigihe watwara icyinyabiziga cyahagarara ntumenye icyibiteye numva bishobotse mwazatuganiriza kuri moteri mukayidusobanurira uko ikora kuburyo burambuye murakoze.
Turabyigaho turebe uko byakorwa kandi murakoze ku gitekerezo cyanyu cyiza, Yves!
Bjr Mr Jean de Dieu, Ndagukurikira cyane kuri uru rugo kdi courage kabisa. Murebe iyo video neza,mwumve ahantu hari aka error.
Murakoze, Venuste! Mwatubwira ahantu hari iyo error ikazakosorwa muri comment bibaye ngombwa?
Wigisha neza uri teacher waba teacher
Murakoze Papaleng!
Courage musaza ndakwemera
Murakoze!
@@iwacumumuhanda8818 yego Chauffeur John uzadukorere icyegeranyo cyimodoka zitanywa
urakoze cyane umusaza ibi byari ingenzi cyane
Murakoze Cyane Mr Shema!
Uri umwarimu mwiza
Murakoze cyane Theophile!
Murakoze cyane
Name kandi
Urakoze,uzatwereke utuntu umushoferi akwiye kwikorera nta mukanishi
Mwareba izindi videos hadi aho twagiye tubivugaho nko gufungura no guhindura amapine (pneus/tires). Nibidukundira tuzongera tubigarukeho.
Urakoze cyane musaza
Uzatwereke ukobafungura capo na boutu
Icyo kiganiro twagikoze, mwagenda mukakireba.Murakoze!
Ibyo bintu ningenz kuraje kabix
Ibi nabyo Byari bikenewe
Courage John
Asante sana
Komera muzehe wacu ntugasaze
Namwe murakeze cyane!
I had the pleasure to have John as my driver today. He kept me safe. And is good company.
Thank you very much for this very sweet comment! God kept us safe. I am only His vessel. Hope all is well with you.
Uriweeee
Imana niyo nkuru!
Urakoze cyane choufeurbjohn
Namwe kandi
Hello Mwazadushyiriyeho video yuburyo vitessi ya intermediere ikoreshwa
Hello! Murakoze cyane kuri icyo kibazo. Tuzashaka uko icyo kiganiro twagikora.
yes papa uradufasha cyane pee! nonese kubantu bashaka akazi kubu chauffeur mwadufasha???? murakoze.
Murakoze! Iki kibazo gifite abantu benshi. Cyane kubera ko abashaka aka kazi ari benshi kandi abagatanga akaba ari bake. Ikintu cya mbere gikomeye ni ukudacika intege ugakomeza ugashaka naho byaba ibiraka by'igihe gito Kuko niho uvana ubunararibonye (experience) ituma abakoresha bumva koko baguha akazi ndetse ukaba wanabona umushahara wifuza cyangwa se ufatika. Gusa mu gutangira, ubonye nuwaguha make ariko bigatuma ubona ubwo buranaribonye ntuzazuyaze gucakira ayo mahirwe. Nugira imyitwarire myiza byange bikunde uzagenda uzamuka kandi niba aho bagukoresha utahishimiye cyangwa bataguhemba neza, wazakoresha ubwo bunanariribonye ugashaka akazi ahandi baguha agaciro ukwiye. Ikindi navuga, mu gihe utarabona akazi ariko ukaba ufite ubushobozi bw'amafaranga make, ntugahweme kwihugura yaba ari ugutwara, cyangwa amategeko y'umuhanda cyangwa ukanafata amasomo ya mekanike (auto mechanics/mécanique automobile) kugira ngo wongere agaciro kuruhushya rwo gutwara ufite. Amahirwe masa!
@@iwacumumuhanda8818 yego urakoze kubwigisubizo uduhaye. nifuzaga kubabaza nanone, nimba mutanga experience ngo tube twabagana bibaye ngombwa?
Uburambemukazi
Thanks John
Mwatweretse uburyo mimbere engineblock na four stroke ukubuzikora nacylender
Turaza kureba uko icyo kiganiro twazakibagezaho. Murakoze!
Murashoboy kabix
Murakoze!
Byiza cyane Ibiturabisonukiwe ubutaha muzatubwire Kugice kimbere mumodoka uburyo gikora Murakoze cyane kandi courage
Murakoze cyane
Namwe kandi!
Umwarimu uhoraho
ibyo nibyo twari twarabuze turabyishimiye kd mukomereze aho
Murakoze cyane!
ese iyo yagonze moteur nta reparation yakorerwa cg iba ipfuye burundu ?
Biterwa n'ikibazo moteur yahuye nacyo ariko ibibazo byinshi bishobora gukemuka iyo mubonye igaraje (Garage) nziza ifite abakanishi binzobere (professionals) bamenya gusuzuma aho ikibazo kiri bakagishakira umuti.
Mzee turakwemera!
Murakoze cyane, Elisee!
Turashimye cyane kwibutsa ibisabwa gusuzuma imbere yo kugendesha imodoka. Ariko, ntihenze, wibagiye ko na permis de conduire iri mubisabwa kandi bitegekwa kuba uyitwaje umwanya wose umuntu agendesha imodoka. Merci
Murakoze cyane, Juma. Muri iyi video twari twibanze cyane kubijyanye n'imodoka nyirizina ariko ku mushoferi ku giti cye, asaba kuba afite ibyangombwa bimwemerera gutwara ikinyabiziga agiye gutwara kandi butararenza igihe (Validité/Validity) ndetse Abaka aniyumva neza nta munaniro cyangwa uburwayi bwatuma agira impanuka cyangwa urugendo rukamumerera nabi.
Courage,
Byiza cyane shoferi wacu John warantwaye neza muri COVID nyamasheke command post
Murakoze cyane, John!
Urakoze cyane bwana chaufeur John kutwibutsa iby'ingenzi tugomba kwitaho mbere yo gutwara imodoka
Murakoze cyane Mike!
Ese iyo moteur imena amavuta kirase yarashaje ntibyateza kugonga moteur?Murakoze
Cyane rwose. Murakoze ku kibazo cyanyu, tuzagisubiza birambuye muri video Igihe gusohoka aho tuzasubiza ibibazo by'abadukurikira.
Courage rwose kuduhwitura
Murakoze name kudukurikira!
Urakoze cyane ugaragaje ubunararibonye ku kinyabiziga kabisa!
Murakoze namwe!
Muzatwereke namekanike yibanze Umuntu yakoresha
Turabararikira kuzakurikira video ilaha tuzerekana biyo umuntu ashobora kwikorera atiriwe ajya mu igaraji (Garage).
Nuko musaza
Murakoze!
Murakoze çyane
Waaaaou
Komera musaza. Ng'ibi ibiba bikenewe mu buzima tureke bamwe batuzanira abakobwa bambaye ubusa cg ngo bazi gukora ubusambanyi gusumba Rusuferi. Uduhe ikindi cyigwa bidatinze. Nawe Imana iguhe umugisha utagabanyije.
Yego rose kirabageraho vuba turi kubitegura byinshi.
Byabya byiza mwigishije isomo ry'amatara ari nijoro cg mu mwijima kugirango tuyarebe
Yego. Tuzabishyira muri gahunda. Murakoze ku gitekerezo cyanyu.
ese ibi bintu umuntu yabigenzura buri uko agiye gufata urugendo? biragoye kuko ari byinshi. Ndakurahiye ababikora ni bake kuko akenshi imodoka aba ari iy'umuntu ayisanganywe, duhita twigendera nta mwanya wabibonera. keretse ahari wayiguze uwo munsi.
Yego JM N. Ibyo muvuga ni Nukuri. Abantu benshi barabyirengagiza, ariko ni byiza kugenzura ibi byose. Iyaba umubare mwinshi w'abatwara imodoka mu muhanda wabigenzuraga, impanuka tubona mu muhanda zagabanuka. Murakoze!
@@iwacumumuhanda8818 reka tugerageze, ibyo aribyo byose hari icyagabanuka nk'uko mubivuga. Inyigisho zo ni nziza pe. Hari ibyo nange nungutse kandi maze imyaka igera kuri 20 ntwara imodoka. Burya si nari nzi ko triangle igomba kujya muri m150. Ahenshi uyisanga muri m10! Hhh
Murakoze cyane kandi inama utanze nizo,akenci twibagirwa kureba ibyuvuze tugomba kureba namavuta ya hydraulique
Erega biriya ni ibintu bikuba mu maraso
Courage brother...
Nitwa alexis, nkuzo icyo kiganiro iwacu mumuhanda .
Murakoze cyane, Alexis!
Uzashak camera nzima Papa
Murakoze ku gitekerezo cyanyu. Tuzabigerageza birusheho gusa Neza.
ikiganiro ni kiza. Gusa mu gihe muri kwerekana uko bikorwa amashusho ntabwo aba agaragara neza aho muri gukora n'ibyo muri gukora
Murakoze ku gitekerezo cyanyu cyiza. Turabwira abafata amashusho bazabikosore mu biganiro bitaha. Murakoze!
Murakoze cane,turiteze ikiganir gikurikira.🇧🇮🇧🇮🇧🇮 Turabishimiye cane gose.
Murakoze cyane!
Waaaaaaow this is amazing and important to know
Nabwo watweretse ijecye neza nuko bayifunga neza
Tuzagenda tubiganurkaho mu biganiro by'ubutaha. Murakoze!